Gospel Artists

AMATEKA YA GOSPEL ARTISTS CEP UR.NYARUGENGE :

Gospel Artists ni umuryango ukorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUGENGE. Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2012 biturutse ku gitecyerezo cy’ubuyobozi bwa CEP UR NYARUGENGE, yahoze yitwa( CEP KIST-KHI) bwariho icyo gihe. Impamvu nyamukuru yo gushinga uyu muryango ni uko hari hamaze kugaragarako mu bakristo ba … CEP UR NYARUGENGE harimo impano nyinshi zitandukanye. Ni nyuma y’uko abakristo basabaga umwanya wo gushima Imana bakagaragarizamo impano zitandukanye zirimo:Indirimbo,imivugo n’udukino twigisha ikindi kandi byaje kugaragara ko abo bahanzi batabona umwanya uhagije wo gusesa impano zabo ni ko gushinga umuryango witwa “YOUNG PROFESSIONALS” ubarizwamo abo bahanzi,abasizi n’abakinnyi b’udukuru twigisha bakajya bahabwa umwanya mu materaniro ya buri Cyumweru bagasesa impano zabo. Izina young professionals ryaje guhinduka uyu muryango witwa”GOSPEL ARTISTS” ari na ryo zina ufite kugeza ubu.Impamvu nyamukuru yo guhindura iryo zina ni uko ntaho ryari rihuriye n’intego yabo yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu muryango watangiye harimo impano z’uburyo butatu (3) arizo: ubuhanzi mu ndirimbo, mu mivugo no mu dukino  twigisha .

Uyu muryango watangiranye abanyamuryango icyenda (9) aribo :

  1. Twizeyimana Francois(indirimbo)
    2. Nzabonimpa Joel(indirimbo)
    3. Rugira Jean Claude(indirimbo)
    4. Ntirushwa Paulin(indirimbo)
    5. Samuel Niyonzima(indirimbo)
    6.Twisungemungu Odette(indirimbo)
    7. Mukarukundo M. Claire(imivugo)
    8. Umwizerwa Agathe(scenette) na
    9. Muzerwa Samuel(scenette).

Kuva uyu muryango watangira kugeza ubu umaze kugera kuri byinshi bitandukanye harimo kugeza abantu batari bacye kuri Yesu Kristo binyuze mu bihangano byabo.Gospel Artists ivuga ubutumwa ahantu hatandukanye harimo:ku ma Radio, mu mashuli makuru na za Kaminuza ,Kuri ubu uyu muryango ufite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku ma Radio atandukanye yo mu Rwanda binyuze mu ma kinabutumwa ndetse kuri ubu hari izamaze kunonosorwa.

Kuva uyu muryango watangira kugeza ubu umaze kuyoborwa n’abaprezida batandatu (6) aribo:

1)TWIZEYIMANA Francois.

2) RUGIRA J.Claude.

3) NTIRUSHWA Paulin.

4) IRAGUHA Charles Bovary.

5)NYANGEZI Eric.

6)JYAMUBANDI Deo.

Magingo aya uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 25 barimo:Abahanzi b’indirimbo, Abasizi b’imivugo n’abakinnyi b’inkuru zigisha.

Imana ibahe umugisha!