Ni iki umuKristo akwiye kugira buriminsi ndetse no mubyo akora byose?by Ev.Ntwari Fideli

Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora. Ibyakozwenintumwa 7:22 Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi. Ibyakozwenintumwa 1:6-8.   Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose. 2Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se……… Abagalatiya 4:1-7,   Ndifuza ko tuganira kuri aya magammbo dusomye hanyuma tuze gufatira hamwe umwanya wo gusenga dusaba kugira ngo Imana iduhe imbaraga dukwiye gukoresha mu buzima bwacu bwa burimunsi kugira ngo turwane kandi tunesha . Mubuzima bwacu bwa burimunsi tuba dufite ibyo dukora ariko ibyo byose dukwiye kubikora twibuka ko turi abakirisitu dukwiye kugendera mu ijambo ry’Imana. Abakirisitu banone rero dukwiye kugwiza imbaraga kuko ibihe bitoroshye by’ubuyobe bwinshi bwageze mu itorero ndetse n’abarigize. Impamvu nuko abakirisitu babwiriza abandi bakaririrmba bagaragaza imbaraga bari imbere y’abantu ariko ariko bagera mungo zabo cyangwa mukazi kaburi munsi ugasanga ntambaraga bafite bifata uko badakwiye kwifata,bakora ibyaha bitandukanye!   Niyo mpamvu nifuza ko muri uyu mwanya twasenga Imana ikatwambika imbaraga maze aho turi hose n’ibyo dukora byose tukabikorana imbaraga z’Imana kuko nizo dukwiye kuba dufite zizadufasha kunesha ibyaha muri Iyi si tukaba abana b’Imana uko bikwiye. Ubu abantu benshi akenshi iyo turimo gusenga usanga dusaba Imana ngo iduhe umwuka Wera kandi ninabyo rwose ariko se ko tuwusaba ni uwiki?ntago Imana yawutanze ngo ubuhanuzi bugwire mu itorero cyangwa ngo tugwize ivugabutumwa ahubwo byari ukugirango abantu Imana yaremye bambare imbaraga bagire imbaraga muri Yesu Kristo. Kandi ikigaraga ko twahamije Yesu ntago ari ibyo ukora mu rusengero ahubwo aho uri hose imbuto wera nizo zigaragaza ko wambaye imbaraga zo guhamya Yesu.Yesu ageze ku giti cy’umutini abona igiti kimeze neza ariko kidafiti imbuto.Bibiliya igaragza ko Yesu yigendeye kuko abuze imbuto,agarutse nabwo asanga ntambuto zikiriho asiga akivumye arigendera.Iki giti abantu barakibonaga bakumva bamerewe neza ndetse bakanacyugama munsi bugamye izuba.Ibibabi byiki giti byari bifite umumaro kubantu kuko amababi yacyoyomoraga abantu ariko Yesu ntiyakishimiye!Kubantu ntacyo cyari kibatwaye bari bakishimiye bakanagikunda rwose. AriYesu we ntago yashakaga ibyo bibabi ahubwo yashakaga ko cyera Imbuto.Ubu usanga umuntu azi kuririmba no gushyirwa imbere nkumuntu uzi kuririmba neza ndetse no gutanga icyacumi n’amaturo neza kandi koko ni byiza ariko hejuru yibyo byose ukora hari icyo Yesu Kristo akwifuzamo kirenze ibyo ukora!!   Ese icyo akwifuzamo uragifite?ntakindi Yesu akwifuzaho nukumenya ibyihishe inyuma y’ibibabi by’igiti byizunguza.ubundi ni ibiki ufite nyuma yo kuririmba nabirya byose .Ubundi ni ishyak  ryo gukunda Imana cyangwa nukugirango bakubone?ni iki kihishe inyuma y’imirimo myiza ukora?nukugirango abayobozi bakubone/pastor ,mwarimu…?Isuzume.Yesu yaravuze ngo ninjye muzabibu mwiza rero ishami ryose ritera imbuto riracibwa rikajugunywa!wowebikumereye bite?kuki ukora ibyo byose?   Abantu bakunze kuvuga ko ibyo bakoze murusengero ari imirimo izabaherekeza kumunsi w’imperuka ariko siko biri ahubwo ikigutera gukora ibyo byose nicyo kizaguhesha umugisha, imirimo ikenewe nukugira urukundo kwihangana ndetse no gukiranuka bitaribyo ibyo wakora byose ni ubusa.Ese nkuko twabibonye mu bagalatiya ni ibihe bimenyetso biranga umuntu ukuze ndetse n’umuntu w’Umwana?woe urabona uri he?   Ubundi umwana ntago atekereza ikindi kiza kirenze kubona se amuzaniye umugani,ntago aba azi ko hari ikindi kiri hejuru ya bombo n’umugati n’inkweto zifite amatara hari ibindi Data ashobora kumuha birenze biscuit!abantu bamwe rero bameze batyo?batinze muma biscuit n’ibindi!Mbega amaso yabo ntabona ko hari n’ubugingo buhoraho Imana ibateganyirije reka da!kandi icyo nicyo cy’ingenzi. Ariko iyo umuntu amaze gukura umubyeyi we ashobora kumusigana mu rugo akaba aziko ntakiribwangirike kuko amwizeye nk’umuntu mukuru kandi ushobora gukemura ibibazo byose biribuze kugaragara. Ndetse n’iyo asabya umubyeyi we,asaba koko ikintu cy’abantu bakuru   Rero ikigaragara abantu twese dukeneye imbaraga z’Imana kuko ubu turagawa n’Imana kuko wasanga muritwe harimo abifata nk’abana!Imana idufashe. Ikifuzo ukwiye kugira nuko wasabi Imana ikaguha kunesha ukiri mu isi. Kandi ntakindi kizabiguhesha uretse kwambara imbaraga z’Imana aho urihose . Bene data dukwiye kubaho tugaragaza ko tuzi Imana kandi ikibigaragaza, kuko yo ari iyera, natwe dukwiye kugaragaza ko tuyizi ndetse tuyikunda twera.Kuvuga ko Imana yakwibutse ariko ugifite inzangano mu mutima hanyuma ukavuga ngo uzi Imana ibyo sibyo rwose,andi mashimwe yose ufite nimeza ndetse sinange uyashima cyangwa uyagera,ahubwo ishimwe rikomeye dukwiye kugira nuko twanditse mu gitabo cy’ubugingo.Ese amazina yawe yanditse muricyo gitabo cy’ubugingo?   Imana ibambike imbaraga zo gukiranuka uko bikwiriye no kugendera mu inzira zayo uko bikwiye.   By: Origene SIBOMANA

-->