BYUKA URABAGIRANE! – Ev.Aniceth NIYOMUGABO – ADEPR BIRYOGO

Yesaya 60:1-5(Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.
2 Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.

3 Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.

4 Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.

5 Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw’ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri.)

iyo umuntu amaze kuba umwizera agera kurwego abatakemerwa gusa n’abantu kuko n’Imana ubwabyo Iba imwizera
Kugera kurwego Imana iguhereza icyubahiro

umucyo n’urumuri bigaragara mu ishisho rimwe ariko nyamara biratandukabye
kuko URUMURI nirwo rutera kubona inzira y’umucyo ,Kandi nanone niho bapimira umuvuduko w’umucyo .
Ntibishoboka ko urumuri rwaboneka hatari umucyo Kandi umucyo ni Kristo

Niwerera umuntu imbuto ntuba umubereye umucyo ahubwo Uba umubereye urumuri rwo kugera k’umucyo nkuko umukristo wese ategetswe kwera imbuto abandi barya kurusha kurya imbuto abandi bera

Urumuri rwa kristo ruza muri twe maze umucyo ugakwira muritwe kuburyo bidutera kumurika maze imbuto nziza zikamera haba Imbere ndetse ninyuma

Mugicucu cy’umuntu niho hitwa muri humye Kandi mugicucu cy’umuntu niho Satani agera yinjira kuko ariho burya haba hatashywe numwijima ariko Imana itwongerere umucyo

Umunyabyaha agereranywa nakagarura rumuri kuko iyo umucyo umukubiseho uragaruka

ariko umukiranutsi iyo urumuri rwa kristo rumumurikiye rurahinguranya rukamurikira nabandi bivuzeko ntacyabuza umukristo gukomeza kwizera ahubwo menyako Niba haribikubuza kwizera harigicucucu kirimuriwowe

Umucyo ntushobora kwihishira Kandi ufite uwo Mucyo nawe abera urumuri rwaho Ari Kandi nkuko umucyo Ari nkinzu yubatswe kumpinga y’Umusozi Kandi ko ntawukongeza itabaza ngo aritwikire ahubwo arishyira kugitereko cyaryo bivuzeko umurikiwe nuwo Mucyo ntibivuzeko azahiswa intambara cg ibigeragezo.

Iyo urumuri ruri kure yawe igicucucu cyawe kiba kirekire muribwa burebure bwacyo bituma kigera kure ibiteye isoni byose cy’ibishyikaho kigatinda kugaruka ariko iyo urumuri ruri kuriwowe igicucucu cyawe ntikigaragara

ariko nimubyuke nibwo umucyo wawe urabagirana maze ubwiza bwImana bugaragarire muriwowe ubone uko umurikira abandi kuko hari benshi bakeneye kugera k’umucyo kubera wowe.

 Nukuri njye nariyee
Aba Kiristo bitabiriye ari benshi kuri ADEPR BIRYOGO

2 Replies to “BYUKA URABAGIRANE! – Ev.Aniceth NIYOMUGABO – ADEPR BIRYOGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *