Uyu mutwe w’abaririmbyi ufite ijambo ry’Imana ugenderaho uboneka muri Yohana 4:23
:”Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abaramya by’ukuri baramya Data mu mwuka no mukuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamuramya.
INCAMAKE KU MATEKA YA ELIM WORSHIP TEAM.
Uyu mutwe watangiye umurimo w’Imana muri 2010 ari abantu bakeya cyane . Kubw’umugambi Imana iwufiteho, wakomeje kwaguka ugenda wubakira ku gusenga ,ijambo ry’Imana bishorewe n’urukundo rw’abana b’Imana rukomeje kuranga uyu mutwe w’abaririmbyi n’ubungubu aho rugaragarira cyane mu miryango mito dufite (familles) dukemurirana ibibazo by’ubuzima busanzwe bw’ishuri,ndetse n’iby’umwuka twizihiza amasabukuru y’amavuko y’abagize buri muryango muto,…. .ELIM Worship team igeze ku ntambwe ishimishije :Twabyaye indi Worship team EL-ELOH yo muri CEP CBE ubu nayo igeze ku rwego rwiza,Imana yaduhaye kandi Uniform nziza y’amakanzu (Worship dressses) ,ubu ELIM Worship team ifite indirimbo nziza zahimbiwe muri yo zirenga 20 tukaba twenda kujya muri Studio gukora amajwi ya zimwe muri zo.Turashima Imana aho igejeje ikora nubwo hakiri byinshi twifuza kugeraho kubwo gukomeza kuramya Imana mu buryo burushijeho kuba bwiza,kuko hejuru y’icyiza cyose haba hari ikindi kiza kikiruseho.
UKO WAGIYE UYOBORWA KUGEZA UBU
Uyu mutwe w’abaririmbyi ubu ufite abayobozi barindwi, barimo abagize comitee executive bane(President,Dirgeant,Dirgeante,Secretaire&Comptable),wongereyeho abajyanama batatu(Development Advisor,Social Advisor,Discipline &Prayer Advisor.) ariko Status(itegeko) ivugako aba bajyanama bashobora kongerwa bibaye ngombwa,gusa kugeza ubu turacyakoresha batatu.
Iyi tableau igaragaza uko ubuyobozi bwagiye bukurikirana kugeza ubu:
2009-2010 | TWAGIRAYEZU JMV |
2010-2011 | MUHAYIMANA Elysee |
2011-2012 | NZABONIMPA Joel |
2012-2013 | NZABONIMPA Joel |
2013-2014 | BYIRINGIRO Jimmy Frederic |
2014-2015 | BYIRINGIRO Caleb |
2015-2016 | BYIRINGIRO Caleb |
ELIM VISION
IMIRIRIMBIRE
- Buri mwaka Twifuza ko twazajya dukora audio nibura y’ indirimbo imwe ya Elim worshipteam
- mu myaka itanu iri imbere turateganya kuba twakora amashusho y’indirimbo zacu muburyo bwa live music.
- Turateganya gukora nibura urugendo rumwe rwivugabutumwa muri East Africa mu myaka ine iri imbere
- Turategura kuzajya no mubindi bihugu hanze ya East Africa nibura kimwe mumyaka irindwi iri imbere
ITERAMBERE
- Turifuza gushyira mu bikorwa umushinga ubyarira EIim Worshipteam inyungu nibura bitarenze igihe cy’imyaka ibiri.
- Turifuza ko mu myaka ibiri twaba tumaze nibura kugira izindi uniform ebyiri ziyongera ku makanzu meza yo guhimbazanya Imana twari dusanganywe.
MOTIVATION:
ELIM Worship team nkuko izina ribisobanura mu Kuva 15:27 ni ahantu h’amasoko meza aturuka ku Witeka,agusha neza umuntu wese uvuye i Mala akibagirwa amazi arura,akakira ameza afutse.Ibihe byiza Imana iduhera muri ELIM Worship team byatumye tumenya neza ko Umwami wacu data wa twese atajya yibeshya iyo agiye kwita izina umutwe witiriwe izina rye wose.Ubungubu turi abahamya bo guhamya ibyo byose kuko abanyamibabaro baraza tugahimbaza Uwiteka umuremyi w’isi bakagenda bizeye imbaraga ze zitabara maze nubwo itabasubiza ako kanya bagatahana ukwizera kubahesha gusubizwa mu gihe gito kuko burya umutima wizeye utera Imana gukora .Muze mwirebere ibyiza Uwiteka arimo guha abamuramya banamuhimbaza mu kuri no mu mwuka muri ELIM Worship team ,nkuko indirimbo tugira ibivuga neza ngo “NI WAKATI WA KUKANUSHA MAISHA YA MALA ,TUKAENDELEA KUFIKA ELIM
…………… MAISHA YAKO YATAKUWA KUIMBA NYIMBO ZA FULAHA ,
……… ELIIIIIIIIIM TUTAPUMUZIKA’’
murakaza neza ,muri ELIM Worship team twishimira cyane abaza batugana ngo dufatanye uyu murimo mwiza utazarangira, Imana yabaye itwemereye gukora tukiri mu isi. Twishimira kandi abashyitsi baba abo hafi cyangwa kure batugenderera .DUHARANIRA GUHIMBARISHA IMANA:
-IMITIMA YACU
-IMIBIRI YACU(Iminwa,amaboko,amaguru,…..)
-UBWENGE BWACU
-IMBARAGA ZACU
Mu mibereho yacu ya buri munsi Intego yacu ni ugushyira hejuru izina ry’Uwiteka nicyo twifuza ibihe byose nkuko indamukanyo yacu nayo ivuga :”OUR DESIRE IS TO EXHAULT THE NAME OF THE LORD,HALLELUAH ’’,Amen.
NGAHO REKA NJYEWE NAWE TURAMYE UWITEKA IMANA YACU MU KURI NO MU MWUKA GUSA,IMANA IGUHE UMUGISHA.
KALIBU!