Departement ya social ni department ikorera muri CEP UR-NYARUGENGE ikaba yaratangiranye n’umuryango kuva muri 2005, ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gukurikirana imibereho rusange y’abanyamuryango ba CEP UR-NYARUGENGE bose muri rusange (uko abanyamuryango babayeho ku buryo bw’umubiri ndetse n’uburyo busanzwe, haba mu kigo ndetse no hanze yacyo), mu rwego rwo kugirango ubuzima bw’umwuka bw’abagize umuryango bube bwuzuye.
Muri departement ya social habamo itsinda ryitwa SOCIAL TEAM ridaharanira inyungu rikaba rishinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibikorwa hafi ya byose bijyanye n’ubuzima rusange bw’abanyamuryango ba CEP UR-NYARUGENGE, iri tsinda rikaba rifite komite itorwa n’abanyamuryango ba social team nkuko status (itegeko) igenga social team ibiteganya. Komite nyobozi ikaba igizwe:
- President(e)
- Secretaire comptable akaba n’umuyobozi w’ungirije
- Displinaire
- Umujyanama ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge (healing and reconciliation).
Iri tsinda kandi akaba ari naryo rishinzwe umurimo wo kugemurira abarwayi muri CHUK ndetse nahandi bibaye ngombwa rikagira udutsida duto dushinzwe kugemura ndetse no gukora ibindi bikorwa bitandukanye by’itsinda.
Social team kandi ikaba yakira abanyamuryango bujuje ibyangombwa nkuko umuryango rikoreramo CEP UR-Nyarugenge ubigena.
Inshingano za departement ya social:Internal social (social kubakiri kwiga)
- Gukurikirana imibereho rusange y’abanyamuryango,
- Gufasha abahuye n’ibibazo by’imibereho rusange,
- Kwita k’ubuzima rusange (vie sociale) bw’abanyamuryango,
- Gufasha abadafite ibyo kurya, kwishyura amacumbi, ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibyo mu buzima busanzwe.
- Gusura no kwita kubarwaye baba mu muryango,
- Kugemurira abarwayi basanzwe muri CHUK,
- Gutabara abagize ibyago,
- Gutaha ubukwe n’ibindi birori bya banyamuryango,
- Guhemba abibarutse.