NYUMA YO KUMENYA IBYANDITSWE WAKOZE IKI❓

Daniyeli 5:22

“Ariko wowe umwana we Belushazari ntiwicishije bugufi mu mutima wawe NUBWO WAMENYE IBYO BYOSE.”

Uyu ni umuhungu wa Nebukadineza nyuma yo kumenya amateka n’amategeko by’Imana ya Israel bigaragaza gukomera kwayo akanywesha ibikombe byari biteganirijwe imihango yera adafite kwera, Uku kwirengagiza kwateye Imana kumushyira k’umunzani agaragaje ko adashyitse iramuca.

Benedata,Natwe twumvise amakuru atandukanye ameze nk’aya byaba bibabaje dukomeje kutayitaho tugasuzugurira Imana ahantu hera hayo nk’uko bimeze muri iyi minsi kuri benshi.

Abaheburayo 2:1

Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.

Kubw’ibyo nabasabaga kugaragaza ibyemezo bizima imbere y’Imana:

1. Kubw’ubutumwa twumvise ndetse n’igiciro bwatanzweho.

2. Kubw’ubuhanuzi buvuga ku bihe by’imperuka bugaragaza ko abantu bazaba:

A. Bafite ishusho yo kwera nta mbaraga zako.

B. Bavuga ko bazi Imana ariko imirimo yabo ikabihakana.

C. Bafite izina ry’uko bariho ariko ari intumbi. Etc…

Kugirango nawe utazacirwaho iteka nk’iryo Berushaza yaciriweho.

FATA INGAMBA

Imana ibahe umugisha

-->