Imana ni nziza kandi iratangaje,ikurikirana umurimo wayo ahantu hose abantu bayo bawukorera,kandi ntihwema gukura abantu bayo mu bubata bwa Satani ahubwo abayemereye bose bakayisanga irabakiza,kandi uwo waba uriwe wese muri iyi Si Imana aho irahagukiriza uko niko kuri nkuko byagaragaye ko Imana yakijije abantu bo muri kaminuza ububata bwa Satani maze ikabavana mu bubata bwe nabo bakaba babaye bamwe mubakijijwe n’Imana
Kuri uyu wa 30/04/2015,muri CEP UR Nyarugenge hakiriwe abizera bashya kubw’ubutumwa bwiza buvugirwa muri CEP UR Nyarugenge.Abizera bashya bakiriwe bageraga kumubare wabantu 5.Muri gahunda yo kubakira mumuryango mugari waabana b’Imana babwiwe ko nubwo bahunze umujinya wa Satani ariko ntago Satani yishimiye kubabura ndetse no kuba bagiye kuba mumwanya Imana ibashakamo ariko Satani ntabwo abavuyeho,ahubwo azajya ahora abarasa.Gusa bakomejwe babwirwa ko Imana uwuzajya akomeza kuguma mubushake bw’Imana izajya imurwanirira.
Mukubakira rero habayeho kubabwira ko mubuzima bwa burimunsi bakwiye guhora bashaka kandi bafitanye umubano mwiza n’Imana kuko umuntyu udafitanye umubano mwiza na Yesu ntacyo aba afite.Kndi umuyobozi wa CEP UR Nyarugenge yakomeje ababwira ko bakwiye kuba bariho ariko bicisha bugufi muri bagenzi babo,bakabera abandi urugero bababera urumuri rubageza kugakiza nk’abantu bakiriye agakiza kandi bakabona ibyiza bigirwa n’umuntu ufite agakiza.
Byari ibyishimo byuzuye umunezero mwinshi kuko ari abakiriwe bishimiraga ko habonetse inzira nziza izajya ibafasha guhunga Satani,kandi kurundi ruhande abanyamuryango ba CEP UR NYARUGENGE nabo bishimiraga kwakira abizerwa bashya bagiye gufatanya murugendo rwo kugana Ijuru.
Mugusoza abizera bashya baririmbye indirimbo bishimira ko bagiye mumubare wabo Imana ibara nk’abana bayo.bavuga ko ari ibyigiciro rwose kuba ari abana b’Ibana kubw’ubuntu bw’Imana ibyishimo byabarenze nuko baha umwarimu wabigishije inyigisho z;umubatizo impano kandi bagenera CEP UR NYARUGENGE impano nk’Umuryango wabagajejeho ubutumwa bwiza maze bakaba bageze kugakiza.Hanyuma n’abayobozi ba CEP nabo bagiye babaha impano babereka ko babishimiye kandi babasaba kugumya kuba muruhande Imana ibahamagaye kubamo kandi bashishikariza abandi bantu kuba mu Gakiza no kugaragariza abandi imbuto nziza no kujya bitwara neza kugirango Imana ige ibishimira nk’abana bayo yitoranyirije,kandi babifuriza gukura n’imbaraga z’umutima muri uru rugendo rugana mu Ijuru
Imana ibahe imigisha
Yatzguwe na :Origene Sibomana
phone number:0784737399/0726677684
Email:[email protected]