ESE WOWE UTWARWA N’AMATEGEKO YA YESU? By TURAHIRWA Aimable

“Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko. Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo.”1Abakorinto9:20-21

Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,”Yohana14:15-16

Hari ku munsi wa 18/11/2018 wo guterana ubwo abanyeshuri ba kaminuza basengera muri CEP UR Nyarugenge bateraniraga hamwe bahujwe no gusenga Imana nkuko baribasanzwe babikora nko mubihe byarangiye. Baribavuye mubiruhuko baje gutangira umwaka wamashuri wa 2018-2019 bafite intego iboneka muri zaburi 84:8 hagira hati: “Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.

Iyo tuvuga ngo tujyenda tugwiza imbaraga zigomba kwiyongera uhereye igihe umuntu yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza kugeza igihe umuntu apfuye. Izo mbaraga tuziheshwa no gukurikiza neza amategeko ya Yesu kristo. Mbese nigute twagwiza izo mbaraga?

Imbaraga tugwiza ntabwo ari imbaraga zisazwe ntanubwo ari imbaraga zituma duterura imitwaro iremereye ahubwo n’imbaraga ziduhesha kuneshesha ikiza ikibi. Izi mbaraga zizaba mu bera aribo bana b’Imana uhereye ku munsi Data wa twese mwamenyaniyeho kujyeza ku munsi w’imperuka.

Ese izombaraga tuzikura hehe? cg tuziheshwa n’iki? izo mbaraga tuziheshwa n’urukundo rw’Imana hamwe no gukomeza gukurikiz’amategeko Yesu Kristo adutegeka.

Imana igira inkundo zuburyo bubiri:

Urukundo Imana ikunda bantu bose (Yohana 3:16) Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.  Uru rukundo Imana irufitiye abantu bose:umupagani,umukristo,umurozi,umusambanyi,indaya, n’abasinzi, uwishyira hejuru n’uwicisha bugufi. Kuko Imana itanga umwana wayo ngo aze mu isi aducungure ntabwo yaje gucungura bamwe ngo abandi ibareke oya yaje kuducungura twese abari mu isi kugirango uzamwizera wese azahabwe ubugingo buhoraho

Urukundo rudasazwe. imigani 8: 12 (nkunda abankunda kandi abanshakana umwete nibo bazambona) uru ni urukundo Imana ikunda abantu bayikunda. N’urukundo rutari ikigare, n’urukundo rwumwihariko kuko ari urukundo Imana ikunda abantu bayikunda gusa.

Ese ninde muntu ukunda Imana cyane kurusha abandi? Mbese nuzi kuririmba neza kurusha abandi? Nuzi guhanura se kurenza abandi? Kubwiriza neza se? kwitanga cyane se?  ……. Oya, kuko abavuga ngo mwamwi mwami sibo bana b’Imana. ninde ukunda Imana? Umuntu ukunda Imana n’umuntu witondera amategeko yayo yose akubahiriza icyo Imana imushakaho. kuririmba, no guhanura, no kubwiriza neza nibindi bisa gutyo sibyo bigaragaza ko mukundana n’ Imana. Ikimeyetso ni kimwe gusa cyerekana ko umuntu akundana n’ Imana nuko agomba kwitondera amategeko yayo.

Ese ayo mategeko n’ayahe?  Kuva 20:1-26

Pawulo yayavuzeho muburyo bune:

  1. Abayuda abantu bakomoka kuri Aburahamu bari bazwiho gukurikiza neza amategeko ya Mose kuko kujyera bibwirako aribo bantu bazajya mu ijuru gusa kuko baziko ntawundi muntu ukijijwe uretse bo gusa, badufataga nk’abanyamahaga, kandi baziko hari Mesiya uzaza kuko batijyeze bamenyako Yesu yaje kudupfira ubwo twari dupfuye rubi tuzize ibyaha byacu.

2.Abatari abayuda ariko batwarwa n’amategeko: umuntu utwarwa n’amategeko arangwa n’uko akora icyari cyocyose kugirango bamurebe, bamushime yihimbaze mukimbo cyuko yakoze ngo ashimishe Imana arishimisha ubwe. Kandi agakora yisanisha nayo mategeko kuko keshyi usanga ajyendana n’ibihano k’umuntu utayubahirije nuyu nawe ajyerageza buryo ki ajyendera mu nzira z’amategeko neza kandi ibyo akora bitamurimo.

Akabikorera kugirango hatagira umuntu umubaza icyatumye ataboneka aho yarasazwe aboneka,niba yari umuririmbyi abikora ngo wa korari atagira icyo amubaza, suko biba bimurimo ariko ibyo ndababwiza ukuri ko ntagororano zirimo rwose. iyo umuntu akora ibintu nkibyo abitegekwa birajyenda bikamubera umutwaro umuremereye cyane kuburyo iyo abirimo yumva bimubagamiye, akumva ko hari andi mahirwe yahombye kubera umutwaro wo gukorera Imana yikoreye mukimbo cyuko gukorera Imana bimubera byiza we bira mubagamira. Bigatuma haribyo adakora kubera umutwaro wamuremereye akagerageza kuwutura hasi ngo aruhuke.

Umusaruro ubivamwo ntawo iyo umurebye ntumenya aho yavuye ntampiduka zibaho mu mubuzima bwe bwa buri munsi bwo gukorera Imana. Uyu muntu arangwa no gukora ibintu bitaba mu mutima we ntabwo afata agakiza nkikintu kiza ahubwo agifata nk’umutwaro yateretsweho. Uyu muntu kudakora ibyaha kwe suko aba adashaka kubikora ahubwo nuko ahora yibaza ngo ‘aramutse abikoze yakihanira hehe?’ arimbere yabo abeshya ngo arakijijwe Imana idutabare,kandi aba aziko hari umusaraba w’agakiza yikoreye. Ntiyasambana,ntiyakwiba ,ntiyakwica,….. kubera uyu mutwaro yikoreye ariko aramutse abonye aho awurambikaho gato yahita aba nk’ihene iciye ikiziriko  kwiba yakwiba ,gusambana yasambana,kwica ya kwica ntageso nimwe mbi atakora kuko yabuze umwanya yo kuzikora yikoreye umusaraba w’agakiza.

  1. Abatari abayuda ariko badatwarwa n’amategeko. Aba bo nta kintu na kimwe kibatangira kuko ibinejeje imibiri yabo nibyo bakora. Iyo bararikiye gusambana barasambana, kwiba bariba muri make bakora byose kamere irarikira. Aba bantu gukora icyaha bumva ari kintu kiza cyane ntasoni baterwa no gukora icyaha kuko ntibamenya ko Yesu yaje kuducungura ataje kudushyigikira kuguma mubyaha.

Naho umuntu utwarwa n’amategeko ya Kristo aba anezerewe. Iyo umuntu afite itegeko rya Kristo rikubamo ukajyendana naryo icyo ukoze cyose kikakubera kiza ariyo mpampu yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko ahubwo ko yaje kuyakomeza. Pawulo we yanyuzwe no gutwarwa n’amategeko ya Yesu abivuga neza “ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo”.

Ntabwo imana ishakako uhagarara mubintu bigaragara gusa ishakako twinjira neza mu mihamagaro Imana iduhamagara haba kumuhamagaro w’agakiza cg ku muhamagaro w’imirimo  biba byiza cyane iyo ubikoze wubahiriza amategeko Imana idutegeka kugirango imirimo dukora igaragare mu maso y’i Siyoni.

Ukwiye kwijyenzura ukisuzuma, ukarebako ibintu byose ukora ubikorera mu mategeko y’Imana kuko gukora udakorera mu mategeko y’Imana ukora ibintu byose bikuvuna utabohokeye Imana kandi umurimo nk’uwo nta ngororano. Dukwiye gukora tujyendera ku mategeko ya Yesu dutera ikirenge mucya Pawulo kugirango kuri wa munsi w’urubanza tuzabone ingororano nziza  zibyo twakoze byose mugihe twamaze dukorera Imana . Guhera none fata umwanzuro winginge Imana mwonjyere mube ishuti nyanshuti bizaguhesha igihembo cyiza mumirimo yawe yose ukorera imbere y’Imana

Imana ibahe umugisha

 

 

 

Isaie UWAMBAJIMANA

-->