Imana irajwe inshinga n’ubugingo bwacu kurenza imibiri

Yobu 2:6
Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”

Aya Ni amateka ya Yobu wasabwe na Satani ku Mana kugira ngo amugerageze kuko yibwiraga ko yubaha Imana kuko afite byose byiza nyamara asanga Atari ko biri.
Uyu Yobu yari atunze byinshi byose Imana yemera ko bigendera rimwe ariko ikomera k’ umugingo bwe.

✍️ubugingo bwacu kuko aribwo buzabona Imana ntiyaburekura iyo tutabishatse ahubwo ikomeza kuburindisha Umwuka wayo ngo budahungabana.

🙏Dusīga umubiri tukawukesha rwose ugasa neza ariko biba byiza iyo n’ ubugingo bwacu bubonye Ibyiza byose bikwiriye kugira ngo nabwo bubyibuhe.

✍️Agaciro k’ Inzu ( ibiyubatse ) ntibyatuma irindwa ahubwo ibibikwamo biyihesha kurindwa cyane ndetse ikitabwaho cyane. uko umuntu yita ku nzu abitsemo iby’ Agaciro, ninako Imana itazabura kuduha ibidukwiriye byose kuko iy’ Imibiri ibitsemo ubutunzi bukomeye Imana yaronse ubwo yamenaga amaraso yayo ku musaraba.

Wowe yizere gusa

IMANA IBAHE UMUGISHA

-->