GUHURA NA YESU BIHINDURIRA UMUNTU ICYEREKEZO ~Pastor NYENDAHIMANA Gerushomu

Luka 5:17-2617Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n’abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by’i Galilaya n’i Yudaya n’i Yerusalemu, kandi imbaraga z’Umwami Imana zari muri we zo kubakiza………”

Guhinduka n’iki?  hari uguhinduka usanga umuntu yarahindutse yari igikara ubundi akaba inzobe hari ukundi guhinduka n’aho umuntu aba yarananiranye akaza guhinduka akaba umuntu mwiza. Guhinduka gushobora kuba ku mubiri cg mumutima, uguhinduka kwiza nuko guhinduka mumutima umuntu ahinduka ibikorwa bye bikagaragazako yahindutse koko. Ijambo twumva uko bwije nuko bukeye twifuzako ariryo ryaduhindura ikibazo nuko usanga umuntu yarize ari umuhanga ariko utarahindutse. Dusabe Imana ngo ijambo ryayo riduhinduka rwose.

Hari byinshi byahindura umuntu:Societe,imiryango,inshuti ndetese n’abo mugendana bashobora kuguhindura. Ibanga rihari nuko uwo twkiriye ariwe Yesu twamwikomezaho kuko Yesu uko yarari uyu munsi niko akiri ntahinduka.

Ese Yesu uhindura byose ni muntu ki?  

1.Yoh 1:1-4 “1Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana…..”.

Turiho kubera jambo nubwo bigaragarako hari ibyakozwe n’abantu ariko Jambo yanze ubwenge. Yesu uhindura ibi byose nuko yabayeho mbere ya byose uhindura ni Yesu ni imana byose niwe. Kugirango uhinduke kandi icyerekezo gihinduke rwose nuko wahura na Yesu, Yesu ni Imana ni Jambo kandi yahoranye n’Imana.

2. Yesu yarabihamije  muri Yoh 10:30.. “30Jyewe na Data turi umwe”  Yesu niwe uhindura agahindura icyerekezo cyabantu,. Nta tandukaniro rya Yesu n’Imana uyu Yesu uhindura kandi ni Imana kuko we n’Imana ni bamwe.

Yesu yihinduye umwana w’umuntu kugirango aza gucungura abo mu isi, mu Itangiriro Bibiliya itubwira ukuntu Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo  nyuma wamuntu yanduje ya shusho kubera icyaha, Imana ibura uko ibigenza ariko Imana iravugango ni ngombwako haboneka undi muntu ufite ishsho nk’iyu muntu kugirango kugirango agarure ishusho y’Imana . Yesu Yaretse icyubahiro yarafite mu ijuru ngo aze acungure umuntu. Yesu yaje kuvukira mu isi kugirango ase na wa muntu kugirango abone uko aducungura. Uko ishusho y’imana yari yaranduriya mu muntu habonetse umuntu waje kugarura yashusho yari yari yaranduuye.

Yesaya 53:4-5  4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. 5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.  Yasugurwagaga n’abantu,yari umunyamubabaro ariko intimba zacu nizo yishyizeho.

Luka 19:10 “ 10 kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”

Tugarutse kuri bwa butumwa twasomye muri Luka …

Hari amakuri atandukanye abantu benshi bari bafite kuri Yesu,abantu bari bafite kuri Yesu ko hari abo bafashe,yagaburiye ndetse n’abo yakijije. Abari bafie amakuru rero bagize igitekerezoko uwo muntu bamushyira Yesu. Ariko bagize inzitizi y’abantu benshi bose bafite amatsiko y’umuntu witwa Yesu. Gusa bari bafite Kwizera yuko uwo muntu nibamugeza kuri Yesu ari bumuhindurire ubuzima ndetse akamuhindura n’icyerekezo ibyo kugenda amugaye bigahagarara. Ikindi bari bafite ubwenge kuko bigiriye inama yo kurira hejuru y’inzu aba ariho bamucisha nk’uko twabisomye, banje gukuraho amategura Gukoraho amategura=kwihana iryambere ubusambanyi,ubujura …..bakimugeraho Yesu yaramubwiye ngo ibyaha byawe urabibabariwe,,natwe iyo twihannye ibyaha byacu neza Yesu aratubababira. Aramubwirango ikorere uburiri bwawe bwose. nyuma Yaje guhindurirwa icyerekezo. Ntabwo yongeye kunyura mumategura,yanyuze ahagaragara abantu bose baramubona. Iyo twamaze kwihana Yesu aduhindurira icyerekezo abantu bakavungo uyu ni wawindi

  • Yesu ahingurira amateka umugabo witwa Sawuli “Ibyak 9:1” Sawuli amaze guhindurirwa amateka yitswe Pawulo, ibi byose nuko yaramaze guhura na Yesu.

Imigana 14:12 “Hariho inzira itunganiye umuntu,ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” Abahanga baravugango inzira zose zigera I Roma ariko ntizigere kuri Yesu.

Yesu ni umugabo mwiza urimo urareba ukabona ntakigenda ariko muri Yesu biremera ..wari uri umupenda byote ariko Yesu kristo yaguhindurira amateka akaguhindurira icyerekezo

Wari uri umuntu wabivangaga ariko Bitekerezeho maze dufatikanye gusenga Imana.

Imana ibahe umugisha!

~Edited by Jean Bosco

-->