PROTOCOCOL n’ishami rikorera muri CEP KIST-KHI ryashinzwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’ivuka ry CEP KIST-KHI. Abantu bane(4) bagize igitekerezo cyo guhurira hamwe bakajya batunganya aho amateraniro abera, no kugirango umurimo w’Imana n’ibindi bibazo bigendanye no gukererwa kw’amateraniro no kuba abantu basengera ahantu hadatunganye Mbere yuko hajyaho iri tsinda abantu bumvaga bafite umuhamagaro wo gutunganya aho amateraniro ari bubere barazindukaga bakahategura. Ni muri urwo rwego haje kuvuka itsinda rishinzwe protocol.
Itsinda rya protocol rishinzwe gutegura aho amateraniro yose ya CEP UR-Nyarugenge abera no kumenya umutekano w’abantu n’ibintu byabo ndetse n’ahandi hantu habereye ibiterane n’ ibirori by’uyu muryango.
Ikindi kandi niyo hagize umunyamuryango wacu ugize ibirori nk’ubukwe n’ibindi akifuza ko twamufasha protocol turagenda tukamufasha.
Tukaba dushima Imana kuko ubu yakomeje kutwagura cyane mumurimo wayo kuko uretse no kwita kumuteguro w’amateraniro yose y’umuryango no kumenya aho abera, kugeza ubu irishami rifite status(itegeko) irigenga kandi rikagira abanyamuryango 28 bacyiga ndetse n’abandi benshi baribarizwamo nubwo barangije umurimo wabo wo kwiga nyamara ishyaka ry’umurimo rikaba rikibabamo bikabatera guhora banezezwa no kugaruka tugakomeza gufatanya uwo murimo mwiza.
Dore zimwe muri decolation CEP UR-Nyarugenge yakoze