Mwebweho/ Twebweho (Itandukaniro ryacu n’abadakijijwe). IGICE CYA KABIRI

Abalewi 18:26
Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.”

Imana yasobanuriye abisirayeli neza ko impamvu yambuye igihugu bene cyo ikakibaha ari uko bakoze ibizira byinshi mu maso yayo bityo ibasaba kwitandukanya n’ayo mahanga kuko gukora ibyo yakoraga byari buzatume nabo ibaca kandi koko niko byagenze.

Aho twasomye basabwe kwitondera amategeko y’Imana ndetse n’amateka yayo akubiyemo ibyo byemezo yagiye ifata mu gihe cyatambutse.

Mbese wowe ubayeho ubuzima bwitondera ibyo Imana yavuze ? (mu kazi, mu ishuri, mu murimo wayo, etc…)

Isuzume urebe niba ufite itandukaniro n’abadakijijwe kuko nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba kandi rikabidushoboza kubwo kuryitondera kuko

Yesu yaragize ati: “Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Yohana 17:16

IMANA IGUHE UMUGISHA!

-->