
Kuri uyu wa mbere tariki y 26.12.2022 kuva saa mbiri kugeza saa tanu zamanywa muri Paruwase ya Nyarugenge haberereye umuhango kubatiza mumazi menshi abizera bashya , aho habatizwe abagera kuri 119 baturutse muri PARUWASE YOSE ndetse hakakirwa nabandi bavuye muyandi matorero ariko basanzwe babarabatijwe mumazi menshi muri abo babatijwe abagera kuri 14 baturutse muri Cep ur Nyarugenge ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda kandi nkuko intego yabo arukugeze ubutumwa bwiza ku abanyeshuri bose ndetse no mukigo barimo birumvikana ko ari amashimwe gusa yari yuzuyemo

Ntibyatinze ahaganan muma saa saba baganye muri KAMINUZA NKURU Y’URWANDA ISHAMI RYA NYARUGENGE ahari hagiye kubera gikorwa cyo gushima Imana kubwo imirimo myiza ikomeje gukora muri uyu muryanga CEP UR NYARUGENGE mukwagura umuryango banayishimira kubwo umukumbi mushya uvuye mumbuto babibye

Muriki gitaramo kandi habayemo ibikorwa bitandukanye bimwe birimo koza ibirenge ababatijwe,aho umuyobozi wumuryango yogeje ibirenge buri wese muri aba batijwe nkicyemenyetso nkuko Yesu kristo yagikoreye maraya nkikimenyetso cyo guca bugufi maze nabo bazage baca bugufi babikorere abandi.
Kandi nanone sibyo gusa nkuko murwandiko 1petero 2:2 ,Petero yabandikiye ababwirako mumeze nkimpinja zivutsemwifuza amata adafunguye ,ninako muri birori naho babereyemo uyu muhango aho bahaye amata aba batizwe nkikimenyetso .

Nkuko dusoma mubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 5:11 yerekana abahiriwe aba aribo President wumuryango yabibukije ko urugendo batangiye rutoroshye kandi ko bazahuriramo niburushya bitandukanye ariko nibigenda gutyo ntibazicuze ahubwo bazamenyeko bahiriwe kkandi nanone kuko muri ururwandiko (matayo5:15 ntawakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira bose bari munzu ) nabo bamenyeko aramatabaza kandi ko bakwiye kumurikira abandi
Nimuri ubwo buryo bahawe amatabaza barayakongeza nkikimenyetso cyuko bakwiye kuba nabo nkamatabaza maze bakamurikira abandi nkuko nabo bamurikiwe kugira ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka .

Byaribyishimo numunezero kubitabiriye ibi birori haba inshuti ababyeyi ndetse nuyumuryango CEP UR NYARUGENGE banashimira aba batizwe kubwintabwe bateye babasaba kubera abandi amatabaza

MUKOMEZE KUGIRA IBIHE BYIZA MUZIRIKANA KO YESU KRISTO ARI BUGUFI
Imana izabashyigikire bajemo mugihe gikomeye isi yiruka muterambere . Ndabifuriza kutazahindurwa nibihe