Mwebweho/ Twebweho. (Itandukaniro ryacu n’abadakijijwe) IGICE CYA KANE

Guteg. 4:4

Ariko mwebweho, abifatanije n’Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.

Hano turi kuhabona irindi jambo ryatandukanije abisirayeli bamwe ku bandi aho mu gihe cy’uruzerero rwo mu butayu benshi bananiwe bakimura Imana ya Isirayeli ariko Abifatanije nayo Mose ahamije ko byabateye gukomeza kubaho.

Natwe abakiri mu ntambara zo mu isi dukwiriye kumenya ko kwifatanya n’Imana tukayumvira muri byose ari byo bizadushoboza kunyura mu butayu bw’ubuzima bwose budutegereje kuko Imana yacu niyo soko y’amazi azatuma tudakamywa n’ibihe k’ubw’umwuma kandi niyo soko y’umutsima utera abantu bayo imbaraga bagakomera.

Ikomeze ku mana ujye uyitegereza n’ubwo waba uri mu mwijima utuma utayibona kuko abayitegereza bagenda bagwiza imbaraga.

Iyi inzira itagaragara hakaba mukabwibwi, Yesu ati njye ndi kumwe nawe ntumukureho amaso, ujye umuhanga amaso, ajya arinda umutumbiriye kumanywa na nijoro

Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose

“Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”

Yesaya 40:30-31

Imana iguhe umugisha!

-->