Dr Samuel BIRINGIRO “muri rimwe ni hanga wimukire muri gatatu”

mu buzima buri academic ntabwo bishoboka ko wava muwa mbere ngo uhite ujya muwa gatatu ngo bigukundire. buri somo rigenda rihereza irindi kandi bikagira amategeko abigenga. ariko mu buzima bw’ umwuka kuva muri rimwe ukajya muri gatatu niho honyine bikunda.

mu mibanire yacu n’imana tugira ibyiciro bitatu (matayo 7:7-8)

1,musabe muzahabwa

2,mushake muzabona

3,mukomange kurugi muzakingurirwa

1,musabe muzahabwa

iki cyiciro cyo muri “musabe muzahabwa” ntabwo kijya kirangira kuko iyo umaze gusubizwa kimwe ubona kidahagije hanyuma ukajya gushaka ikindi. Iyo umaze kwiga primaire ubona bidahagije hanyuma ugasaba secondaire, hanyuma nayo yarangira ugasaba kaminuza. hanyuma na kaminuza nayo yarangira ukabona ntibihagije ugasaba akazi ,……..

2,mushake muzabona

Nibyiza ko dusaba ariko birakwiye ko dushaka kuko ijambo riratubwiye ngo mushake muzabona, gusaba ntabwo bijya birangira niyo mpamvu dukwiye kurenga urwego rwo gusaba ahubwo tugashaka.

3,mukomange kurugi muzakingurirwa

Aha mukiciro cya gatatu hagaragaza ubusabane ufitanye n’imana kuko iyo ukomanze umuntu akaguha karibu n’ikimenyetso cy’ ubusabane. Muri rimwe ni byanga wimukire muri gatatu. Gusaba ni byanga ukomange kandi uzakingurirwa.

Yehoshafati yasenze amasengesho mu byiciro bitatu(2 Ingoma :20:1-26)

Yarabanje gusenga amasengesho yo gusaba, ayibutsa amasezerano hanyuma amagambo aza gushira aza kwinjira muri kabiri aha niho imana yamubwiye ati: ”Yehoshafati uyu murimo ntabwo ari uwawe “

Hanyuma byose byanze Yehoshafati abonye byose byanze yinjira muri gatatu akoranya abaririmbyi, ati “nimuze tuvuge gukomera kwayo.”

Muri icyi cyiciro cya gatatu ntabwo ujyanayo indirimbo nyinshi ahubwo ujyana umutima umenetse. Umuririmbyi yuzuye umwuka wera araririmba ati “Umutima w’ umuntu ujya imbere y’imana ugakomanga urugi ushaka kureba imana”

Ese ujya ukumbura Imama? Ujya ukumbura impamvu yo kwegera Imana? Impamvu tujya kumusozi n’ukugirango tujye ahantu hatuje twitanduka n’urusaku rw’ibintu bitandukanye hanyuma tukinjira muri gatatu. Iyo winjiye muri gatatu Imana imanuka muri rimwe yawe bya bindi byose wahoze usengera, Imana ikamanuka ikabisubiza!

Impanvu tudashyikira ubusabane n’Imana, n’ uko iyo dushima Imama tugendera kubyo yadukoreye.  Ariko ibyo idukorera tutabona nibyo byinshi.

Zamuka va muri rimwe ujye muri gatatu. Muri gatatu ntabwo ari ibyuma bikomeye bikora, nta nubwo ari amajwi meza akora ahubwo hakora umutima umenetse.

Hafi y’imana kure y’ icyaha, kure y’ icyaha hafi y’imana!

Jya uhuga ahandi ariko ntuhuge kubura Imana. Amaboko ataramutsa Imana satani arayatira!  

Imana ibahe umugisha!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.