Ese wubatse he? by Pastor Edison

MATAYO 7:24-27 24Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, 25imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.”

Aya ni amagambo yanditswe na Matayo ariko ni Yesu wayivugiye,aya ni amagambo yoroshye kandi ni amagambo akomeye.

Hari uwubaka ariko hari umuntu usenya,ushobora kubaka umuntu akagusenyera,ibidukikije bikagusenyera,ushobora no kubaka igihe kikagusenyera (ushobora kubaka inzu yawe igihe kikagera igasenyuka). Iyo ugiye kubaka ubanza gushaka foundation(urufatiro).

Uyu Lewi ( MATAYO) Yesu ajya kumutoranya yamusanze kukazi yari umuntu ushizwe kwaka imisoro. Ntacyo Bibiliya ibivugaho niba yarafite amafaranga,ariko Yesu yaramubwiye ngo haguruka unkurikire. Yesu we yaraziko Matayo ari inyangamugayo yasize ibintu by’Abaroma,uwicaga itegekko ry’Abaroma wese yarabambwaga cyane kubyarebanaga n’Amafaranga ntambabazi bari kukugirira. Twe gutinda kubya Matayo ahubwo turebe “Ese Nubatse he?” “Nubatse nte?”.

Ibintu byose tura(LUKA 6) baravugangio yaracukuye agera hasi kurutare ntabwo bashyizeho,bageze kurutare batangira kubaka. Ndagirango turebe neza uko twubatse turebe uko twakubaka inzu yacu (ABUBATSI BABIRI) [umwe yubatse kumusenyi undi yubaka kurutare. Nubwo waba wubatse neza ushobora kubaka neza igisenge haza umuyaga ukomeye ukagitwara. (IND 107 mundirimbo zo gushimisha Imana Nikomeze ku Rutare, Nahw ahandi n’umusenyi, Nahw ahandi n’umusenyi.) Urutare ni Yesu. Iyo tuvuga Yesu si amagambo gusa ahubwo tuba tuvuga Imirimo yakoze, mu Ibyakozwe n’Intumwa 19  hari abahungu Abahungu bavugaga Yesu batamuzi barabakubita babashwanyagurizaho imyenda yabo.  WUBATSE UTE? WUBATSE HE?

Abatu benshi bagira aho bubaka. Yobu yarafite ubutunzi bwinshi cyane yarafite abana,..satani aza kumusanga kuko yatekerezagako Yobu yubatse kubutunzi bwe,yaraziko yubatse kucyubahiro cye nuko Satani yaramusanze amumaraho ubutunzi bwe n’umubiriwe uratonyoka. Satani buri gihe ashaka kukunyaga kugirango wowe ugamburure (To give up) ariko ugomba gushikama,nubwo satani yamutwaye ibyo byose ariko ntabwo yamutwaye ibyiringiro. Niyo mpamvu ugomba kureba uwo wizeye ukarebako ­­­ashobora kukurwanirira. Iyo ufite aho wubatseho urategeka byose bigahunga. Yobu ibintu byose yarabibuze ariko ntabwo yihakanye Imana mugihe yaramaze kubura ibyo byose ariko atihakanye Imana. Yobu yaje guhura nikigeragezo cy’Umugore we aramubwirango harya nturihakana Imana? Umugore yumvaganga gupfa kwa Yobu bimurutira gukomeza ababazwa ariko Imana yabonaga mukubabazwa kwe no kuyiringira harimo Abana,imikumbi azashimbushwa mugihe gikwiriye.

AKAMARO K’IJAMBO MUBUZIMA BW’UMUKRISTO

1.Ryahumetswe n’Imana ivugiye mukanwa k’Abahanuzi,ni impumeko y’imana. Rishobora kukunyuza ahantu wowe utakwinyuza. Ijambo ry’Imana ririrwanirira,turikunde kandi twubake kuri nyiraryo warivuze.

2.Ijambo ry’Imana ni inyigisho, ni mwalimu: Ni inyigisho kandi riratwemeza singombwa ngo ushake undi muhanuzi ahubwo umwuka wera aratwemeza iby’Ibyaha byacu.

3.Ijambo ry’Imana niryo ryatubyaye (1 Petero 1:23) “kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.”

4.Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga (Matayo 4:4)  Ubuzima n’amaraso birajyana amaraso ntamaraso ntabuzima,amaraso meza ubuzima bwiza,amaraso mabi ubuzima bubi Hari amaraso aya tuva ariko hari n’amaraso avanze n’aya Yesu ari nayo ageza umuntu kubugingo. Umukristo ukijijwe arya kabiri,turya ibiryo bisanzwe ndetse n’ibiryo by’umwuka (Ijambo ry’Imana) bitunga ubugingo. Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka [2 Gutegekwa 8:3].

5 Ijambo ry’Imana ni itabaza [Zaburi 119:105] Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye,
Ni umucyo umurikira inzira yanjye. Aha niho ugomba akumenya uko uri kugenda ndetse nuko wubatse.

Twe kubakira kubintu bitoya,tugume mu Ijambo,tugendere mu Ijambo kandi tukamenye uwo twubatseho ariwe Yesu Kristo azagushoboza.

Amen!

Kanda kuri iyi link umve Audio yose yiyi nyigisho kuri channel yacu ya Youtube: https://youtu.be/jBlFqSipTnA

UMWANDITSI:Jean Bosco NIYOMUGABA @mediagroup.

-->