Urugendo Rw’ivugabutumwa Rwa Chorale Gilgal Muri GBU

CHORALE GILGAL, NTITUZACECEKA

.GILGAL CHOIR CEP UR NYARUGENGE MURI GBU

Kuri iki cyumweru taliki ya 09, ukwakira, 2022 ahagana saa munani z’amanywa nibwo Chorale GILGAL ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Nyarugenge yari isesekaye muri salle ya MUHABURA P001 Aho RHEMA Ministries ikorera umurimo w’Imana muri GBU yari yateguye ko hagomba kubera igiterane cy’ivugabumwa.

Ushobora kwibaza uti GBU niki?

GBU( Group Biblique Universitaile). Uyu ni umuryango uhuza abanyeshuri bo mu madini atandukanye ya gikristo baba muri kanimuza uwo muryango no muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ” University of Rwanda, College of science and Technology (UR CST) uwo muryango urahabarizwa.

Bityo kuri iki cyumweru taliki ya 09/10/2022, RHEMA Ministies ikorera umurimo w’Imana muri uwo muryango ikaba yateguye igiterane cy’ivugabutumwa icyo giterane kikaba cyabereye mu kigo nkuko byari biteganyijwe muri salle ya MUHABURA P001.

Icyi giterane kikaba gifite intego igira iti : “Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubere icyaha” riboneka muri Yakobo 4:17.

Nubundi nkuko Iki giterane cyari cyateguwe n’itsinda rikora umurimo w’ivugabutwa mu ndirimbo rikkkorera muri GBU, kitabiriwe nandi matsinda ya gikiristo atandukanye aririmba akorera umurimo w’Imana muri harimo nka Call on jesus ikorera umurimo w’Imana muri RASSA, Calval worship team ikorera umurimo w’Imana i Remera. Muri ayo matsinda kandi hakaba harimo na GILGAL Choir ikorera umurimo w’imana muri CEP UR Nyarugenge.

Igiterane cyatangijwe nitsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera umurimo w’Imana muri GBU ariryo ryari ryateguye niki gitaramo ariryo ryitwa “RHEMA MINISTRIES”

Mu masaha agana mu ma saa cyenda z’amanywa chorale Gilgal ikaba yakiriwe kuri stage ngo bavuge ubutumwa uko bayobowe n’umwuka wera w’Imana.

Gilgal kuri stage babaje gusenga biragiza uwiteka, maze baririmbira Imana n’abantu bari bitabiriye iki gitaramo barahembuka kandi baranezerwa baranezerwa cyane. Zimwe mu ndirimbo Gilgal yaririmbye muri iki gitaramo harimo nka UBUNTU N’IBAMBE Ndetse n’izindi nziza benshi mwakunze. ushobora kuzibon kuri https://youtu.be/1jekRJSUcH0

Ntabwo ari chorale gilgal gusa yaririmbye, ahubwo amatsinda yose nkuko yari yatumiwe yataramiye imana n’abandi bari bitabiriye

Call on jesus ikorera umurimo w’Imana muri RASSA

CALL ON JESUS CHOIR (RASA)

Muri iki gitaramo hari hitabiriye nirindi tsinda ryamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda. Iryo tsinda rikaba ari itsinda rizwi nka “CALVAL WORSHIP TEAM”

CALVAL WORSHIP TEAM

IJAMBO RY’IMANA

Muri iki gitaramo kandi habayeho no kumva ijambo ry’Imana hamwe na Ev JAMES HUDUMA

EV JAMES HUDUMA

Yohana 4:23 “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu kuri no mu mwuka, kuko data ashaka ko bene abo aribo bamusenga”.

Kuramya niki?

kuramya ni ugutuza Imana aho Imana ishobora gutura ariho mu mutima uyiramya

2. Kuramya ni ukuzana Imana mu buzima bwacu aho tuba (” To let the presence of God in our present”)

3. Kuramya ni ukuvuga Imana uko iri. Uri Imana ikomeye, igira neza, ishobora byose, …

4. Kuramya ni ukwiha Imana wese. Mbere yuko tuzanira Imana ibindi byose dutekereza ko binezeza Imana tugomba kubanza kwiha Imana ubundi ukabina guha Imana ibindi byose biyinezeza (indirimbo, amaturo, gutambira Imana n’ibindi)

Ibintu bishobora kubangamira umuranyi

  1. Igihe uramya ushakamo inyungu

2. Iyo ushaka kuba umustari

3. Gushaka inzira z’ubusamo zo kubona imbaraga.

N.B. “Kuramya ni ubusabane n’Imana bituruka imbere mu mutima bigahinguka inyuma ukabona kubyina

Nyuma y’ijambo ry’Imana RHEMA MINISTRIES yaje kuramya Imana mu gusoza igitaramo.

AMAFOTO

Amafoto yose wayasanga hano https://www.flickr.com/photos/185716155@N06

One Reply to “Urugendo Rw’ivugabutumwa Rwa Chorale Gilgal Muri GBU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *