Ibintu byingenzi wakora kungirango ubashe kunesha ikinyoma cy’umwinjima ugahagarara udatsinzwe n’uburinganya bwa satani By Dr Samuel BYIRINGIRO

Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura (Yohana 3. 31-32). Abantu benshi bibesha kuri Satini bakamushakira muyindi shusho itari ikinyoma ariko ntayindi shusho agira uretse kwigaragariza mu kinyoma gusa, ntayindi vugo agira yibera mu kinyoma ibihe byose, n’umunyabinyoma kandi ni se w’ibinyoma (Yohana 3. 42-44).

Isura ya Satani kubuzima bwacu n’ikinyoma niyo mpamvu Pawulo amaze kwandikira itorero ryo muri Abefeso mu gitabo cy’itorero yandikiye abera bo muri Efeso agiye kurangiza arababwira ati:’’ ibisigaye bene Data mukomerere mu mwami no mumbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi hanyuma mwambare inkwaro zose z’Imana kungirango mubashye guhagarara mundatsinzwe n’uburiganya bwa Satani’’. (Abefeso 6.10-11)  Uburinganya n’ikinyoma kirimo ubwenge bwa satani. Kugirango ubashye kunesha Satani umufatira mukinyoma cye, Satani isuraye n’ikinyoma kubuzima bwawe. Murwanye Satani nawe azabahunga (Yakobo 4.7). kurwanya Satani ntibisaba imbaraga z’umubiri kuko nawe adafite umubiri ufatika, niwa mutera umutwe,ikofe,umugeri cyangwa ikindi cyose gisaba gukubita ufite umubiri ahubwo uzamurwanya wiyima ikiyoma cye kuko nawe azahita aguhunga, muzamenya ukuri kandi ukuri kw’Ijambo ry’Imana niko kuzababatura mukinyoma cya satani.

Satani ntaho atinya waba ukijijwe cyangwa uda kijijwe,waba umunyamuka, Bishop, Pasteur, mwarimu, mundiyakoni, uru musaza cyangwa umukecuru, umusore cyangwa inkumi yewe nubwo waba umwana muto cyane ntaho adatinyuka ikinyoma cye akibunza ahantu hose niyo ntwaro ye ntakindi afite mwo imbaraga mbese muri makeya ni umwanzi wibyiza.

Ibintu byingenzi wakora kungirango ubashe kuntesha ikinyoma cy’umwinjima ugahagarara udatsinzwe n’uburinganya bwa satani.

Icyambere menya ko ntaho ataca, ntaho atanyura kungirango akungezeho ikinyoma cye.

Inzoka yari ikiremwa kiba muri Eden cyari gisuzuguritse kandi kigayitse cyane kuko cyari ikiremwa gikururuka. Muyandi magambo cyarikiremwa  Eva yangombaga kureba akabona ko ntacyo cyamutwara kuko kiri munsi yagatsitsino cyiwe. Akabona n’ikiremwa gisuzuguritse ariko muri icyo kiremya Satani niho yacyiye ashuka Eva. Mpamya neza ko iyo Eva azaguhura n’ikindi kiremwa gikomeye  akokanya yari guhita atecyereza ko cyaje kumubaza amakuru bicyo bigatuma ntamakuru agiha ariko kanje gatuje cyane kuberako nako kaziko gasuzuguritse nuko karatangira karabaza gati:’’ese koko “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” akabazo koroshye ‘gasuzuguritse ariko ako kabazo niko satani agiye gucamwo maze abashe gushuka Eva. Eva ntiyamenye ko Satani yamujyendereye anyuze muzoka abatangiye guha amakuru abo atareba sha. Uwo mugore arayisubiza ati :“Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa. uranyumvira? Inzoka iramusubiza, iti: “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi…..”

Maze Adam nawe aje avuye gukora asanga Eva yajyenderewe, arasuhuza maze Eva umwe wamaze kunyurwamwo na Satani atangira kubwira umugabo ati gufitiye amakuru utaruzi hano muri Eden, uzi cyagiti, Ehhh cyakindi Imana yatubujije kuryaho, umva kiraryoshe, gifite imbuto nziza, maze yabwiye ngo  umunsi twakiriyeho tuzasa nk’Imana kandi fite imbuto zacyo hano akira nawe nyumve ukuntu kimeze neza (Itangiriro 3.1-11.).  Umunsi umwe umugabo w’umusamatali ungiramarangamutima witwa Petero ahangaze imbere ya Yesu, Yesu atangira kuvuga ibyo gupfakwe avuga kubabazwa. Petero avuga mukavugo cyeza uti mwami yacu ibyo ntibikabeho, Yesu arahindukira areba Petero ntiyongera kumubona mwo Petero amubonamwo Satani aravuga ati;’’ vinyuma satani’. Inzoka ica muri cher igaca no muri Petero wari umwigishwa wahafi na Yesu incuti ye cyane ntaho itaca, ntaho itanyura, ntavungo itavugamwo, uburigayabwe ntaho butaca nahamwe. Iyo umaze kumenya aho ashobora kunyura  kumurwanya birashobora. Murwanye Satani nawe azabahunga.

Kabiri irinde guha amakuru abo atareba

Kungirango ubashe kuntesha urugamba rwose ntibisaba kuba ufite intwaro zikomeye cyane ahubwo ikintu cya mbere cy’ingenzi n’ukumenya amakuru y’umwanzi wawe, Icyo gihe urugamba ubawaruragije kare. Eva agirana ikiganiro  n’izoka.  ….Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa (itangiriro 3.2) ahaniho Satani yashoboreye Eva nyuma nyuko amaze kumena ibanga yarafitanye n’Imana nuko ubwiza bw’Imana bwahise bubavaho batangira kubona ko bambaye ubusa kandi ntamuntu ubabwiyeko babyambaye,kubera ingaruka zo guha amakuru abo atareba.

Samusoni amenera ibanga Delila (Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi.”) ntiyongeye kungira izindi mbaraga ukundi byatumye bamufata bamunogora mwo amaso. Maze arwa mumenyo ya bafilisitiya kandi yari umunaziri w’Imana. bitewe no gutindana na satani anyuze muri Delila bakamarana igihe kinini. Satani agukuramwo amakuru ashaka yose ariko we ntihangire ayiwe agutangarinza. Samusoni baramufata baramwongosha maze  atakaza imbara  ze zose hanyuma baramwica azira gutangariza amakuru abanzi be (Abacamanza. 16)

 N.B Guhera uyu munsi sensa ibinganiro mwakoranaga n’abandayimoni nabo bazaguhunga kuko nimutindana bizatuma ikinyoma cya Satani kiba impamo.

Gatatu ntugakunde gutindana n’umwanzi

Eva yatangiye aganira n’akayoka ariko byarangiye gutindana n’umwanzi bibaye intandaro yo kuva muri Eden. yuma yuko amaze kungirana ibinganiro na Satani . iyo utindanye n’umwanzi ishusho y’ibintu irahinduka bikaba bibi cyane. Kuri Eva na Adam byarahindutse batangira kwiremera ibibabi by’imitini mwo imyambaro maze bahita batangira guhunga ubwiza bw’Imana, Samusoni atindana na Delila iba inzira yo kubura imbaragaze n’ubuzima. Murwanye Satani nawe azabahunga.

Kane menya ko satani yaratsinzwe kuko igihe cyose ahora atangaza amakuru  yaragiye.

Satani yaratsinzwe, amakuru akangaza ni nka sarandine iri mu induka yararangiye nko muri 1954 turi muri 2019 kandi ikaba itegereje umuguzi. Satani yararimwo abwira Eva ngo nturya kuri kiriya giti uzamera nk’Imana.kandi ayo makuru Imana yari yarayatangaje cyera ikoresheje igitabo cy’ Itangiriro 1.26 (Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”)

Imana imurema gucyo imushyira mu ngobyi none satani araje ngo agiye guha Eva amakuru ntaziko amakuru atangaza Imana yayatangaje cyera cyane. Kungirango utahure ikinyoma cyasatani nuko umenya ko amakuru atanganza ari amakuru yaragiye, mbese arimumpita gihe, ntamakuru yimpamo agira n’umunyabiyoma azigutangaza ibyarangiye gusa ntakindi ashoboye yibera muri analog ntazi amakuru mashya.

Abana ba Isirayeli bajya mu gihungu cyamasezerano bangera mu mutayu bahura n’inzoka zimisabwe zirumana ukabyumva, ukanababara maze batakira Mose bati:’’bwira Imana idushakire igisubizo’’. Barasenga Imana ibwira Mose ati: ’’Mose ncura inzoka ingana nkaziriya , isa nkazo, ireshya nkazo, imeze neza nkarya ndene , neza neza nkayandwara, imezenkacyakindi hanyuma uyi manicye kumusaraba hanyuma uwo inzoka nzima izajya irya azange yubura amaso areba kwimanitse ku musaraba azajya ahita akira.

Muzamenya ukundi kuri kandi uko kuri niko kuzababatura (Yohana 3. 31-32)

Imana ibahe umugisha.

Isaie UWAMBAJIMANA

-->