Kubara 21:8: Uwiteka abwiraMose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera maze uwariwe n’inzoka wese nayireba arakira.” Bene data nshuti z’umusaraba, nifuje kubaganiriza kuri iri jambo ngo nubwo mu rugendo tunyuramo
uretse inzoka zoherezwa n’Imana kubera kuyivovotera mbibutse ko mu butayu habamo izindi zisa nazo, kandi zibujije abagenzi gukomeza urugendo kubera ubusabwe zifite bukomeye bwashegeshe umubare utari muto muri uru rugendo rugana iwacu.
Ariko nubwo zihari ziteye zityo, hari indi yamanitswe ku giti ifite ubushobozi kuri izo zose, birakwiye ko dukura amaso kuzaturiye tukayahanga kuyamanitswe! Nyuma y’urugendo abisiraheli bakoze rwo mu butayu, Imana ibasaba kwitondera amategeko n’amateka yayo kugira ngo bagere mu gihugu cy’isezerano; bamwe imitima yabo icogozwa n’urwo rugendo. Abantu bavuga Imana na Mose nabi baravuga bati: “Mwadukuriye iki muri Egiputa, mukatuzanira gupfira mu butayu, Ko nta mitsima tuhaboneye, Ko nta mazi ahibera, Tubihiwe n’iyi mitsima (Kubara 21:4-5). Ni byiza ko tugenda tutivovotera Imana kubw’ubuzima, imibabaro, intambara, ibitugoye duhura nabyo mu rugendo kuko iyo duhagurutse tujya mu gihugu cy’isezerano tugomba kunyura mu butayu (mu bibazo, mu ntambara, mu bigeragezo) bikadusaba kwitondera amategeko n’amateka y’Imana kugirango tugere i Kanani amahoro (Abalewi10:07)
CURA INZOKA ISA N’IZO: Hari inzoka ihenze (mu muringa) ifite ubushobozi ku zindi zose. Imana idukirisha inzoka isa n’izaturiye ariko izirusha ubushobozi n’ubutware. Aho tuburiye niho tubonera kubwa Yesu, Iyo umaze gukira usubira iwanyu Dekapoli. Urugero rw’uburibwe ni rwo Yesu ahindura uburyohe. Ikibazo si umubare w’inzoka zakuriye cyangwa ubusagwe bwazo nubwo byaguhinduye ukundi. Ivunja inzoka zakuriye zikamirwa n’iyamanitswe ikagusukaho umugisha w’iteka ryose. Ziturumye zitazi aho twatangiriye. Twavuzweho ijambo ritugeza iyo tujya, (Yeremiya 1:4, Abefeso2:10). Imana ishimwe ko yahisemo kutumanikira inzoka (Yesu) ku giti cy’ibendera(umusaraba) icuze mu muringa (ububasha bwo gukiza) imira ibengerana y’ubutware n’ubushobozi ku zindi zose.
UYIMANIKE KU GITI CY’IBENDERA: Imana yashatse ko uzajya ayireba ararama, Pawulo yaravuze ngo sindeba ku biboneka ahubwo ndareba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito ariko ibitaboneka ni iby’iteka ryose. Iby’iwacu ntibibonerwa hasi, biva hejuru. Bibliliya iravuga ngo mujye muhoza amaso ku biri hejuru. Kuzamura amaso: Gutesha agaciro izo hasi ukamenya ko hari iri hejuru. Igiti cy’ibendera: Umusaraba, intsinzi, ubutware no kunesha. Imana iyo ijya kurema ibishya ibanza gukuraho ibisanzwe biriho ngo ibyo yubatse bitagira ikibyitirirwa. Kumanura igiti: gusenya, guhirika no gukuraho ubwami busanzwe. Yesu yakuyeho ibya kera n’ubwami bwari butubase yubaka ubundi bushya mu buzima bwacu bw’ingoma idahanguka bufite ubugingo. Kandi ufite uwo mwana aba afite ubugingo muri we, Imana ishimwe. Kubana n’igiti: Kwemera ubwami, ingoma kubera kubura uko ugira. Hari ubwami bwari bwaratubase twarabwemeye kuko Akaje karemerwa ariko Yesu aje aratubatura. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko , kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe (1 Petero2:10). Wamaze kubyakira uko biri mu buzima bwawe. Kumanika igiti: Kwimika ubwami bushya. Imana itegeka itegeko rishya ku buzima bwawe. Iyo hari imanitswe bibonwa na bose: abatabishaka, abatabizi, abaguheruka kera ku ngoma y’inzoka z’ubusabwe, babona itangazo rishya kandi ry’ibishya, Yesaya48:7, ibya kera ntimubyibuke Yeremiya8. Iyo imanitswe igenda ibisikanya inyito y’ibintu imbere yawe Abaroma8:31. No mu buzima hari igihe ubatwa n’ubwami bw’inzoka ugahindura imvugo na gahunda n’imikorere ukabatwa n’agahinda ariko hari indi nzoka kandi iyatanze umwana wayo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose, uwabatuwe nayo imuha kado y’amahoro itabonwa ahandi.
MAZE UWARIWE N’INZOKA WESE NAYIREBA ARAKIRA: Kura amaso ku busabwe bw’izakuriye zo mu butayu urebe imanitswe ku giti. Himye ubwami bushya buhindura ubuzima bwawe bumira ubusabwe. Iyo ugezeyo igushakira uburyo bushya. Nubwo urugendo rurerure rutuma abantu bananirwa abandi bakivovota bitewe n’inzoka zabaririye mu butayu bagiye bacamo ariko Dawidi yaravuze ngo naho intambara yambaho no muriyo nzakomeza umutima (Zaburi27:3). Ikubisikanya n’ibigutera ubwoba imbere yawe. Bara aho waburiye, isahani waririyeho, maze urebe iyamanitswe= gukira ukaba mu isi utari uwayo ahubwo ugendana ubugingo n’amahoro. Kuyireba=guhinduka kw’ibyari bihari. Imirasire iva ku musaraba (umuringa) izanye gukira, Malaki 3:7, Luka 1;78-79.
Bene data,Uwamanitswe angana n’ijambo rye, agaciro kari ku ryavuzwe ku nzoka imanitswe (YESU) riruta ubusabwe bw’izakuriye. Hamwe n’izakurumye, reba ku giti iyamanitswe, Yesu ku musaraba ijambo rye rya gatandatu yaravuze ngo byose birarangiye. Zamura amaso n’umutima ubikure ku zakuriye uyahange kuyamanitswe.
MANA NDUBURIRA AMASO KU MUSOZI, Gushimisha 194.
IMANA IBAHE UMUGISHA
EV MAOMBE THEOGENE