Ibyo wakora ngo utunganye inzira wahisemwo by EV.ICYITEGETSE Elisee

Mbahaye ikaze,

Turi murujyendo rugana mu ijuru buri wese witabiriye urwo rujyendo arasabya kurunyuramwo yejejwe niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko umuntu yakweza inzira ye.

Umusore n’umuntu ushobora gukora ikintu cyose ashatse  mu gihe cyose ashatse. Ariko muri byose akora siko bitunganye nyuma yuko umwanditsi wa Zaburi yanditse abaza ati: Zaburi 119:6,Umusore azeza inzira ye ate?nuko yabonaga ko aribyiza cyane ko umuntu unyura muriyo nzira yejejwe kuko utejejwe ntaho yabasha kujyera. Yesaya yabigarutseho ‘’ Yesaya 35:8 Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba’’.

Uburyo bushoboka kandi byoroshye umuntu yakwezamo inzira ze. Bibiliya ivuga cyane kubasore ariko buri muntu wese arasabye gukorera Imana yejejwe ntibireba abasore gusa. hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Iyi nzira niyaburiwese ufite umutima wejejwe kuko utejejwe wese ntazayinyuramwo. None umuntu ufite umubiri mu zima, muri kigihe, cyuzuyemo ibishya kandi biryoheye umubiri kandi bidafite isano no kwera kw’Imana azeza inzira ze ate?

Mbibutse ko inzira zumuntu bibiliya ivuze ari imigenzereze y’umuntu mu buzima bwe bya burimunsi. Bibiliya  iduha igisubizo cyiza ibinyujije mu kungira abantu inama yo Kwitonda. Kwitonda: nukubanza ukitegereza neza ikintu cyose gishya ku muzima bwawe ni mibereho yaburiminsi,  ngo urebeneza niba haraho gihuriye n’ubushake bw’Imana cyangwa n’umutego wa satani.

Ikintu gikomeye kandi  gikunze kugongana, kikagora Abantu cyane abakiri bato, sibo gusa ahubwo nabatuye isi  nuko ibintubyose biza tukumva bikwiriye nyamara tutitegereje neza ngo turebe neza umugambi wabyo birangira rero tuguye mumutego wuwagitangije kuko akizi, rero ubuzima bwumwuka bikrangira butagikora neza imigenzereze yose yabaye mibi erega numubabaro ugaragara nusigara inyuma.

Erego si mubyububuzima gusa, ahubwo imitego yumubi ihoraho iteka no murusengero cq murigahunda zamadini ibi birashoboka cyane umunsi wa mbere winjiye murusengero, ugahita uba umunyamuryango waburi tsinda usanze murusengero burya ntugirengo nuburyo bwiza bwagufasha kweza imigenzereze yawe kuko uhora kurusengero, kuko rimwe narimwee uzananirwa inshingano zawe utangire kugorana n’abandi. Icyakubera cyiza nuko witonda ukabanza ukimenya, ukamenya umuhanagaro wawe, ukabona ukayoboka, nibwo uzakora ibyo Imana ishima kandi ishaka.

Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.( Abaroma 12:3) Iyo umuntu wese abuze kwitonda mubikorwa byose  birangira yitwaye uburyo butamukwiriye, rimwe narimwe atanashoboye bikarangira avunitse kandi ntagere aho yifuzaga agokorera ubusa.

Ubworero hariho inzira yitwa iyo kwera, abanduye imitima batazacamo, hakabaho uburyo bwinshi bwo bwuburiganya bwasatani ngo tutinjira muri iyonzira, bakundwa twitonde kugirango tumunezeze.

Ubwo bibaye bityo kugira ngo witonde bisaba kugira icyo witondera, ntawitonda ntacyo yitondeye, ntakindi nuko ibintu byose ijambo ryabivuzebitaraba, niyomapamvu bisaba kurimenya no kuritunga muritwe, nyuma tukaryitondera. Kandi sukuryitondera bijyanye nuko uryumva ahubwo ninkuko Imana yategetse.Imana idufashe dutekereze twitonze uburyo butuma tweza inzira nimigendere yacu. Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y’izindi mana, ntakumvikanemu kanwa kawe. (Kuva 23:13 ).

 Inyungu tubonera mu kwitondera umugambi w’Imana. Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we. Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe(Kuva 23:20-22)

Imana iguhe kuyumvira, no Kwitondera inzira zayo iminsi kandi iguhaze amahoro.

Editor :Isaie @ www.cepurnyarugenge.org

-->