IRIRIBURIRO
Ishami ry’ivugabutumwa, amasengesho, amahugurwa n’abanyamuryango bo mu budage ni rimwe mu mashami ane agize umryango w’abanyeshuri basengera mu itorero rya penekote ADEPR mu Rwanda, biga mu bigo byahoze byitwa kist na kh, ubu bikaba byitwa UR-Nyarugenge campus. Iri nishami rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ivugabutuma, amasengesho, amahugurwa no kwita ku banyamuryango ba CEP KIST-KHI baba mu gihugu cy’ubudage. Iti shami ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2005 nyuma y’ishyirwaho rya CEP KIST-KHI.
Ivugabutumwa ni imwe mu nshingano za cep kist khi, aho dufite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bya Yesu Kristo mu bize ndetse n’abatarize. Mu rwego rw’ivugabutumwa n’amasengesho tugira amatsinda atanduka adufasha kukura mu buryo bw’umwuka ndtse no kwegerana n’Imana
- Itsinda ridufasha gutegura no gukurikirana ibikorwa by’ivigabutumwa bikorewa muri ibyo bigo ndetse no hanze yabyo. Itsinda ry’abavugabutumwa (groupe d’ivangrization) rigizwe n’abavugabutumwa basaga 50, bakora imirimo yo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuyobora no gutegura ibiterane by’amasengesho ndetse n’amateraniro.
- Chorale Gilgal ni umtwe w’abariribyi, uguzwe n’abaririmyi basaga 180 abahungu n’abakobwa, aba ni abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
- Itsinda ry’abaririmbyi badufasha mu kuramya no guhimbaza ryitwa: “Elimu worship team”. Iri ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi basaga 40, badufasha mu guhimbaza Imana mu materaniro, mu masengesho no mu biterane bitandukanye
- Itsinda ry’abavugabutumwa mu buryo bw’ibihangano byabo bwite(indirimbo, amakinabutumwa n’imivugo). Ni itsinda rigize n’abasaga 30, batambutsa ubutumwa bwabo muri gahunda zitandukanye za cep kist khi.
- Itsinda ry’abanyamasengesho bakorera umurimo wo gusenga muri CEP KIST-KHI(groupe d’interssession). Intercession ifite munshingano zayo gusengera umurimo w’Imana muri CEP KIST-KHI, ibikorwa byose bikorerwamo ndetse n’ibiteganywa gukorwa. Isengera andi mashami akorera muri CEP KIST-KHI kugira ngo imirimo yayo matsinda igende neza.
Iri shami kandi ririmo igice gishinzwe gutegura amahugurwa yo mu buryo butari bumwe, akanewe kandi y’ ingirakamaro ku banyamuryango ba cep kist khi.muri uyu muryango hategurwa amahugurwa atanduka buri mwaka. By’umwihariko dufite itsinda rishinge gufasha abafite ibikomere byo mu mutima. Healing and reconciliation(Isanamitima n’ubwiyunge) ni agashami gakorera muri CEP KIST-KHI gashinzwe gukurikirana abanyamuryango bayo mu buryo bwo kumenya uko umuntu yakira ibikomere byo mu mutima ndetse no kwiga uburyo bwo kubabarira uwaguhemukiye binyuze mu mahugurwa y’isanamitima n’ubwiyunge.
IMANA IBAHE UMUGISHA