Ese ujya utekereza ku iherezo ryawe?

Ubundi iyo bavuze iherezo umuntu wese ahita yumva ko ari igihe ibintu runaka biba birangiye ntakongera kubaho ukundi, kandi ni nako bimeze nta gushidikanya. Bene data umuntu aravuka agakura akabaho mu buzima butandukanye bitewe n’ubwo Imana yamuteganyirije.

Ubuzima tubayeho hano mu isi rero uko bumeze bamwe babayeho uko bita neza, abandi bavuga ko babayeho nabi. Bene data ubuzima bwose ubayemo ubwo ari bwo bwose bufite iherezo.

Igitabo cy’Ibyahishuwe iyo ugisomye kirafasha cyane kuko tubona mo ibintu byose byerekana iherezo ry’iyi si tubona. Ibyahishuwe21:1-8 hagaragara amagambo nakwita ko ateye ubwoba ariko meza Yesu yongera kwibutsa abari mu isi uburyo bizaba bimeze ku munsi  w’ imperuka. Umurongo wa 8 niho havuga ngo ‘Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo,n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu Nyanja yaka umuriro n’ amazuku arirwo rupfu rwakabiri’.

Nagira ngo twibukiranye ko dukwiye kwegera n’Imana kugira ngo itwereke inzira nyayo dukwiye kunyuramo izatuma iherezo ryacu riba ryiza. Bibiliya yo ibivuga neza ngo abashaka ubwiza n’icyubahiro  no kudapfa babishakishe gukora ibyiza badacogora. Aha iyo bavuze kudapfa si ukuvuga ko umuntu aba atazapfa ahubwo baba bavuze ko hapfa umubiri w’inyuma ariko ubugingo ntibupfe.

Nshutiy’Imana rero isi irimo ibintu byiza byinshi bitandukanye ariko nkuko tubizi isi n’umwanzi wacu ntakiza kiyirimo; ni kubwiyo mpamvu dukwiye kwita kw’iherezo ryacu tugakorera iy’isi nk’abayivamo tugakorera ijuru nk’abaritaha kuko ari byo bikwiriye abana b’Imana.

Turi muri iy’isi dufite amahitamo abiri cg se tuvuge ko hari inzira ebyiri: inzira yambere n’inziray’ubugingo buhoraho. Hakaba n’indi inzira iganisha ku rupfu; Reka mvuge ku nzira iganisha ku rupfu: iyi ni inzira inyurwamo n’abatarakijijwe; nawe nshuti rero niba utarakira yesu ngo abariwe ugenga ubuzima bwawe, iki nicyo gihe ngo nawe umuhe ibyawe byose abitegeke akuyobore mu nzira nziza; kugira ngo nawe uzabone ubugingo buhoraho.

Twite kwiherezo ryacu kuko twongeye kubyibutswa, ko  iyi si izarangira yesu akaza guca imanza z’abantu buri wese agahabwa ingororano z’ibikwiranye nibyo yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *