Uyu munsi ndi kwizihiza isabukuru y’imyaka 13 maze nkijijwe kuko hari kuwa 13/04/2003 ubwo nemeraga kwatura ngasengerwa.Nari narabigambiriye mu mutima nyuma yo gusoma Bibiriya ntagatifu nayirangiza yose nkabona hari ibintu dukora mu kiriziya bitayibamo (Kubatiza ku gahanga, kwiyambaza Bikira Mariya n’abatagatifu etc…
Byaje kuntungura kuko maze kuganira na Pasteur Kanamugire Théogène wari waje kudusura namwemeje ko nta byaha ngira nigira hanze. Yahise abaza umukozi wakoraga kwa grand frère impamvu adakizwa aramubwira ati ni uko batansengera, yahise amuhamagara muri salon ngo bamusengere nanjye arantumira arambwira ngo nanjye Imana iranshaka,
Nagiye nkugiye kureba no kumva uko Emmanuel yihana arangiza kwatura nanjye byanjemo mba ninjiye gutyo.
▶Ndashimira Yesu wanyinjije akaba anakomeje kubana nanjye muri icyo gihe cyose.
▶Ndashimira itorero ry’Imana muri rusange n’itorero rya pentecôte mu Rwanda by’umwihariko kuko niho ninjiriye mpatorezwa umurimo n’ibindi.
▶Ndashimira ama groups n’abantu bagiye bamfasha muri uru rugendo.
Yesu abahe umugisha.
??Umurongo mukuru ngenderaho mu gakiza ni ijambo Yesu yavuze ahamagara abarushye n’abaremera arababwira anti: “MWEMERE KUBA ABAGARAGU BANJYE MUNYIGIREHO” (Mat11:28-29)
Nifuza kumwigiraho muri byose.
??Nasanze Yesu ari umuyobozi mwiza kuko umuntu uri kumwe nawe aba afite umurongo ngenderwaho w’ubuzima.
?? Nasanze kwa Yesu umukristo mwiza atari umaze imyaka myinshi ahubwo ni ugenda aba mushya buri munsi.
??Nabonye kwa Yesu umukuru ari uwemera guca bugufi.
??Kwa Yesu umwigisha mwiza ni uwemera kuba umwigishwa.
??Kwa Yesu kandi nabonye umunyamasengesho mwiza ari ugendana igicaniro cy’amasengesho muri we kikamuhesha ubusabane buhoraho n’Imana.
??Nasanze kandi Kwa Yesu umuririmbyi mwiza atari ufite ijwi ryiza ahubwo ni ubasha kubaho ubuzima bw’ibyo aririmba.
Ngayo amahame nifuza kugenderaho mujye mumba hafi ninyateshukaho mumpugure.
Murakoze.
Umwanditsi: IGABE Pappy Aristide