intercession

IRIBURIRO

Intercession(abinginzi) ni itsinda ry’abanyamasengesho bakorera umurimo wo gusenga muri CEP UR Nyarugenge. Ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2005 nyuma y’ishyirwaho rya CEP KIST-KHI.  Batangiye ari abantu bake cyane kubera hari mu itangira basengera umurimo w’Imana muri CEP KIST KHI ariko Imana ikabana nabo. Uko imyaka yagiye ihita Imana yagiye ibagura, kugeza ubu rikaba rifite abanyamuryango bagera muri mirongo itanu (50). Batangiye batagira ahantu hagutse ho gusengera nyuma Imana izagutanga icyumba  i Nyarugenge aho bakorera buri wa gatandatu kuva i saa moya z’umugoroba kugera i saa saba z’ ijoro (7:00’-1:00’).

Kuba umunyamuryango wabo bisaba kuba wiyumvamo umuhamagaro wo gusenga kandi ukaba umuntu witangira umurimo w’Imana uwusengera ndetse ufite ubuhamya bwiza.

 

INTEGO

Kubera maso umurimo w’Imana buri munsi muri CEP UR Nyarugenge muburyo bw’amasengesho ndetse no gufasha abanyamuryango ba CEP UR Nyarugenge gukura mu buryo bw’umwuka.

 

  • ICYEREKEZO CY’ITSINDA (VISION)

Kwerekana Yesu Kristo mu ruhando rw’abiga n’abize mu mashuri makuru na Kaminuza no hanze yazo binyuze mu gusenga no mumbuto abanyamuryango berera aho bari hose.

INSHINGANO

  • Intercession ifite munshingano zayo gusengera umurimo w’Imana muri CEP UR Nyarugenge, ibikorwa byose bikorerwamo ndetse n’ibiteganywa gukorwa.
  • Isengera andi mashami akorera muri CEP UR Nyarugenge kugira ngo imirimo yayo matsinda igende neza.
  • Yesu abwira umusamariyakazi ati: ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mukuri no mu mwuka, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga, Imana ni umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mukuri’’YOHANA 4:23-24.
  • Nkuko yesu yabivuze; Gusenga niryo shingiro ry’ibintu byose dukora mu murimo w’Imana, iyo dusengeye mu kuri no mu mwuka Imana irabikora kandi igashyigikira umurimo wayo.

Tubahaye ikaze mwese kdi tunejejwe no kubana namwe muri iri shami rishinzwe amasengesho kugirango mu kubikora mu mwuka no mu kuri nkuko Yesu abidusaba bizadufashe kuguma mu mwanya atwifuzamo no gusohoza icyo yaturemeye(abefeso2:10) kugirango tugisohoremo turi amahoro azanatwishyire nta kizinga.

IMANA IBAHE UMUGISHA

N