CEP UR_ NYARUGENGE-Ishusho y’iteraniro rya mbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Kuwa kabiri taliki ya 06th Kamena 2023. Byari umunezero mwinshi cyane ubwo abanyeshuri bagarutse kumasomo muri uyu mwaka w’amashuri, Bari baje mu iteraniro ribimburira andi materaniro ya CEP yose azakorwa muri uyu mwaka,
Buri wa kabiri w’icyumweru kuva saa 17:00 kugeza saa 19:00, Umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza baba pentekote ishami rya Nyarugenge (CEP UR_Nyarugenge) iyi ni isaha wagennye yo kongera guterana kwera.
No kuruyu wa kabiri byakomeje rero ni nyuma yuko abanyeshuri bari bagarutse ku masomo gutangira undi mwaka w’amashuri, ubwitabire bwari bwinshi kubwo gukumbura guteranira muri CEP ndetse n’ibihe byiza bihaboneka.
Aya materaniro yatangijwe n’umuyobozi wagahunda “MBAGOROZIKI Yves ”

MBAGOROZIKI Yves

Aha yatangingiranye n’isengesho rifungura iteraniro yasoje n’umuyobozi wa chorale Nazir “UFITIMANA Jean De Dieu” akomeze asenga, abohoza ikirere ngo umwuka w’Imana akigarurire.
Nyuma yisengesho itsinda ryo kuramya no guhimbaza “Elim Praise and Worship Team” ryatambutse imbere ritangiza iteraniro indirimbo ya 91 mugitabo cyo gushimisha. Iteraniro ryose ryaririmbye iyi ndirimbo rinezerewe cyane arinako bakomeje guhimbaza Imana no muzindi ndirimbo zitandukanye nka “wabanye natwe Yesu” n’izindi.
Nyuma ya Elim Praise and Worship Team, chorale Nazir yatambutse imbere mundirimbo yabo abantu bakunda ari benshi yitwa ”Dufite ishimwe” nabo bakomeza kuririmbira Imana nabaraho banezerewe.

NAZIR CHOIR


Nyuma ya chorale NAZIR umuyobozi w’umuryango HAGENIMANA Jean Bosco yaje kwakira iteraniro.

HAGENIMANA Jean Bosco Umuyobozi wa CEP muri 2022-2023

Umuyobozi w’umuryango yakiriye iteraniro ahereye kubasoje kwiga(Post cepiens) ariko bari baje murir’iteraniro, yakomeje yakira amatsinda yose akorera umurimo w’Imana muri CEP UR_NYARUGENGE, ahereye ku matsinda aririmba(NAZIR Choir, Gilgal choir na Elim Praise and Worship Team), akomereza ku itsinda rishinzwe ubuhanga bw’ibyuma(Maintainance) ,itsinda rishinzwe imibereho myiza n’ibikorwa by’urukundo (Social Team), itsinda rishinzwe itangaza makuru (Media group), itsinda ry’abavuga butumwa (Evangelisation), itsinda ry’abinginzi(Intercession group), itsinda ry’ababatirijwe muri CEP ryitwa Imbuto z’ubutumwa bwiza na Decolaration and Protocol group. Nyuma yo kwakira aya matsinda noneho yaje kwakira abashyitsi ahereye kubiga muri KIST ariko batari abanyamuryango ba CEP, ninako kandi muburyo bwihariye yahise yakira abanyeshuri bashya bari bateraniye muri CEP kunshuro yabo yambere baje kwigira i Nyarugenge, muri uyu mwaka mushya w’amashuri watangiye kuya 05/06/2023. Aha abanyamuryango basanzwe ba CEP (aba Cepien) bishimiye cyane kwakira aba banyeshuri bashya aho babyerekanishaga amashyi menshi cyane nkikimenyetso cyo kubereka ko babanezerewe kandidi babahaye ikaze mu muryango. Turabamenyesha kandi ko uyu muryango atari aya materaniro gusa ugira ahubwo no buri cyumweru guhera saa 7h50-11h20 ugira andi materaniro kandi hakaba n’amasengesho aba buri wa gatanu nkuko byagarutweho n’umuyobozi w’Umuryango mu gihe cyo kwakirana anasobanurira abashyashya CEP_UR NYARUGENGE Icyo aricyo mucamake.
Nyuma yo kwakirana Gigal choir yatambutse nayo imbere, iririmba indirimbo yabo nziza cyane yitwa “Mushimire Imana” nabo banezerewe cyane.

GILGAL CHOIR

Ijambo ry’Imana


Nyuma ya Gilgal hakurikiyeho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umukozi w’Imana”IYADUHAMAGAYE FIACRE” Ari nawe muyobozi wungirije w’umuryango (Vice President) ushinzwe ivugabutumwa, amasengesho n’amahugurwa muri accademic year ya 2022-2023

EV IYADUHAMAGAYE Fiacre

Uyu mwanya twawinjijwemo n’isengesho ryayobowe n’umuyobozi wabinginzi (Interecion) “Kwizera Jean De Dieu” nyuma n’umwigisha, yaje gusengera imitima yabaraho yiteguye kwakira ijambo ry’Imana.
Umwigisha yasomye ijambo ryImana dusanga mu gitabo cyab”Abagalatiya 6:7-9”
Arangije gusoma iri jambo yakurikijeho ijambo riri muri “Matayo 11:12: Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.” akaba arinayo ntego CEP_UR NYARUGENGE igiye kugenderaho muruyu mwaka wamashuri wa 2022-2023 watangiye, yavuze ko iri jambo ariryo Imana yatanze ubwo committee iriho yasengeraga uyu mwaka watangiye.
Nyuma yo gusobanura kuriyi ntego yagarutse kubusobanuro bw’amagambo yasomwe mu gitabo cy’Abagalatiya aho yibanze kungingo yo ”kubiba no Gusarura”. Umwigisha kandi yigishije kumahame 3 (principles) yerekeranye n’ibiba n’isarura.

  1. Umuntu wese ikintu cyose abibye arasarura
    Aha yakomeje atanga ingero zitandukanye: yagize ati “iyo umuntu abibye kwihana asarura
    ubugingo”,” iyo umuntu abibye ubwibone asarura ubwibone”
    aho yasoje agira ati kandi ugomba kubiba kugirango usarure “you must sow to reap”
  2. If you sow you reap.
    Icyo kwitondera kuriri hame nuko “Ibitekerezo biri mu mutima w’umuntu aribyo azasarura”
  3. You will reap what you sow
    Yavuzeko Imana ntakindi idusaba uretse ikintu kimwe gusa aricyo “kuyumvira” ati kandi Icyo dukeneye n’ukubiba mu mwuka wera.
    Icyo kwitondera: ibyo wabibye byose bizagaragara (Bizasarurwa).
    Yasoje atanga umwunzuro ko buri wese akwiye kubwira Imana ko azayikorera ntakindi yitayeho (I WILL SERVE YOU NO MATTER WHAT).

Please visit our all social media for more:

  1. Youtube: https://www.youtube.com/@cep-urnyarugenge3803
  2. Twitter : https://twitter.com/cepurnyarugenge
  3. Facebook: https://www.facebook.com/CEPURNyarugenge
  4. Website: https://cepurnyarugenge.org/
  5. Nazir choir YouTube: https://www.youtube.com/@nazirchoir-cep-ur-nyarugenge
  6. Gilgal choir YouTube: https://www.youtube.com/@gilgalchoircepurnyarugenge771
  7. Elim and Praise WT YouTube: https://www.youtube.com/@elimpraiseandworshipoffici6789

2 Replies to “CEP UR_ NYARUGENGE-Ishusho y’iteraniro rya mbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *