Gilgal Choir

AMATEKA YA KORALI GILUGALI (Histoire)

Korali gilugali ni umutwe w’abaririmbyi bahimbaza Imana ukorera muri CEP UR-NYARUGENGE ,ugizwe n’abanyamuryango ba CEP bo mu itorero rya pentekote mu Rwanda (ADEPR)/itorero rya Nyarugenge.

Izina Gilugali turisanga mu gitabo cyaYosuwa 5:9 (Uwiteka abwira Yosuwa ati : “None mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga.” Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu). Korali Gilugali yatangiye umurimo w’Imana mu 2005 itangirana n’abaririmbyi bagera kuri12 bigaga mu bigo by’amashuri byahoze ari KIST na KHI,

kuri ubu bikaba ari kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge. Korali gilugali yakomeje kugenda yaguka kugeza ubu ifite abaririmbyi basaga 100.

Mu mwaka wa 2009 nibwo korali gilugali yashyize ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo wa mbere w’amajwi (Audio )ugizwe n’indirimbo 10,mu mwaka wa 2014 nibwo yashyize kumugaragaro umuzingo w’indirimbo z’amashusho (Video) ugizwe n’indirimbo 10.

 

INTEGO YA KORALI GILUGALI (Vision)

Intego ya korali gilugali ni “Ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hafi na kure” biboneka muri Matayo 28:18-20. Bimwe mu bikorwa Korali Gilugali yagezeho mu rwego rw’ivugabutumwa,yakoze ivugabutumwa mu ndembo zose z’i gihugu,kandi irakomeje kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo hafi na kure.

 

MISIYO YA KORALI GILUGALI (Mission)

Korali Gilugali ni korali ifite misiyo ivuga ngo” NTITUZACECEKA”.

 

IMIKORERE YA KORALI GILUGALI (structure)        

    Inzego za korali gilugali ziteye zitya:

  • Inteko rusange( general assembly) : igizwe n’abaririmbyi
  • Komite nyobozi ya korali igizwe n’ abantu12:
  • Perezida
  • Visi peresida
  • Umutoza
  • Umutoza wungirije
  • Umubitsi
  • Umunyamabanga
  • Disciplinaire
  • Abajyanama(5)

Utunama ( commission)

  • Akanama gatunganya indirimbo (commission technique)
  • Akanama gashinzwe amasengesho (commission de priere)
  • Akanama gashinzwe imibanire myiza y’abaririmbyi (commission de vie sociale)
  • Akanama gashinzwe amajyambere ya korali (commission de development)
  • Akanama gashinzwe ibyuma (commission de maintenance)

Korali gilugali yitoza (repetition) kabiri mu cyumweru (kuwa gatatu saa 5:00 PM – 6:30 PM no kuwa gatandatu saa 4:00 PM- 6:45 PM).

Tubifurije umugisha w’Imana

Abayobozi bagiye bayobora GILGAL Choir Gilgal_2015_16


girgal_2014_15

Abandi nabo tuzababagezaho vuba