AMATERANIRO YO KUWA 25/KAMENA /2023

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023 muri CEP-UR NYARUGENGE habereye amateraniro adasanzwe.

Amateraniro yuyu munsi yayobowe na UMUHOZA Sandrine kandi yitabirwa n’abapost cepien (ne) s , abashyitsi ndetse n’abanyamuryango ba CEP-UR Nyarugenge mumatsinda yose asazwe akora umurimo w’Imana muri CEP-UR Nyarugenge muriyo yabimburiwe na Elim praise and worship team igira iti: Ntarundi rutare. Gilgal choir ikomerezaho mu ijwi ryiza cyane bavuga bati mukorere Uwiteka munezerewe. Nazir choir iza ishimagira ivuga iti: Ntibakumbuye. Mumpano idasazwe Gospel artist ituririmbira ivuga iti Nguhaye umugisha wanjye. abitabiriye amateraniro twese turirimbana indirimbo ya 125 mu gushimisha ImanaUbwo Yesu ankunda indi amahoro‘. Hakurikiraho Ijambo ry’Imana twabanyemwo na NTIRUSHWA Paulin. Twibikira umwanya y’umuhango wo kwakira abanyamuryango bashya baje kwiga mu mwaka ubanza ndetse n’abandi bimuriwe UR/CST baturutse muri CEP-UR HUYE.

Kuramya ndetse no guhimbaza Imana by ELim praise and worship Team

Elim bahimbaje Imana mu ndirimbo bagira bati nta rundi rutare rukomeye rutari Yesu Kristo niwe wenyine ukwiriye guhimbazwa, babihamije ko Yesu ariwe nshuti nziza idahinduka , idahemuka kandi ibana natwe ibihe byose tumwizere, tumwirigire, tumuhange amaso kuko kumwizera ari byagaciro gakomeye kumuntu wese wamumenye.

UMUYOBOZI WA GAHUNDA UMUHOZA Sandrine

Indirimbo yo mugitabo 125 mu ndirimbo zo gushimisha Imana.

ubwo umwami yesu ankunda ndi amahoro kubwimbabazize nyinshi ndi amahoro , nuhagiwe namaraso nkomezwa nubuntu bwinshi kandi anfashe mu kuboko ndi amahoro

nubwo haza ibyago byinshi ndi amahoro yesu ni umukiza wange ndi amahoro , byose bizambera byiza ndi amahoro , no mubyago nzaririmba ndi amahoro , naba ndiho naho napha nziko nkundwa nuwiteka yesu ampa ibyo nkena byose ndi amahoro.

Gilgal choir

  1. Gilgal bagize bati mukorere Uwiteka munezerewe muze mumaso he muririmba mumenye yuko Uwiteka ariwe mana niwe waturemye natwe turi abe.

ref : Turi ubwoko bwe turi intama zo mucyanya cye.

Muce mumarembo ye mushima no mu bikari muhimbaza mumushime muhimbaze Izina rye kuko Uwiteka ari mwiza kandi imbabazi ze nazo zihoraho ,umurava we nawo uhoraho ibihe byose ,sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye kandi ntamirimo yabiyobagiza , umutima ugoramye nawo uzanvaho, sinzakora ikibi, amaso yange azaba kubanyamurava bo mu gihugu kugirango tubane kandi ugendera mu nzira itunganye uwo niwe uzankorera.

2.Ubuntu n’ibambe wangiriye nabikwitura iki urukundo rwawe ko ruhebuje mbese navuga? iki imbabazi zawe ko zihebuje mbese mvuge iki? ndagukunda kuko wankunze mbere ntiwatekereje ko ukwiriye kugundira ubumana nicyubahiro warufite mu ijuru wambara akamero kumugaragu w’ imbata uba ikivume kumbwange wahindutse umunyabyaha nyamara ninge wabigiriye

wagiraga ngo ube inkingi nzubakiraho ubuzima ubwo wankinguriraga umwenda ngo ngere kwa data wa mwenda watabutsemo kabiri ngo ngere ahera ni wowe wabikoze.

narababariwe kubwineza yawe Yesu we narababariwe ubu ndaririmba ndi umutsinzi singe uriho ni Kristo uri mu ringe nyoborwa nukuboko kwe ntacyo nzaba ndakomeye.

Umuyobozi w’umuryango mu mwanya wo kwakirana no kwakira abashyitsi

Byari ibyishimo cyane kuri uyu munsi kuberako twagize umugisha wo gusurwa na ba poste benshi aba akaba ari abanyeshuri bahoze biga muri iyi kaminuza byumwihariko bakaba barabaye muri uyu muryango CEP-UR NYARUNGE .

Kuri uyu munsi kandi hakiriwe abantu imana ihamagariye kuyikorera mu matsinda atandukanye abo bakiriwe barangije barasengerwa

kandi hakiriwe abanyamuryango bashya baje mu mwaka ubanza ndetse n’abandi baturutse muri kaminuza y’u Rwanda ishami ryahuye

Abanyamuryango bashya bakiriwe muri CEP_UR Nyarugenge kuwa 25 Kamena 2023

abanyamuryango kandi bagiriwe Inama numwe mubahoze muri CEP-UR Nyarugenge Presida IRAMBONA Aime abasomera aya magambo akurikira: igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora yihanangiriza umuhungu we salomo aramubwira ati ‘ ubu ndagiye nkuko abisi bose nuko komera ugaragaze ko uri umugabo ujye wunvira ibyo uwiteka Imana yawe yankihanangirije , niko kugendera munzira zayo ukitondera amategeko yayo nibyo yategetse n’amateka yibyo yahamije nk’uko byanditswe mu mategeko ya mose kugirango ubashishwe ibyo uzakore byose aho uzagana hose (1 Abami 2:1-3) Akomeza abasaba kumenya kubara iminsi kugirango babone uko batunga imitima yunzuye ubwenge (Zaburi 90:12) kuko turi aba yaremye ituremeye imirimo myiza muri kristo Yesu kugirango tuyigenderemo. (Abefeso 2:10)

Nazir choir imimwo iririmba.

Naziri bagize bati iyo baba barakumbuye baba barasubiyeyo nubwo bahuye nibigusha byinsi bakomeje kwizera kwabo bashakaga gakondo irusha icyo gihugu kuba kiza

barwanariye ibyo kwizera bahawe rimwe bari bazi ibyo biringizwa niyabamagaye , nubutunzu nubwiza ubwiza bwibyo azaragwa abera

twiyambure ibituremerera byose nicyaba kibasha kutwizingira dutumbire umukiza yesu ,imana nayo ntizaterwa iso no kwitwa imana yacu itubikiye ubugingo buhoraho

bongeye bati nimushake uwiteka bigishoboka nimumwambaze akiri bugufi umunyabyaha nareke ingeso mbi zose agarukire uwite =ka aramugirira ibambe.

yesu ni umunyembabazi zitagira akagero ategeye amabo umwiyambaza wese nta numwe yirengagiza nta numwe asubiza inyuma

barutimayo yavuze nijwi rirenga ahamagara yesu ati mwami nkiza yesu aramusubiza ati mbese urashaka gukira kwizera kwe kuramukiza

nubwo abantu ari meshi umwami arakunva akubabarire yeeeeeee akuruhure

imana ntabwo ikangwa namajwi meshi yabantu ahubwo ahubwo uko waba uri kose imana irakunva ikakubabarira ihora kuntebe y’imbabazi

Gospel artiste

Nguhaye umugisha wange iuo mirima y’ inzabibu uzayihinga usorome, mumahanga yamoko meshi nzakujya imbere kuko washyize izina ryanjye hejuru israel we nguhaye umugisha wange

baturimbiye indirimo nziza cyane uhembura imitima yanshi yarifite ubutumwa bwuko imana itanze umugisha kubwo kuyubahisha , mu byukuri iyo umuntu yubashye Imana bivamo inyungu nyinshi kandi Imana Imuha umugisha.

umwanya wo gushima Imana

muri aya materaniro hagaragayemo umwanya wo gushima imana kubwibyo imana yabakoreye imana ikora ibihambaye niyo ibereye amashimwe yadukoreye ibikomeye natwe turishimye

KUGIRA NEZA BY EV. NTIRUSHWA Paulin

Iki cyumweru twasoje none kuwa 25 kamera 2023 cyari icyumweru cy’umwihariko kuri Social Team cyaragiye tugisojesheje Ijambo ry’Imana ryari rifite intego igira iti: KUGIRA NEZA.

Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.(Abaheburayo 13:16). Kugira neza:Ni ugukorera ibintu byiza abandi kubw’inyungu rusange (social interest). Kugira Ubuntu: Kugira umutima utanga,ufasha muburyo butizigama (willing to donate, generosity).

Ingigo ya mbere: KUGIRA NEZA KW’IMANA
a.Yatanze Yesu: Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.(Yohana 3:16)

b.Iradukiza itabitewe n’imikorere yacu myiza: yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose, (2 Timoteyo 1:9) Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera, (Tito 3:5

c.Yaduhaye Umwuka wera nk’ingwate: Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe. (Abefeso 1:13;14).

d.Yatugize abana murugo rwayo: Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. (1 Yohana 3:2).

e.Yatugize abatambyi bo mu Bwami bwayo: Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.(1 Petero 2:9).

Ingigo ya kabiri: Kugira neza kw’ab’isi

a. Kuba gushingiye ku marangamutima: amasano,ubucuti, indonke,…..
B. Kuba kurimo ubucuruzi bubyihishe inyuma.
Eg.Hari NGOs zicuruza ubugiraneza.
Compassions,…..
C. Ab’isi bagira ineza iziturwa(conditions)
d. Bagirira neza abo bakunda gusa.

Ingigo ya gatatu: Kugira neza kw’abana b’Imana

a. Ntikugira umupaka(bagirira neza n’abanzi babo)
b. Bagira neza badategereje ko izabagarukira
c. Bagira batagamije kwiyerekana mubantu.
E. Bagira neza bagamije kugaragaza Umwami Yesu ukorera muri bo.
Eg.Petero na Yohana.
F. Ntibarobanura kubutoni.

Ingigo ya kane: Ibyo Imana ishaka kubantu

1.Kugirira neza abantu bose tutarobanura kubutoni.
(Abafilipi 4:5)
2.Kugirira  neza bose ariko cyane cyane abo munzu y’Imana
(Abagalatiya 6:10)
3.Kugira neza tutagamije kwimenyekanisha
(Matayo 6:1)
4.Kugirira neza n’abanzi bacu
(Abaroma 12:20)

Ingigo ya gatanu: Umusozo

1.Kugira neza ni indangagaciro yari muri Kristo Yesu.
2.Kugira neza ntibabibwiriza ahubwo barabikora.
3.Nta campaign yo kugira neza ibaho ahubwo ni ubuzima bw’umukristo. 4.Nujya wumva kugira neza bikuri kure ujye wisuzuma neza gishobora kuba ikimenyetso cy’uko Kristo atakiri muri wowe.
5.Mugirire neza bose mutizigama kuko igihugu tujyamo ntabwo bizaba bikenewe.
6.Intwali muri Kristo Yesu ni ufite kugira neza kwinshi nka Kristo mwenyewe!

NTIRANDEKURA Lucian ft [email protected]

2 Replies to “AMATERANIRO YO KUWA 25/KAMENA /2023”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *