BYARI IBYISHIMO BIDASANZWE MURI KORALI GILGAL

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23/04/2016 muri korali Gilgal ni ibyishimo bidasanzwe. Abaposte baririmbye muri gilgal nabo baje ndetse nabaririmbyi bose ba Gilgal muri rusange bose ni byishimo. Ntayindi mpamvu rero bari bishimiye ‘Gilgal day’ akaba ari umunsi ngaruka mwaka aho bahura bakaganira, bakishimana, ndetse bakanasangira. Ikintu gikomeye kandi nuko uyu aba ari nawo mwanya wo kuganira ku mishinga iteza imbere korali hamwe no kwibukiranya amateka ya korali no kuyabwira abaririmbyi bashya baba bayirimo. Sibyo gusa, haba hari nigikorwa cyo gusezera kubaririmbyi bagiye gusoza amasomo yabo muri Nyarugenge compus, bakora umurimo w’Imana muri korali Gilgal.

Byari ibyishimo rero kuri Gilgal kuko hari hitabiriye abaririmbyi benshi batandukanye bagiye bayiririmbamo; ndetse byumwihariko nabagiye bayiyobora mu myaka yashize; aha twavuga nka perezida wayoboye Gilgal 2008-2010 Munyentwari celestin akaba ari nawe wabaganirije ku mateka ya Gilgal kuva 2005 itangiye. Muri make rero yababwiye ukuntu Gilgal yatangiye ifite abaririmbyi 17 ari nayo CEP muri rusange. Icyo gihe bakaba bari bafite indirimbo imwe yitwa ‘IGIHE CY’UMWIJIMA’.Nubwo bari umubare muto, ariko bari barimo imbaraga z’Imana kuko bakundaga gusenga. Muri make celestin yabibukije aho Imana yabakuye ndetse naho ibagejeje, dore ko Imana yanabongereye mu buryo butangaje; ubu bakaba bageze ku baririmbyi 130. Banabashije gushyira ahagaragara album 2:  ‘Isaha y’Imana’ ndetse na ‘Ntituzaceceka’.

Twegereye bamwe mubayobozi bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa; batubwira ko iki ari igikorwa kiba buri mwaka. Hari gilgal day nyinshi zagiye ziba, iya mbere ikaba yarabaye muri 2008. Ikindi yatangaje nuko bigaragara ko gilgal day zihorana udushya. Twavuga nk’iyo ubushize nt’abaposte benshi babonetse bitandukanye niyuyu mwaka aho habonetse abaposte benshi. Kandi bakurikije uko bari babipanze babona byaragenze neza; kuko byakarusho habonetsemo abaposte bayoboye korali mu myaka yabanje.

Ubuyozi bwa korali Gilgal bwibukije abanyamuryango ibikorwa bafite harimo gukora indirimbo za audio no kujya mugendo zivugabutumwa mu ntara zitandukanye zigize igihugu cyacu.

 

Umwanditsi: UHORANINEMA Anitha

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *