Healing Commission

IRIBURIRO

Healing and reconciliation(Isanamitima n’ubwiyunge) ni agashami gakorera muri CEP UR Nyarugenge gashinzwe gukurikirana abanyamuryango bayo mu buryo bwo kumenya uko umuntu yakira ibikomere byo mu mutima ndetse no kwiga uburyo bwo kubabarira uwaguhemukiye binyuze mu mahugurwa y’isanamitima n’ubwiyunge.

Bitewe rero n’ibikomere bitandukanye abantu bahura nabyo, byagaragayeko bakwiriye kuganirizwa ndetse bakanasobanukirwa ko mu byazanye Yesu mu isi nabyo birimo. Ni muri urwo rwego hashyizweho aka gashami gashinzwe gufasha abantu kwiyakira mu rugendo rwo gukira ibikomere cg imvune zo mu mutima kugirango hagerwe ku ntego ya Yesu(yesaya61:1-3). Muri uyu muryango kandi hanategurwa amahugurwa y’isanamitima n’ubwiyunge tubifashijwemo na ONAP(Organisation national des Academitien Pentecotiste) binyujijwe mu ishami rishinzwe isanamitima n’ubwiyunge mu itorero ryacu rya ADEPR ngo abantu babashe kubohoka izo mvune zo mumitima.

 INTUMBERO

Ishami ry’isanamitima n’ubwiyunge twifuza kugira abanyamuryango b’abakristo beza bakijijwe kandi badafite imvune zo  mu mutima kandi  bashimwa n’Imana n’abantu kugira ngo dutere ikirenge mu cya Kristo kandi twizeye ko tuzabigeraho dufashwijwe n’Imana

Tubahaye ikaze mwese incuti zacu muri iri shami ry’isanamitima n’ubwiyunge kugirango Yesu atubemo ku rugero rwuzuye dukire imvune zo mu mutima nkuko yesu yabigambiriye bityo dukore umurimo w’Imana tubohotse twuzuye umwuka wera dukijijwe rwose pe maze nagaruka azatwishyire nta nenge.

IMANA IBAHE UMUGISHA

N