Amatereniro ya tangijwe nitsinda ry’abanyamasengesho aho bakomeza basengera gahunda zose ziba zirabera mu iteraniro kugira ngo umwuka w’Imana akomeze abane n’teraniro.Ababa nyamasengesho bakurikirwa na Elim Praise and Worship Team nabo aho batangira ni sengesho ryabo,bakomeza bafasha iteraniro mu mwanya mwiza wo gukomeza kuramya no guhimbaza Imana muburyo bw’indirimbo.
Aha umuyobozi wa gahunda “Eliabu NDAGIJIMANA” yaje guhita afata umwanya atangira n’isengesho akirisoza iteraniro ryose ryahise ririmba indirimbo yo mugitabo ya 154 mu ndirimbo zo gushimisha Imana arinako yaje guhta yakira chorale Nazir kuruhimbi aho iyi chorale yatangiye irimbira Imana n’iteraniro ryayo zimwe mu ndirimbo zayo harimo iyitwa”Ntiwishimira ibitambo” na “Ntawuhwanyentuwiteka” yasoje kuririmba umuyobozi w’umuryango akomeza aza kwakira iteraniro .
Arina ko yakiraga nabanyamuryango bandikiye amwe mu matsinda akorera muri CEP UR NYARUGENGE aho yakiriye abanyamuryango bashya bandikiye Chorale GILGAL.
Nyuma yo kwakiranga Chorale Gilgal yaje kwakirwa ku ruhimbi aho yaje kuririmba zimwe mundirimbo zabo harimo “Wanciyiki Yesu” na “Ntituzaceceka” iteraniro ryakomeje kuririmbana iyi ndirimbo niyi chorale banezerewe cyane.
Nyuma ya chorale Gilgal hakurikiyeho umwanya wo gushima Imana aho umuyobozi wa gahunda “Eliabu” yabanje yakira abaribanditse basaba gushima Imana , aho itsinda rishinzwe ivuga butumwa cyangwa Evangelisation mundimi z’amahanga ryatambutse rishima Imana kubwo imirimo Imana yagiye ibakorera muri iryo tsinda aho bakoresheje 286 mu ndirimbo zo gushimisha. bakurikiranye n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’imibanire y’abanyamuryango (Social mundimi z’amahanga) “Mwenegitare Israel”
Elim Parise and Worship Team ryakomeje rifasha iteraniro muri uyu mwanya wo gushima Imana mundirimbo zigiye zitandukanya.
Umwanya w’Ijambo ry”Imana
Umwigisha w’ijambo ryImana “NDAMUKUNDA Patric” yatangiye asoma mubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 14:1-8 “1. Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4. kandi aho njya, inzira murayizi.” 4. Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?” 6. Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. 7. Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” 8. Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.” ” yongeraho nijambo riri muri Yohana 17:1.
Umwigisha yasabye umuyobozi w’umuryango wungirije IYADUHAMAGAYE Fiacre gusoma ijambo riri mubutumwa bwiza nkuko bwanditse na Matayo 11:12 arinayo ntego yari iy’umunsi.
Umwigisha yaganirije iteraniro ku ijambo yise “Gukura” aho yavuze ko umukristo agomba gukura , kandi ko udashobora gukura utemera kwiga , uko ugenda wiga ibyanditswe nibyo bifasha umukirsito gukura ” “
Yavuze kukintu kibabaje aho usanga umuntu amaze igihe kinini ariko atarakura ariko avuga uyu munsi Imana ishaka ko dukura.
Impamvu abakristo badakura mubintu byo kumenya Imana “Nuko badasiba ibintu batunze bitanezeza Imana ” agakiza nubuzima bwa Yesu Kristo buhwanye nuko yarari nantwe
Dukeneye kwemera kwiga bizadufasha gukura umwigisha yavuzeko “Nturekeraho kwiga uzarekeraho kumenya”
Mumwuka iyo wavutse nabi ukura nabi , bishatse kuvuga ko Fondation ya gakiza kawe ariko kazagena iherezo ryawe
agakiza n’ubuzima ntago ari Imihango uko uhaye umwanya agakiza niko umenya ubuzima bwako.
iyo uhishuriwe Imana nawe urimenya
ububasha bw’Imana bubonekera mubitaboneka by’Imana icyuzaba cyose gihishwe mubitaboneka by’Imana “iyo wirebeye mubiboneka uripfobya”
Intambwe 3 zo kumenya agakiza
- kumenya amakuru kuri Yesu
2. kwizera ayo makuru
3. kubaho ubuzima bwibyo wizera
ubuntu bw’umuntu ntago bwashyikira/bwafata Imana ahubwo ubuntu bwayo nibwo budufashe/budufata. umwigisha yatanze urugero rwabari mu Nguge< aho abari mu nguge ntacyo babaye kuko Inguge yaribafashe ark abari bitendetse kunguge bararimbutse kuko bari bafashe ku nguge ntago iari inguge yari ibafashe , “ni nako umuntu ufite agakiza isaha nisaha yagatakaza/yakarekura ariko umuntu ufashwe n’agakiza ntigashobora kumurekura“.
idini rikunda umuntu w’impumyi iyo uhumutse barakwirukana yatanze inama yo gukora ubushakashatsi mu byanditswe tukamenya ibyo turimo.
be blessed meadia