Kuri uyu munsi tariki 20/03/2016, ku isaha ya saa 13h30’, nibwo ELIM worship team rimwe mu matsinda y’ivugabutumwa akorera umurimo w’ Imana muri CEP UR Nyarugenge,yari isesekaye muri PSA UR Nyarugenge campus (Presybiterian student association) Umuryango w’abanyeshuri basengera muri Eglise Presybiteriene aho yari igiye mu rugendo rwayo rw’ ivugabutumwa mu giterane cyateguwe n’uyu muryango.
Iki giterane cyari gifite intego iboneka muri 1Petero 2: 2 ‘’ MUMERE NK’ IMPINJA ZIVUTSE VUBA MWIFUZE AMATA Y’ UMWUKA ADAFUNGUYEKUGIRANGO ABAKUZE, ABAGEZE KU GAKIZA.’’ iki giterane kandi kikaba kitabiriwe n’abakristu benshi ndetse kikaba cyaratumiwemo n’ amatsinda atandukanye ariyo Elim worship team(CEP UR NYARUGENGE), RHEMA Ministries (GBU UR Nyarugenge campus), VUZIMPANDA Choir guturuka muri EPR KAMUHOZA, Hope choir(AEP/PSA) ndetse n’ umwigisha MUNYANKINDI Epimaque.
ELIM worship team yakomeje itanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo nyinshi, izi ndirimbo zikaba zafashije abantu benshi kubw’ubutumwa bwiza buri muri izo ndirimbo. Ikindi ni uko baziririmbye neza cyane ku buryo ntagushidikanya ko zakoze ku mitima ya benshi, muri izo ndirimbo twavuga nk’iyitwa IBY’IMBARAGA YAKOZE. Iyi ndirimbo yafashije abantu cyane ku buryo bushimishije.
Ibi bigaragaza urwego rwiza ELIM igezeho mu kuririmbira Imana kandi bigaragaza agaciro CEP ifite muri UR Nyarugenge campus ndetse n’ubufatanye hagati ya CEP n’andi ma association kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge dore ko iki igiterane kije gikurikira icyo ELIM iherutse gutumirwamo na GBU. Twaganiriye rero n’umwe mubagize ELIM worship team, tumubaza uko yabibonye adusubizako igiterane cyagenzeneza nkuko indamukanyo yabo ibivugako, ngo intego yabo ni ugushyira izina ry’Imana hejuru bikarenga imbibe za kaminuza ndetse bikagera no ku mpera z’ isi akomeza atubwirako uko Imana izagenda ibashoboza bazagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye yo kuvuga ubutumwa bwiza kugirango bagere ku ntego yabo mu gushaka kw’ Imana.
Kubijyanye n’ imyitwarire yakomeje atubwirako yishimiye uburyo Elim yabashije gususurutsa abantu kd bakageza ubutumwa ku bantu benshi batari muri CEP bityo akomeza ashimira muri aya magambo “Ndashimira CEP yo idufasha tukavuga ubutumwa bwiza ahantu hatandukanye bityo izina ry’ Imana rikogera kandi ubutumwa bwiza bukagera kure kandi twizeye ko Imana izadushyigikira izina ryayo rikamamara mu mahanga ibitunyujijemo dore ko ari nacyo duharanira mu buzima bwacu bwa gikristo”.
Yasoje agira ati: “dushimiye Imana yabanye natwe kandi twizeye ko izakomeza kudufasha no mu bikorwa byacu nk’ uko umugambi wayo uri”.

Elim mu mwanya wo guhimbaza Imana

Korari Vuzimpanda

RHEMA ministries

HOPE Choir AEP/PSA
by Joseph & Elysee @CEP media group