Gilgal Choir Noneho ingendo zayo z’ivugabutumwa izikomereje mu karere kagicumbi, paroisse ya byumba,umudugudu wa kamitsinga. ni kuri iki cyumweru 05/06/2016 izahava yerekeza i rutsiro . Kuva mu mwaka wa 2011 iyi korali imenyerewe cyane ku gikorwa cy’ingendo z’ivugabutumwa mu duce twose tugize igihuguIzi ngendo zagiye zihabwa inyito zitandukanye, byatangiye byitwa ingendo z’ama region ,ubundi bikitwa ntituzaceceka tour, ububwo izi ziswe evangelical trip, Gusa byose intego ni imwe ni ukudaceceka kuvuga ibyo bumvise kandi babonye kuri Yesu.
Izina rero nubundi ni Gilgal wabishaka ukongeraho dukunda, abanyamuryango bayo bitwa abagilgalous(e), indamutso yabo ni imwe yesu kristo ni umwami ari ku ngoma bagasoza batera haleluya nawe ukabikiriza ngo amen .Ni korali ifite umwihariko mwinshi kuko iyo wayigiyemo ntujya uyivamo
Tubonereho kubibutsa ko iyi choral gilgal ikorera umurimo w’imana muri cep ur-nyarugenge campus ( yahoze ari cepkistkhi ), ikaba yaratangiye umurimo w’imana muri 2005 . itangira ifite abaririmbyi 12,ariko ubu ifite abaririmbyi basaga 112,yatangiranye indirimbo imwe yitwa igihe cy’umwijima ariko ubu ifite indirimbo zirenga 80.
Iyo urebye ibikorwa byayiranze usanga ari choral igenda itera imbere , ibi nibimwe mubihe byiza byayiranze
- 2007 yatangije umushinga wo kugura ibyuma washyizwe mu bikorwa muri 2008
- 2009 yasohoye umuzingo(album) w’indirimbo z’amajwi
- 2010 hakozwe plan strategic y’imyaka itanu 2010-2015
- 2011 hakozwe ingendo z’ivugabutumwa mu ndembo zose z’igihugu,
- 2012 hakozwe umushinga wo gukora umuzingo (album) wa kabiri w’amajwi n’amashusho ushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2013
- kuva mu mwaka wa 2015 harimo gukorwa plan strategic y’indi myaka itanu 2015-2020 ikubiyemo gahunda nyinshi zijyane n’ivugabutumwa na gukora indi mizingo y’indirimbo.
Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’iyi choral NTIGURIRWA Fabien ,Uyu mudugudu wa Kamitsinga Gilgal igiye gusura ni umudugudu mushya ukiyubaka , ukeneye rero imbaraga mu ivugabutumwa kugirango urusheho kwaguka, niyo mpamvu yasabye abakunzi ba Gilgal kuzabaherekeza no gukomeza kubasengera kugirango iyi ntego yiri vugabutumwa igerweho k’umwuzuro waryo nkuko Imana yabiteguye. Yasoje asaba abakunzi ba Gilgal ku ikomeza kuri Yesu wenyine akaba uwa mbere mu bikorwa bya buri munsi bya buri muntu.