AMATORA YA EXCUTIVE COMMITTE YA CEP UR NYARUGENGE || 2022-2023

CEP ni umuryango w’abanyeshuri baba pentecoste biga muri kaminuza. CEP ni impine y’amagambo yo mu rurimi rw’igifaransa avuga “Communute des Etudiantes Pentecotistes (ADEPR) de l’Universite du Rwanda(CEP)”. Nkindi miryango yose ifite abanyamuryango bayigize igira abayobozi bayiyoboye, CEP nayo nuko, igira ubuyobozi butandukanye buyoboye abandi.

Nkuko tubyumvise rero uyu muryango ukorera muri kaminuza, ni muri urwo rwego no muri iyi kamiruza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge hari uyu muryango (CEP-UR NYARUGENGE).

COMMITTE YA CEP -UR NYARUGENGE YAYOBOYE UMWAKA W’ASHURI WA 2021-2022 ISOJE ISHINGANO

Kuri iki cyumweru taliki ya 27/08/2023, muri uyu muryango hari hateganyijwe amatora y’abayobozi bakuru bahagariye abandi muri CEP-UR NYARUGENGE. Aba bayobozi baba ari batanu barimo:

  1. Umuyobozi mukuru w’umuryango (President)
  2. Umuyobozi wungirije ushizwe ivgabutumwa, amahugurwa n’amasengesho ( vice president wa 1)
  3. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ibikorwa by’urukundo (vice president wa 2)
  4. Umunyamabanga w’umuryango(secretaire)
  5. Umuyobozi ushinzwe icungamutungo (comptable).

Nyuma yaba bayobozi batanu hakurikiraho no gutora abandi bayobozi batandukanye harimo abajyanama bafatanya na Executive committe, aba bakaba bashyirwaho naba batanu baba bamaze gutorwa ku bufatanye na bakuru babo (committe isoje ishingano) ndetse nabandi bayobozi bayobora andi matsunda atandukanye akorera umurimo w’Imana muri CEP, aya matora y’abandi bayobozi akaba akorwa nyuma yuko hamaze gushyirwaho EXECUTIVE COMMITTE.

Ahagana mu masaha yi saa yine za mu gitondo(10h00) nibwo twari dutangiye amatora ya Executive commite ni nyuma yuko twari dusoje amateranira ya none. Ni amatora yatangiye dusenga kandi twiragiza Imana kugirango ibane natwe muri iki gikorwa, aya matora kandi yari ayobowe na president ucyuye igihe (nukuvuga wayoboye manda yabanjirije irimo gusoza ishingano) ariwe IRAMBONA AIME (Post cepien).

IRAMBONA AIME

Umuyobozi w’amatora yafashe umwanya abanza kuvuga amategeko n’amabwiriza agenga aya matora ndetse anasobanura neza abagomba kuba abakandida ku myanya itandukanye yari igiye gutorerwa.

Umuyobozi mukuru wa CEP_UR NYARUGENGE (President)

Nkibisanzwe habanje gutorerwa umwanya wa president wa CEP maze abanyamuuryango bahabwa umwanya baramamaza maze hamamazwa abakandida batandukanye, muri abo kandi niho haje kubonekamo umuyobozi mukuru wa CEP ( president) ariwe MUNYARUSISIRO WENSISLAS.

MUNYARUSISIRO WENSISLAS

Umuyobozi mukuru wungirije wa CEP-UR NYARUGENGE ushinzwe ivugabutumwa, amasengesho n’amahugurwa (Vice President wa 1)

Nyuma yo gutora president w’umuryango, hakurikiyeho gutorerwa umwanya w’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ivugabutumwa, amasengesho n’amahugurwa (vice president wa1), uyu akaba ariwe uba ari vice president wa mbere kuko CEP igira aba vice presidents babiri. Kuri uyu mwanya naho hamamajwe abakandida batandukanye nyuma yo kubarurwa kwamatora byagaragaye ko vice president wa 1 ari KWIZERA JEAN DE DIEU.

KWIZERA JEAN DE DIEU

Umuyobozi mukuru wungirije wa CEP-UR NYARUGENGE ushinzwe imibereho myiza n’ibikorwa by’urukundo (Vice President wa 2)

Nyuma yuko hamaza kuboneka vice president wa 1 kandi hatowe na vice president wa 2 uyu akaba aba ari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ibikorwa by’urukundo. Uyu akaba yabaye TWAHIRWA UMUHOZA DELICE.

TWAHIRWA UMUHOZA DELICE

Umunyamabanga wa CEP-UR NYARUGENGE (Secretaire)

Nyuma yo gutora vice president wa 2 w’umuryango, hakurikiyeho gutorerwa umwanya w’umunyamabanga w’umuryango. Naho hamamajwe abakandida batandukanye nyuma yo kubarurwa kwamatora byagaragaye ko umunyamabanga wa w’umuryango ari UMUHOZA SANDRINE.

UMUHOZA SANDRINE

Umuyobozi w’icungamutungo wa CEP-UR NYARUGENGE (Comptable)

Nyuma yo gutora umunyambanga w’umuryango (secretaire), hakurikiyeho gutorerwa umwanya w’umubitsi (countable) w’umuryango. Naho hamamajwe abakandida batandukanye nyuma yo kubarurwa kwamatora byagaragaye ko umubitsi (comptable) w’umuryango ari NIYIFASHA ANNET BLISS.

NIYIFASHA ANNET BLISS

N.B: “Iyi commite y’abantu batanu niyo igena abandi bajyanama bane(4) bafatikanya nabo kuyobora uyu muryango mu gihe kingana n’umwaka. Bityo iyi committe yo izayoboza CEP-UR NYARUGENGE Mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.”

“IMANA IZABASHOBOZE GUKORA IBYO IBAHAMAGARIYE, AMEN”

2 Replies to “AMATORA YA EXCUTIVE COMMITTE YA CEP UR NYARUGENGE || 2022-2023”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *