Amateraniro yo kuwa 17 Ukwakira 2021 muri CEP UR NYARUGENGE

Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

Kuruyu wa 17 Ukwakira 2021, muri kaminuza y’Urwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (College of science and technology) Campus ya Nyarugenge, habaye amateraniro ya CEP UR  NYARUGENGE yatangiye ahagana saa moya na mirongo itanu. Ni amateraniro yabaye mu mwuka mwiza; hari hari abashyitsi batandukanye barimo Paster MIMENYIMANA Jean Claude, abadiyakoni baturutse ii Nyarugenge detse n’abaposte batandukanye. Amakorari yose yaririmye indirimbo zongera kwibutsa abantu urukondo rwa Yesu rwamuteye kuza kwitangira umunyabyaha; Gilgal bati “ndashima umusaraba”, Elim Worship Team bati “amaraso ya Yesu yagize umumaro yahuje abatari kuzamenyana”, Nazir Choir nabo bati “Ahera amaboko yawe mana yatunganije aho niho abera bazatura”.

Saa tatu na makumyabiri (9:20 AM) nibwo twageze mu mwanya wo kumva ijambo ry’Imana; hamwe na Paster BIMENYIMANA Jean Claude.




Paster BIMENYIMANA Jean Claude, umwigisha w’ijambo ry’Imana
  • abaheburayo 10:36 

Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

  • Ibyakozwenintumwa 13:36

Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora

Intego y’ijambo ry’Imana: Nitumara gukora ibyo Imana ishaka tuzabwa ibyasezeranijwe.

Paster BIMENYIMANA Jean Claude yatangiye avuga ko hari ibyo Imana yaseranije abantu kandi byiza. Yagize ati “hari amaserano dufite kandi Imana ishaka kuzadusohoreza” nkuko Imana yabwiye Mose iti manuwe no kubakiza, mbakure mugihugu cya Egiputa mbajyane mu gihugu cyiza, cyigari, cy’amata n’ubuki (Kuva 3). Rero ayo masezerano yari ay’abisiraheli bose, gusa abagezeyo nabakoze ibyo Imana ishaka. Paster ati “Imana ishaka ko twese tuzajya mu ijuru, nuwaje uyu munsi. Kuko ijuru Imana yaryemereye buri wese apfa kuba yemereye Imana ibyo imusaba akabikora.” Igihe rero nikigera, abakoze ibyo Imana ishaka tuzataha abandi basigare nkuko ntawo kwa Gahini warenze umwuzure.

Inyigisho y’uyu munsi Paster BIMENYIMANA Jean Claude yayishingiye kuri Yozefu, yerekana uburya yakoze ibyo Imana ishaka, maze nyuma agahabwa ibyo yasezeranijwe nubwo yaciye mubigeragezo bitandukanye; intwaro yakoresheje ni ukwihangana no kurwana.

Paster BIMENYIMANA Jean Claude avuga ubutwari bwa Yozefu

Umukiristu wese uri mu rugendo rugana mu ijuru rero ndetse ushaka kuzasohorezwa amasezerano, agomba kwihangana nkuko Yozefu yihanganiye kujugugwa mu rwobo, akagurishwa nk’umucakara; ndetse akanarwana intambara nziza nkuko Yozefu yihagazeho akarwanya umugore wa Potifari, ntahemukire Imana ye. Imana ibahe umugisha kubwo gukurikira ijambo ry’Imana.

Amateraniro yasojwe  hasengera abayobozi bashya batowe ngo bayobore umuryango mu gihe cy’umwaka, hakiriwe n’abanyamuryanga bazanye ibyemezo by’ubuhamya bwiza, ndetse n’amatangazo. Amateraniro ahumuje, abanyamuryango ba CEP UR-NYARUGENGE bakurikijeho umuhango wo kwegera igaburo ryera.

Murakoze cyanee!

-->