Chorali Gilgal yahembuye imitima yabitabiriye igiterane k’ivugabutumwa mu itorero ry’akarere rya Ngoma.

Kuri iki cyumweru tariki ya  2 Gashyantare 2020 ,Korari Gilgal ikorera umurimo w’Imana muri CEP –UR NYARUGENGE mu muryango w’abanyeshuri b’abapentecote biga muri kaminuza y’u  Rwanda ishami rya Nyarugenge yagiriye urugendo ry’ ivugabutumwa mu rurembo rw’intara y’iburasirazuba mu itorero ry’akarere rya Ngoma,  Paruwase ya Kibungo, umudugudu wa Rubimba mu ntego iboneka mu Ibyakozwe n’intumwa 4:20kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise

Iri vugabutumwa rikorwa n’iyi chorale rizwi nka NTITUZACECEKA TOUR rikorwa buri mwaka aho ijya mu intara imwe itoranywa  muri enye (4) n’umujyi wa Kigali  zitandukanye zo mu Rwanda,uyu mwaka hakabba hari hatahiwe intara y’iburasirazuba. Igategurwa na korali Gilgal kubufatanye n’abaririmbyi babayemo barangije kwiga hamwe n’abatera nkuga bayo. Ku munsi w’ejo nibwo bataramiraga  Imana I NGOMA hamwe n’abakristo baho kuko batazaceceka kuvuga ineza ya Yesu Kristo abagirira buri munsi.


Photo:Chorale Gilgal_CEP-UR NYARUGENGE

Muri iki giterane cyari cyitabiriwe n’abantu benshi batadukanye baturutse mu  midugudu igize paruwasi ya Kibungo, Choral zo kuri uyu mudugudu nazo zitabiriye iki giterane harimo choral Betesida choral Abategereje Yesu na choral Bowazi zibarizwa I Rubimba n’abaturaniye iyi Paruwasi


Photo:Chorale Abategereje Yesu  hamwe na Chorale Bethesida_ ADEPR Paruwasi Kibungo,Chapel Rubimba
Photo:Chorale Boas_ADEPR Paruwasi Kibungo,Chapel Rubimba


Chorale Bethesida_ ADEPR Paruwasi Kibungo,Chapel Rubimba

Photo:Chorale Boas_ADEPR Paruwasi Kibungo,Chapel Rubimba

Muri Ntituzaceceka tour y’uyu mwaka korali Gilgal yafashije  imiryango ibiri itishoboye kubona amabati mirongo itanu (50) kungirango nabo babone aho kuba hameze neza.ibi byakoze kumitima y’abantu benshi baribitabiriye iki gitaramo binabasigira umukoro munini cyane.” Mbese mvuge iki?” Yariyo ntero.

 Muri iki giterane  Ev. Jean Paul HABUMUREMYI yigishije ijambo  riboneka muri Luka 15:12-23. … 21Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’ 22Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge, 23muzane n’ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime, Uyu mugani w’umwana w’ikirara wataye iwabo akajya mu gihugu cya kure aho yaburiye amahoro yavugagako hanze yo kwa Yesu nta amahoro ahari. Ahishyura Neza aho wabonera amahoro ibihe byose ari kwa YESU.

isaieuwambajimana@gmail.com

-->