Kuba mukato K’umugambi w’Imana by Ev. Alpha Jibu Buntu

“Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi” kuva 2:3

Uyu mubyeyi wa Mose nkuko Ijambo ry’Imana ryatubwiye yari ananiwe nkumuntu atagishoboye gukomeza guhisha umwana we abahigaga abana bose bari muri mucyigero cya mose muri Egiputa arangije asanga ntabundi buryo yatabara umwana we uretse kumubohera akato(ubwato butoya) akaba ariho amuhisha ibindi akabiharira Imana.

Muri iki gihe turimo isi yose ihangayikishije n’icyorezo cya COVID-19, ibibazo ningaruka duhura nazo kubwiki cyorezo nibyinshi ariko ndakumenyesha ko ubuhungira ntahandi buri ni mukato k’umugambi w’Imana

Iki cyorezo nubwo kigoye isi ariko twebwe abizera Yesu kristo iteka duhora murugamba nkuko Ijambo ry’Imana ribivuga turwana n’isi, umubiri na satani. bivuze ngo corona virus n’ingaruka yateza zose ni urugamba tugomba kurwana tukarutsinda nk’itorero ry’Imana, ntabundi buryo rero bwo kubigeraho uretse kuba mukato k’umugambi w’Imana

Birashoboka ka wibaza amaherezo y’ibi bihe utimo, ucitse intege se, ufite ubwoba bw’Ibizaba Ejo cyangwa mukanya, ubone ibibazo bikomeje kuba byinshi kubera akazi kahagaze, ubushobozi bukomeje kuba bucye, ubona unanijwe nibihe uri gucamo, nibindi byinshi ariko ndakwibutsa ko byose ubuhungiro ni muri Yesu, ntahandi wakura gutuza atari mumugambi w’Imana

“Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose,
Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti
“Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira,
Imana yanjye niringira.” Zaburi 91:1-2

Mose igihe yari ari mukato kumugambi w’Imana, ibibazo isi yari ifite icyo gihe byaramushatse biramubura kuko yarari mukato k’umugambi w’Imana

  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ibibazo biraza bigasanga umugambi w’Imana wahageze
  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ubukene ntacyo bugutwara kuko busanga uri umugambi w’Imana
  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ibigeragezo, indwara, amagambo nibindi biraza bikakubura kuko uri mumugambi w’Imana
  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana, ibibazo byo murugo birahaguruka bigasanga urakomeye, kuko uri mumugambi w’Imana
  • Iyo uri mukato K’umugambi w’Imana, satani aragusha akakubura, abanzi bawe baragushaka bakakubura kubera ko uba uri mukuboko k’Imana.
  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana ibikwihebesha iyo bije uby’ibutsa ko Imana Igufite mumugambi wayo, ubyibutsa ko ufite umutabazo, ubyibutsa ko hari Umwami ukengera.
  • Iyo uri mukato k’umugambi w’Imana ibigutera ubwoba iyo bije bisanga ukomeye kuko uba uri mumugambi w’Imana

“Nanjye ndababwira nti: ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi
muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.” Luka 11:9-10

Ukwiye kwinginga Imana ikagushyira mukato k’umugambi w’Imana, saba Imana Igushyire kandi ikurindire mumugambi wayo, nkuko Ijambo ribivuze umuntu wese usabye Imana ngo imurengere ihore yiteguye k’umwumva.

  • ntahandi hari ubutabazi bwibyo uri gucamo muri iki gihe atari mumugambi w’Imana,
  • ntahandi hari ubuhungiro byibyo uri gucamo atari mumugambi w’Imana
  • ntahandi watabarirwa atari mumugambi w’Imana
  • ntahandi hari ibyiringiro atari mumugambi w’Imana
  • ntahandi wakura uburinzi atari mumugambi w’Imana
  • ntahandi wacikira ingaruka isi iri guzamo kubera corona virus atari mumugambi w’Imana

ndakwifuriza kuba mukato k’umugambi w’Imana.

“Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu
byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.” Yesaya 30:15
Mwakire neza Ijambo ry’Imana

Ev. Alpha Jibu Buntu
@Follow Jesus

-->