Dukwiriye gusoma Ijambo ry’Imana

UMUMARO W’IJAMBO RY’IMANA

Gusoma ijambo ry’Imana ni inzira yo kumenywa n’Imana no kubona ubugingo buhoraho.

Mubuzima bwa gikristo, burya ngo ntago byoroshye gukomeza inzira y’Imana bitewe n’ukuntu muri iy’isi tubayeho. Harimo ibirushya,ingorane, ibibazo n’ibindi bituma umukristo atoroherwa mugukomeza inzira y’agakiza. Ariko rero burya umukristo hari igishobora kumufasha mururwo rugendo kimusubizamo imbaraga, ndetse n’ umwete.

 

Amatsiko ndetse n’ubutwari bwo gukora ibikwiranye n’urugendo umukristo arimo.Muri make umukristo afashwa no gusoma Ijambo ry’Imana kubera umumaro waryo. Bigatuma umukristo asubizwamo intege zo gukomeza urugendo. Dore imwe mumimaro yo gusoma Ijambo ry’Imana ari nayo ituma umukristo amenywa n’Imana bigatuma nayo imutegurira ubugingo buhoraho:

 

 

  • Iyo umukristo asomye Ijambo ry’Imana amenya abakundwa n’Imana arinabo bazaragwa Ijuru; maze nawe agasubizwamo imbaraga zo gushaka kuba nkabo, akaboneraho gukomera murugendo rugana mu Ijuru. Ibyo kandi akabifashwamo n’amategeko y’Imana asoma muri Bibiliya. (zaburi1:1-5). Nyuma yo gusoma Ijambo ry’Imana bizatuma umukristo ashyiraho umuhate wo kweza inzira ze kugirango Imana imumenye nk’umukiranutsi; nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo ukuboko kw’Imana n’amaso yayo biri k’umukiranutsi

 

  • Gusoma Ijambo ry’Imana bifasha umukristo gushira ubwoba maze agakomeza ukwizera kwe nk’ingabo y’urugendo rwe nkuko bigaragazwa na Bibiliya mugitabo cy’abefeso 6:16. Ariko kandi bigaragara ko gusoma Ijambo ry’Imana bifasha umukristo gushishikarira kubana n’abandi amahoro ndetse no kwezwa. Ibi nabyo ni ibintu bituma Imana yemera neza umukristo nkuko bigaragar mugitabo cy’abaheburayo 12:14.

 

  • Ijambo ry’Imana ryibutsa umukristo ko Yesu ari umukiza we ndetse n’umwami we maze agasubizwamo intege kubwo kumwizera. Ibyo nabyo bigatuma Imana imwemera muri Kristo Yesu; maze akongera gusubizwamo imbaraga zo gukorera Imana agahabwa ubugingo buhoraho muri Kristo Yesu. Yohana 3:16.Iyi mimaro rero hamwe n’iyindi igaragara muri Bibiliya ituma umukristo yemerwa n’Imana iyo akurikije ibyo abwiwe n’Ijambo ry’Imana biturutse mu gusoma Ijambo ry’imana.

 

 

Muri make rero,Ijambo ry’Imana ni intwaro umukristo ugana mu Ijuru yitwaza buri munsi ngo adateshuka inzira akwiye gucamo nk’umukristo. Uko gukurikiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga kumuKristo bituma ahabwa ubugingo buhoraho.

Mukristo rero kora nkuko zaburi 119:11.Ugendane Ijambo ry’Imana aho ujya hose.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *