Elim worship team ni umutwe w’abaririmbyi mundirimbo zo kuramya Imana. Ikorera umurimo muri CEP UR Nyarugenge kurubu igiye kwinjira muruhando rw’ama worship team afite indirimbo bihimbiye zabo nkuko bigaragara mu ntego zabo zimyaka itanu.Si ukuzirimba bo ubwabo gusa ahubwo bifuza ko ibihangano byabo bikwira hose.
Kurubu Elim worship team iri gukora indirimbo za audio zigera kuri eshatu (3) muri studio new melody hamwe na producent Leopard nkuko umuyobozi wa Elim yabitangarije umunyamakuru wa cepurnyarugenge.org yatubwiye ko iri aritangiriro kuko bashaka kugira umwihariko wabo nka Elim bakaramya Imana cyane ko inyinshi mundirimbo bakoresha arizabo bihimbiye. Ubu rero bashyize imbere ibikorwa byo kugana amastudio kugirango indirimbo zabo zirusheho kugera kure no gukoreshwa naho Elim worship team itaragera.Abajijwe niba bazategereza zikagwira bakabona kuzishira ahagaragara yadutangarije ko indirimbo uko izajya irangira bazajya bayijyana kubitangaza makuru bitandukanye hanyuma zamara kuba nyinshi bakazimurika kumugaragaro.

Aha bari bari muri studio new melody
Umwanditsi:IGABE Pappy Aristide