UMUKRISTO N’IMYIDAGADURO

Muri iki cyumweru guhera taliki ya 17-12-2019 ,itsinda rya Cell coordination ribarizwa muri CEP-UR NYARUGENGE ryaduteguriye inyigisho ifite intego ivuga KU MUKRISTO N’IMYIDAGADURO,iboneka mu 1 Abakorinto 6 12 Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.

Itsinda rya Cell Coordination ni itsinda ribarizwa muri CEP-UR NYARUGENGE rifite andi matsinda matoya cumi n’abiri (12) afite amazina y’imiryango 12 ya Isiraheli akaba ahuriwemo n’Abanyamuryango ba CEP. Bakaba basenga buri munsi guhera kuwa mbere kugera kuwa gatatu(12h-13h00), nukuvugako buri munsi amatsinda ane ahura agasenga. Buri tsinda rigiye rifite abayobozi babiri hakaba hari n’Abandi bayobozi babiri bakora coordination yayo matsinda yose.

Mumitegurire yizi nyigisho baduteguriye,hari ukuba tuziga uko duteranye muri ayo matsinda ariko banaduteguriye amateraniro kuwa kabiri no kuwa kane. Nimuri urwo rwego kuri uyu munsi wa kabiri baduteguriye amateraniro aho bagiye batumira abigisha batandukanye kugirango tubashe kwiga ndetse dusobanukirwe byinshi kuburyo ubukristo bwahuzwa n’imyidagaduro.

Aha itsinda ry’Abayobozi ba Cell Coordination ryarimo rituririmbora indirimbo baduteguriye “Ngo byose ndabemerewe ariko siko byose bingirira umumaro

Umwigisha w’uyu munsi Ev. Jean Paul HABUMUREMYI wayoboye CEP-UR NYARUGENGE ikitwa CEP KIST-KHI yatubwiyeko Ubukristo bufite ukuntu bubangamira imyidagaduro ndetse n’imyidagaduro hari aho bubangamira ubukristo,gusa twabonyeko ubukristo abugomba gutegeka imyidagaduro.


Ev. Jean Paul HABUMUREMYI yatwigishirizaga mucyumba cya MUHABURA Building P008 muri Kaminuza y’U RWANDA ishami rya NYARUGENGE.

Tugendeye ko ijambo ry’Imana dusangamo intego, Paul yavuzeko byose abyemerewe ariko byose ntibimugirira umumaro bivuzeko ibintu byose abyemerewe ariko agira amahitamo bitewe nibimugirira umumaro.

Ikibazo twibajije ngo ni gute umuntu yahitamo ibimugirira umumsaro? Gusa twasanze dukeneye umwuka wera ngo atuyobore muri ibi byose. Umuka wera natuyobora mubitugirira umumaro bizatugirira umumaro. Yesu ajya gusoza yavuzeko azatwoherereza umuka wera wo kutuyobura, umukristo ufite umwuka wera abasha kumuhitiramo ibimufitiye umumaro. Gutegekwa n’imyidagaduro runaka biba bibaye ikigirwamana kandi mubintu Imana yanga ni ukugira ibintu ibigirwamana. Kugirango ibi bishoboke dukeneye umwuka wera ngo atuyobore mubyarugirira umumaro.

Dukwiye kwemera umwuka wera akatuyobora mubitugirira umumaro.

Umwanditsi Jean Bosco NIYOMUGABA.

-->