Kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza kumperuka (Overnight finalist week)

Hebrews 6:11”Ariko rero turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mweyerekana uwo mwete wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza kumperuka

Download pdf

Abaheburayo bandikiwe aya magambo bari mugihe cyakarengane bahorwa kwakira Yesu ariko nabo       bagenda bagaragaza gucika intege no guta ibyiringiro ,nibwo hano uyu uyu wanditse iki gitabo utazwi neza yabandikiraga abaremamo ibyiringiro

Ibyiringiro : ni aho ibyo wifuza cyangwase ibyo wizeye biri

Kwizera: ni ukumenya ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba , aya magambo rero aragendana . Kuko kwizera gushingira mubyiringiro

1petero1:3,IBYO tubwirwa kurinda rero ni agakiza twahawe na kristo,rero kwizera kwacu gushingira kuri ako gakiza twahawe nibyo byiringiro byacu.

Kurinda ibyiringiro ni urugendo ,si ikintu urinda uyu munsi ejo ngo ubireke dusabwa kurinda ibyiringiro byacu kugeza kumperuka ,

Ibintu dukwiye gukora kugirango turinde ibyiringiro:

  1. Kwemera guhomba,byinshi byo muri iyi si tubona tutarushye mu manyanga, nk’amanota,agakiza twahawe karihagije ,Yesu arihagije ashobora kukunezeza abafiripi3:7-8,”ibyari indamu yanjye nabibonye nk’igihombo kubera kuronka kristo,” turasabwa guhomba rero kugirango turonke Kristo

2.Kugambirira ,kugambirira kubaha imana ndetse no kuyubahisha daniel3:1 ingero z’abasore bagambiriye kubahisha Imana Imigani 14:6, ugambirira kubaha Imana afite ibyiringiro bikomeye ,kugambirira si amagambo n’ibintu bisabwa gushyirwa mubikorwa

3.Gucabugufi no kwihana , “  1 Yohana 3:3,ufite ibyo byiringiro yiboneze nkuko uwo nawe aboneye.”kwemera kwihana ntiwinangire umitima ni imwe mu ntambwe zo kurinda ibyiringiro. Ntabwo twezwa n’imirimo,twezwa kubwo guca bugufi tukezwa n’amaraso ya Yesu kristo

4.Gusenga no gusoma ijambo ry’Imana , Dawidi ati,”nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugirango ntagucumuraho”,nkuko umubiri ukenera ibyo kurya niko n’ubugingo bukenera ijambo ry’Imana

Kurinda ibyiringiro ningenzi kuko imigisha yose tuyibonera muri Yesu Kristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *