Dore ubutumwa bukureba mu nzandiko zandikiwe amatorero arindwi.

Nzi imirimo yawe,n’umuhati wawe,no kwihangana kwawe…,Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora..”Ariko mfite icyo nkugaya waretse ……

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 werurwe 2016 cepur-nyarugenge  habaye amateraniro yambere kuva iyi cep ihinduriwe izina . Aya materaniro yari yuzuyemo imbaraga z’imana muburyo bugaragara y’aba mubaririmbyi n’iteraniro ryose muri rusange wabonaga hari imbaraga z’umwuka wera zuzuye iteraniro

President wa cep ce(college of education ) uwiringiyimana pierre celestin niwe wigishije ijambo ry’imana,

Presida wa cep ce yatuganirije ku nzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo ari efeso,n’isimuruna,n’i perugamo,n’ituwatira,n’i sarudi,n’i filadelifiya,n’i lawodikiya

Mubyukuri iki kigisho cyatubereye gishya kandi cyari giherekejwe n’imbaraga z’imana

Dore amwe mu magambo aya matorero yandikiwe n’inyigisho twayigiraho

Urwandiko rwandikiwe abefeso

nzi imirimo yawe,n’umuhati wawe,no kwihangana kwawe…,uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora..”Ariko mfite icyo nkugaya waretse urukundo rwawe rwa mbere!!!!! Nuko kora imirimo nkiyambere kuko nutabikora ndaza nkure igitereko cy’itabaza ahacyo.

Urwandiko rwandikiwe ab’i simuruna

Iri niryo torero ryashimwe muri byose. “nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe (ariko rero burya uri umutunzi)…,ntutinye ibyo ugiye kubabazwa …ahubwo ujye ukiranuka ugeze kugupfa. N:b. Unesha ntacyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.

Urwandiko rwandikiwe ab’i perugamo

nzi aho uba ko ariho intebe y’u bwami bwa satani iri,nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera…ariko rero mfite bike nkugaya iwanyu ufite abakomeza inyigisho za baramu,wicishije balaki gushyira igisitaza imbere y’abisirayeli kugira ngo barye intonorano kandi basambane!!Nuko wihane. Unesha nzamuha kuri manu yahishwe..

Urwandiko rwandikiwe tuwatira

nzi imirimo yawe,n’urukundo no kwizera,no kwihangana byawe ,n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi..gusa mfite icyo nkugaya wemereye wa mugore yezeberi wiyita umuhanuzikazi akayobya imbata zanjye kugirango zisambane kandi zirye intonorano.

N.b:namuhaye uburyo bwo kwihana ntiyihana ubusambanyi bwe,dore nzamugusha kuburiri,mutezanye amakuba n’abasambanyi be…,amatorero yose amenyeko arijye urondora ubwenge,n’imitima kandi ko nzitura umuntu wese wo murimwe ibikwiriye ibyo yakoze

Ariko mwebwe abasigaye b’i tuwatira badakurikiza izo nyigisho,kandi batazi ibyo bariya bita ubwiru (ari bwo bwiru bwa satani). Ndababwira nti ntawundi mutwaro mbikoreza keretse uyu,ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.

Urwandiko rwandikiwe ab’i sarudi’

“nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ryuko uriho nyamara uri intumbi,jya uba maso kuko nabonye ko ari ntamirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’imana yanjye. Nuko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura….icyakora ufite amazina make y’ab’i sarudi batanduje amyenda yabo.nibo bazagendana nanjye bambaye imyenda year kuko babikwiriye.

Urwandiko rwandikiwe ab’i filadelifiya

“nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawubasha kurukinga,kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye ntiwihakane izina ryanjye. Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose..,ndaza vuba komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.

Urwandiko rwandikiwe ab’i lawodikiya

nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire.iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize, rero kuko uri akazuyazi udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka. Abo nkunda ndabacyaha kandi nkabahana ibihano,nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze kurugi ndakomanga ,umuntu niyumva ijwi ryanjye akankingurira urugi,nzinjira iwe dusangire.

N.b:ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero.

Uyu mwigisha asoza iki cyigisho yadusomeye 1 abakorinto2:9

“ ariko nkuko byanditswe ngo,ibyo ijisho ritigeze kureba,

N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, mbehe ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose imana yabyiteguriye abayikunda.”

Wumvise uri muruhe ruhande?? Iki nicyo gihe cyawe ufite ngo wihane.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.