
Yesu ashimwe bene data bakundwa muri kristo Yesu, CEP UR NYARUGENGE turashima Imana data wa Twese uri mu ijuru ari nayo se w’Umwami wacu Yesu Kristo ko twongeye kugirirwa ubuntu bwo kugira guterana kwera nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo uko iminsi ishira dukomeze kurushaho gukumbura guterana kwera.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya kane nyakanga 2023 ahagana mu masaha ya saa kumi nimwe nibwo Abanyamuryango ba CEP bari bamaze gushyika muri salle ya MUHABURA P001 ihererye muri UR Nyarugenge bateranye iteraniro ryera itereaniro ryatangiye abacepien ndetse n’abandi bantu bose bari bitabiriye iri teraniro dusenga Imana tuyishimira ndetse tunayiragiza iri teranira na gahunda zose zari zigiye kubera muri iri teraniro.
Hanyuma yo gusenga umuyobozi wa gahunda ariwe BYIRINGIRO SAMUEL akaba umuyobozi muri uyu muryango wa CEP ushinzwe ikinyabupfura (displine), gender na cellule yakiriye Elim praise and worship team kugirango ifatikanye n’iteraniro ryose mu kuririmbira Imana.

Nyuma yo kumva Elim WT, umuyobozi wari uyibiye gahunda yakiriye Gilgal choir ku ruhimbi kugirango baririmbire Imana ndetse n’abari bitabirye iri teraniro. Nyuma kandi yo kumva Gilgal ivuga ubutumwa mu ndirimbo, umyobozi yaje kwakirana kugirango buri muntu wese wari uri mu iteraniro yiyumvemo ikaze mu nzu y’Imana.
Buri muntu wese muri twe amaze kwiyumvamo ikaze, umuyobozi yakiriye Nazir choir ku ruhimbi kugirango nayo ivuge ubutumwa mu ndirimbo, maze baririmbira Imana indirimbo yahembuye imatima yabari bitabiriye.
Ijambo ry’Imana || Imibanire ikwiriye isunikira itorero mu kwezwa.
Ahagana mu masaha yi saa kumi nebyiri(18h00) nyuma yo kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mu ndirimbo, Umuyobozi wa gahunda yaje gukurikizaho umwanya wo kumva Ijambo ry’Imana binyuze mu muvugabutumva ariwen Ev. David

Umwigisha yatwigishije ijambo ry’Imana rifite intego igira iti: “Imibanire ikwiriye isunikira itorero mu kwezwa. (mbese itorero rikwiriye kubaho gute?)”
Abaheburayo 12:14-15. 14. Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. 15. Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, 16. kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe.
Imana yatuzanye twese idukuye mu mpande zitandukanye maze iduhuriza mu itorero kugirango tubane mu mahoro
Yohana 10:10. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
satani yabonye ko gusenya itorero ryari rifitanye ubumwe nkubwo ryari rifite bitakunda kuko yashakaga kwinjirira itorero ariko akabura ahantu anyura, yigira inama yo kujya agenderera buri munyetorero ku giti cye akamuganiriza yarangiza akajya ku wundi gutyo gutyo kugeza ubwo yinjiriye itorero burundu, Ariko biradukwiye ko twese dufatanyiriza hamwe tukarwanya satani.
Imyuka irwanya Itorero.
Hari Imyuka itanu(5) irwanya itorero ariko umwigisha wa yasobanuye ebyiri murizo
- Agapingane. ubundi ukuntu itorero ry’ubatse rimeze nk’ingingo uko zigize umuntu. Hari igihe urugingo rumwe rureka gukora umurimo rishinzwe ahubwo rikanjya kubaza impamvu urundi rutarimo gukora ibyo rushinzwe, rero benedata tureke gukora umurimo turebanaho ahubwo buri wese muri twe akore umurimo ashinzwe uko bikwiriye.
Uyu mwuka wigeze gutera itororero rya korinto maze Paulo agira agahinda bimutera kubandikira abahugura ko satani ataza kurwanya impano z’umwuka ahubwo azanwa no kurwanya imbuto z’umwuka wera.
2. kuburanira kutizera. Pauloyongera kubahugura ahugura ati mbese mwabuze muri mwe ababahugura kugirango mujye mubatizera. aha yasobanuraga ko bidakwiriye abanyetorero kumva bagiye mu batizera kwishyira hanze. Ibi ntabwo bikwiye ahubwo mu gihe hari ibitagenda muri twe biradukwiye ko twegera abo muri twebwe maze tukabikemurira hagati muri twe bitagiye hirya y’Itorero.
Imana ntabwo ishaka ko dukomeza kuba ibigande mu bandi ahubwo iradusaba kubana n’abantu bose mu mahoro.
Ushobora kuvuga ngo mbese ko harigihe umuntu ashaka kubana nundi byibura wowe uko ubishoye nkuko ijambo ry’Imana ribivuga mu Abaroma 12:18. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.