Evangelisation Deprt

IRIBURIRO

Ishami ry’ivugabutumwa, amasengesho, amahugurwa n’abanyamuryango bo mu budage ni rimwe mu mashami ane agize umuryango w’abanyeshuri basengera mu itorero rya penekote ADEPR mu Rwanda, biga mu bigo byahoze byitwaKIST naKHI, ubu bikaba byitwa UR-Nyarugenge campus. Iri nishami rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ivugabutuma, amasengesho, amahugurwa no kwita ku banyamuryango ba CEP UR Nyarugenge baba mu gihugu cy’Ubudage. Iri shami ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2005 nyuma y’ishyirwaho rya CEP KIST-KHI.

Ivugabutumwa ni imwe mu nshingano za CEP UR Nyarugenge, aho dufite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bize ndetse n’abatarize. Mu rwego rw’ivugabutumwa n’amasengesho tugira amatsinda atandukanye adufasha gukura mu buryo bw’umwuka ndetse no kwegerana n’Imana

  • Itsinda ridufasha gutegura no gukurikirana ibikorwa by’ivugabutumwa bikorerwa muri ibyo bigo ndetse no hanze yabyo. Itsinda ry’abavugabutumwa (groupe d’evangelisation) rigizwe n’abavugabutumwa basaga 50, bakora imirimo yo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuyobora no gutegura ibiterane by’amasengesho ndetse n’amateraniro.
  • Chorale Gilgal ni umutwe w’abaririmbyi, ugizwe n’abaririmbyi basaga 100 abahungu n’abakobwa, aba ni abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
  • Itsinda ry’abaririmbyi badufasha mu kuramya no guhimbaza ryitwa: “Elimu worship team”. Iri ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi basaga 40, badufasha mu guhimbaza Imana mu materaniro, mu masengesho no mu biterane bitandukanye
  • Itsinda ry’abavugabutumwa mu buryo bw’ibihangano byabo bwite(indirimbo, amakinabutumwa n’imivugo). Ni itsinda rigizwe n’abasaga 30, batambutsa ubutumwa bwabo muri gahunda zitandukanye za CEPUR Nyarugenge.
  • Itsinda ry’abanyamasengesho bakorera umurimo wo gusenga muri CEP UR Nyarugenge(groupe d’intercession). Intercession ifite munshingano zayo gusengera umurimo w’Imana muri CEP UR Nyarugenge, ibikorwa byose bikorerwamo ndetse n’ibiteganywa gukorwa. Isengera andi mashami akorera muri CEPUR Nyarugenge kugira ngo imirimo yayo matsinda igende neza.

Iri shami kandi ririmo igice gishinzwe gutegura amahugurwa yo mu buryo butari bumwe, akenewe kandi y’ ingirakamaro ku banyamuryango ba CEP UR Nyarugenge.muri uyu muryango hategurwa amahugurwa atandukanye buri mwaka. By’umwihariko dufite itsinda rishinzwe gufasha abafite ibikomere byo mu mutima. Healing and reconciliation(Isanamitima n’ubwiyunge) ni agashami gakorera muri CEP UR Nyarugenge gashinzwe gukurikirana abanyamuryango bayo mu buryo bwo kumenya uko umuntu yakira ibikomere byo mu mutima ndetse no kwiga uburyo bwo kubabarira uwaguhemukiye binyuze mu mahugurwa y’isanamitima n’ubwiyunge.

IMANA IBAHE UMUGISHA.