Byinshi utari uzi ku munsi wa Pantekote abakirisitu bose bizihiza buri mwaka ku isi

Abakirisito bo mu bihugu bitandukanye ku isi baritegura kwizihiza Pantekote . Mu by’ukuri iyo urebye neza usanga bamwe bawizihiza mu rwego rw’umuhango ( Liturgy ) kuko baba batazi neza imikorere ya Mwuka wera.

Umunsi wa pentekote usanga utazwi cyane na benshi cyangwa ngo uhabwe agaciro gakomeye, ugereranije na Noheri cyangwa pasika, nubwo ari umunsi wibukwaho ibintu bikomeye ku mateka y’itorero kuko wibutsa ivuka ryaryo.

Umukozi w’Imana Pasiteri Kazura Jules B. yagerageje gusubiza ibibazo bitandukanye byibazwa n’abantu batari bacye ku munsi wa Pantekote.

Pantekote n’iki?

Kuba Kirisitu, Pantekote ni umunsi mukuru wo twibukaho kuza k’Umwuka wera mu gihe yamanukiraga bwa mbere Itorero ry’abariho mu gihe Yesu yajyanwaga mu ijuru. Mbere yisukwa ry’Umwuka wera ku munsi wa Pentekote, wabayeho nyuma gato yo gupfa no kuzuka kwa Yesu Krisitu, hariho abigishwa benshi bakurikiraga Yesu, ariko, hari hatari hagaragara iitsinda ry’abantu bari hamwe wakwita” Itorero”.

Niyo mpamvu rero umuntu yavuga akurikije ibyanditswe ko ku munsi wa pentekote aribwo itorero ryatangiye. Ibi kandi ni n’ukuri mu buryo bw’umwuka, kuko Umwuka wera ariwo uhesha Itorero kuba rizima, muri make rero Pantekote ni ukwizihiza umunsi w’amavuko w’Itorero.

Ijambo Pantekote bivuga iki?

Ijambo “pentekote” ryakuwe mu rurimi rw’ikigiriki rivuga “pentekostos”, risobanura ikintu cya mirongo itanu “50”.

Abakirirsitu sibo bahimbye iri zina “umunsi wa mirongo itanu” ahubwo ryavuye mu bayahudi barikoreshaga berekeza kuri umwe mu minsi mikuru yabo. Uwo munsi mukuru w’abayuda wari uzwi kandi kw’izina ry’umunsi mukuru w’ibyumweru (Shavuot mu giheburayo).

Iri zina rigaturuka mu magambo tubona mu gitabo cyo kuva 23:16, aho abantu bategekwaga kubara ibyumweru birindw,i cyangwa iminsi mirongo itanu uhereye ku munsi bibukagaho ikurwa ryaba Isirayeri, Imana ibavana mu buhake bwa Egiputa ukageza kuri uwo munsi mukuru (pentekonta hemeras) mu rurimi rw’ikigiriki.

Shavuot wari umunsi mukuru wa kabiri ukomeye mu yo Abayuda bizihizaga buri mwaka. Mu bihe bya mbere ukaba wari umunsi mukuru aho Abisirayeri biwizihizaga bishimira umugisha w’Imana utera uburumbuke, bakawita umunsi mukuru w’isarura (Kuva 23:16), nyuma baza no gutangira kuwizihiza bibuka igihe Imana yahaga Mose amategeko ku musozi wa Sinayi.

Uyu munsi rero ni umwihariko ukomeye kuba Kirisitu kuberako nyuma y’ibyumweru birindwi Yesu azutse, mu gihe abayuda bizihizaga Shavuot / Pentekote I Yerusalemu, Umwuka wera yasutswe ku ntumwa, abaha imbaraga zo gukora umurimo kandi ubateraniriza hamwe nk’itorero, ibyo abikorera mu maso y’abayahudi mu kubereka ko igisobanuro cyimbitse cyo kwishimira isarura, ari ukwishimira kuvuka kw’Itorero rya Kirisitu bigendana no gukizwa kwa benshi kuko uwo munsi hihannye abagera ku bihumbi bitatu iryo rikaba ari isarura rikomeye ritangiye.

Habaye iki kuri uwo munsi wa Pentekote?

Uko byagenze tubisanga muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa. Mu gice cyaho cya kabiri hatangira hagira hati “umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima (2:1), nuko umuriri ubatungura uvuye mw’ijuru umeze nkuw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo, haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, bose buzuzwa Umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nkuko Umwuka yabahaye kuzivuga”.(2:4).

Abigishwa ba Yesu bavuze indimi zitandukanye batize, bumvwa n’abantu benshi bari bateranye baje I Yerusalemu kwizihiza Shavuot. Ibyavugwaga muri izo ndimi byerekanaga kandi byumvikanisha imbaraga z’Imana (2:11). Abantu benshi bumvise intumwa zivuga mu ndimi zabo baratangaye barumirwa, nubwo abandi batekereje ko intumwa zasinze (2:12).

Umwigishwa witwa Petero arahuguruka avuga ubutumwa bwa mbere bw’Itorero, asobanura ibiri kuba akurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuwe na Yoweli, mu buhanuzi bwe Imana yatanze isezerano ko izasuka Umwuka wera ku bantu bose, ugaha abantu batandukanye ubushobozi bwo gukorera Imana, ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka. (Ibyakozwe 2:16-21; Yowelil 2:28-32).

Petero yakomeje asobanura ko Yesu yazutse kandi ko ariwe usutse Umwuka wera mu gusohoza ibyahanuwe na Yoweli (2:32-33). Mu gihe abantu babazaga icyo bakora, Petero yabasabye guhindukira bakareka ibyaha hanyuma bakabatizwa, nabo bakabona kubabarirwa ibyaha, bakanahabwa Umwuka wera (2:37-39). Mu byakozwe n’intuma hatubwira ko uwo munsi abantu 3000 bihannye (2:41). Ikibwiriza cya mbere mu mateka y’itorero cyari gifite imbaraga zikomeye.

Abakirisitu bizihiza uyu munsi bate ?

Nkuko hariho amadini atandukanye ya gikirisitu, ni nako anizihiza pantekote mu buryo butandukanye. Bamwe mu matorero agira imihango yo kwambika abayobozi bayo imyambaro ndetse no gutaka insengero zayo bakurikije ibihe, usanga muri icyo gihe bahinduye bamwe bambaye amabara atukura, insengero bazitantsemo ibitambaro bitukura, bashaka kwerekana umuriro nk’ikimemyetso cy’Umwuka wera.

Abandi bagerageza guhimba indirimbo zijyanye niby’Umwuka wera, ndetse n’abigisha bakagerageza kuwuvugaho bamwe mu gahe gato abandi bagafata umwanya munini wo kwigisha ibirebana n’Umwuka wera. Abandi bagerageza gukora imihango y’idini kuri uwo munsi nko kubatiza, gukomeza n’ibindi….

Ariko se mu by’ukuri mu buryo bw’umwuka pantekote yaba isobanura iki?

Ni iki Imana yaba yifuza kandi yiteguye gukora mu matorero yacu no mu buzima bwacu mu gihe cya Pentekote, twebwe se n’amatorero yacu turasabwa iki ngo tugendere neza mu mugambi w’Imana?.

 

link: http://ibyishimo.com/byinshi-utari-uzi-ku-munsi-wa-pantekote-abakirisitu-bose-bizihiza-buri-mwaka-ku-isi/

-->