UMUGAMBI W’IMANA NTUYOBA BY Pst. Edison MUNYANSHONGORE

Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge, kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’ Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.” Ibyakozwe n’intumwa 27:21-26

Uyu Pawulo ni muntu ki? Tumwibuka ubwo Sitefano bamukurubanaga ku birenge bye maze Sitefano aterwa amabuye aricwa Sawuli abishimye. Pawulo uyu yitwaga Sawuli gusa icyo tureba ni umumaro yagize nyuma yo kurenganya itorero ry’Imana. Abantu benshi baziko Pawulo yari umugome ariko sibyo kuko Pawulo yarwaniraga Imana mu idini ry’abayuda. Yarwaniraga Imana atazi uko ikora kuko Imana nta muntu uyirwanirira. Agendeye ku mategeko y’idina ry’abayuda byatuga arwanirira Imana nkuko kera umuntu yavugaga izina rya Yesu nabi umurokore akumva yamukubita ariko mu byukuri ntawurwanirira Imana.

Pawulo ajya i Damasiko ajyiye kurenganya itorero ry’Imana, ajyiye kurenganya abasobanukiwe Yesu nibwo Yesu yamuhamagaye. Iyo uhuye na Yesu uba mushya nkuko Sawuli byagenze. Akuzuza imbaraga ugatangira kuvuga ibyo utavugaga. Sawuli yari mubi ariko ahuye na Yesu arahinduka,yinjiwemo na Yesu agwiza imbaraga kandi Yesu kuko yari amufiteho umugambi yamwujuje imbaraga atandukana n’izindi ntumwa zamubanjiririje. Yinjiriwemo n’umucyo amaso ye arahuma, yumva ijwi rimuhagara ariko atareba abarikumwe nawe baramurandata bamugeza i Damasiko. Nyuma yo guhumuka Sawuli yabatijwe mu mwuka wera n’umuriro maze abo bakoranaga batangira kumuhiga, ntago yahamagawe ngo yoroherwe, yarahamagawe aca mu bikomeye ntiyagira koroherwa na gato, aca mu manza nyinshi.

Iyo ufite imbaraga z’umwuka wera nta cya gukanga, Yesu akubatiza mu mwuka wera no mu muriro ugashira ubwoba. Rimwe umuhanuzi yahanuriye Pawulo ko azajya I Yerusalemu akabohwa ndetse akanicwa ariko Pawulo akomera umutima ntiyaterwa ubwoba nibyo ahubwo akomera umutima yemera kujyayo. Pawulo yashatse kujya Roma ariko bimushobokera kujyayo afunze. Mu nzira bajya i Roma umuyaga mwinshi uhuha inkuge abari kumwe na Pawulo mu nkuge bagira ubwoba bwinshi bituma biheba ariko Pawulo ni joro yari yabonekewe na marayika aramuhumuriza. Icyo nshaka ko twakura mu byo twasomye ni iki: “aba bantu bari mu nkuge bari 275 maze inkuge imenetse baroga bajya ku nkombe ntibagira icyo baba bose, barimo bota inzoka irya Pawulo abantu baratangara ariko ntiyagira icyo aba, ndagirango mbabwire ko umugambi w’Imana ntacyawurogoya na gato”. Ahantu bagiye inkuge imaze kumeneka bahasanze umutware waho urwaye Pawulo aramusengera arakira, bazana n’abandi barwayi nabo Pawulo arabasengera barakira bituma bagirira umugisha kuri uwo mutware aho hantu bahamara igihe kinini batunzwe nabo bantu. Bazanye ubundi bwato bwo kujyana Pawulo nabo bari kumwe, abantu bo ku kirwa babahaye ibizabatunga mu rugendo kugeza bageze i Kayisariya kuko umugambi w’Imana wari uko Pawulo azashyika Kayisariya.

Pawulo yumviye Imana ntiyaterwa ubwoba n’ibyo ahura nabyo mu rugendo bituma akomera umutima ashira amanga maze umugambi Imana yari imufiteho urasohora. Namwe rero ndabifuriza kumvira Imana mukayoborwa n’umwuka wera mugahora musenga musaba umwuka wera kugira ngo umugambi Imana ibafiteho wuzure. Tubashe guhagarara dushikamye dukomeye.

Dusoza ndababwira ngo buri gihe cyose umuntu w’Imana agire amaso y’umwuka kuko bituma umuntu areba kure, ntaterwe ubwoba n’ibyo abona ahubwo agashira amanga.

Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!  Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n’ijuru na ryo.” Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho. Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya kuko Imana yacu ari umuriro ukongora”. Abaheburayo12:25-29.

-->