Amarembo y’ikuzimu avugwa muri Bibiliya by Ev Joseph

Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” 17Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. 18 Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’(Matayo16:13-18)

………… 5 n’impaka z’abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu…………… (1TIMOTEYO 6:3-5)

Mu rugendo Yesu yakoze yarumazemo igihe kinini kandi muri icyo gihe yatoranyije abigishwa hanyuma igihe kimwe  ababaza abigishwa yariyaratoranyije bagendana ati”ubundi igihe tumaranye mwumva abantu bavuga ko ndi inde?Abigishwa bahera ko bamubwira ko bamwe bamwita Eliya abandi bati Yohana abandi bati Yelemiya.Impamvu yo kumwita ayo mazina kwa rubanda bayterwaga nuko abo bahanuzi bari baragiye bakora ibikorwa byiza kandi by’indashyikirwa byatumaga babona Yesu nk’umwe muri abo kubera nawe ibikorwa n’ibitangaza yakoraga.

Ubundi mberer yo kuvuka kwa Yesu habanje kuvuka Yohana.Uyu Yohana yabayeho abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kandi akigisha ijambo muburyo bw’ukuri kose.Kimwe mubyo Yohana azwiho nuko yabwirizaga ahamya kuza kwa Yesu.Ibi biragaragaza iki?Abigisha b’iki gihe baratangaje kandi barimo kuyobya abantu mubuyo butandukanye kuko ntago bakivuga ukuri kw’Ijambo ry’Imana,ahubwo baravuga ubutumwa ubu babishakamo indamu n’amafaranga.Ariko abo nibatihana ngo bareke ubwo bubeshyi n’uburyarya bitwaje ijambo ry’Imana,Imana izabahanisha kurimbuka bakajya mumuriro utazima.

Iyo mikorere ya Yohana ero wabwirizaga ashize amanga ndetse yuzuye guhamya kwinshi,byatumye abantu bamwe batari bazi Yesu baravugaga ko ari Yohana waba yaragarutse!Abandi bamwise ko ari Yeremiya kuko nawe yabayeho abwiriza abantu kandi ashize amanga.Mugihe cye abantu bari bakunze cyane gukora ibyaha n’imirimo myinshi yangwa mu maso y’Imana we rero yahanuraga ababwira kuva mubyaha kandi ashize amanga ndetse akanababwira ko niba batihannye Imana izabahana kandi mugihe batabiretse abisirayeli bazajyanwa bunyago.Bakoraga ibyaha byinshi kandi bitandukanye;aho wasangaga abatambyi barakoraga ibyangwa n’amaso y’Uwiteka maze akababwira ashize amanga ko bakwiye kubireka.

Uyu baramwangaga bakanamuzira bagashaka no kumwica ariko ntareke kuvugira Imana .Kubera iyo mirimo y’intashyikirwa rero yamuranze abantu nabo bakabona Yesu yitwara nka Yeremiya bahera ko bamwita Yeremiya.Abandi rero bitaga Yesu Eliya kuko nawe yabaye intwari mu guhamya Imana kandi ashize amanga ndetse akora imirimo y’intashyikirwa;mwibuke uko yasenze Imana mugihe cyo kugirango agaraagaze icyubahiro cy’Imanamaze umuriro ukava mu kirere ukaza ukagitwika maze bayali nk’ikigirwamana cyasengwaga icyo gihe kigasebera imbere y’imbaga yari iraho Yose.Mbere yo gusenga Imana ngo itwike igicaniro Eliya,yarabanje asana igicaniro,hanyuma afata amabuye cumi n’abiri(12) hanyuma arasenga amze no guca imihavu irimo n’amazi.

Abantu bo muri iki gihe rero ibintu bakora ntago bizwi mbega ni amayobera kuko bishimira gusenga ariko ibicaniro byabo bitubatse!Abantu barasenga cyaneeee!!Aariko basengera kubyaha mumitima yabo.Ibi rero nuko abantu nyine batabibona neza ariko ni intandaro y’uko bamwe ndetse benshi barimo kugwa bagapfa mu buryo bw’umwuka kuko umuriro w’amasengesho mazima warabuze.Hanyuma rero bitewe n’ukuntu Eliya newe yari umuntu w’intwari nibyo byatumye abantu bashaka gusanisha Yesu na Eliya wazutse.

None hano ikibazo twakibaza njye nawe:Ubundi abaturanyi bawe babajijwe uwo uriwe bakwitiranya nande?n’abantu basenga Imana cyangwa bakwita ikigusha muri bo?Yesu rero hanyuma yo kubaza abigishwa be uko bamwita,bakamusubiza gutyo na we yababajije bo uko bamwita,nibwo umwe muri bo ariwe Petero yasubije Yesu ati²Uri Kristo Umwana w’Imana”.Ese wowe abo muturanye babajijwe uwo uriwe basubiza inde kuri bo?

Ni byiza ko ukizwa ukareka ibyaha hanyuma nawe abantu bakagutangira ubuhamyabuzima kandi bw’ukuri.Wowe wikitangaho ubuhamya ahubwo reka turebe ubwo abantu bakuzi ubwo bagutangira tuzamaenya uwo uri we!Wowe uri inde?

Hari ibindi bice tukibategurira kuri iyi nyigisho kandi mukomeze mukurikirane neza Imana izabafashe gukura isomo muri iyi nyigisho.

Imana ibahe umugisha kandi ikomeze kubaha imbaraga zo kugira ubuhamya buzima muri mwe no kubababona bizadufashiriza hamwe gukomeza urugendo tujya mu Ijuru tutaneshwa nituba dufite ubuhamya bwiza muri byose byiza bidukwiye nk’abana b’Imana.

BY: Origene SIBOMANA

-->