Ese birakwiye ko umukristo ashidikanya kuri bimwe mu bice byo muri bibiliya?

Muri iki gihe, abakristo benshi bashidikanya ku bintu byinshi, ndetse ugasanga hari ibice bimwe na bimwe bya bibiliya bashidikanyaho bigatuma bacogora mu kwizera.

Abakristo nyakuri bakurikira Kristo. Bitondera ijambo rye, bakaryishimira kandi bakaryubaha. Bisanisha na Kristo ntibashaka kuba abanyedini bakurikiye inyungu zabo bwite ahubwo ni abakristo bahamye bizera ibyo Umwami Yesu yavuze bakabikomeza.

“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.”Yohana14:15)

“Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.”(Yohana14:23-24)

Urukundo dukunda Kristo ruzerekanwa n’uburyo twubaha amagambo ye , tukayashira mu bikorwa:

• Igihe yavugaga ngo ‘Mugende muhindure abantu abigishwa’ yavugaga ko dukwiriye kugenda tugashaka abigishwa tukabazana kuri We.

• Igihe yavugaga ko dukwiriye ‘Kwigisha ubutumwa bwiza abantu bose’ , yashakaga ko twigisha ubutumwa bwiza ikintu cyose cyaremwe.

• Igihe yavugaga ‘ Kwiyanga ubwacu tugafata imisaraba yacu tukamukurikira’, yavugagako dukwiriye kwiyibagirwa , tugafata imisaraba yacu tukamukurikira.

Nshuti, ibyanditswe muri bibiliya tubisobanukirwa iyo twizeye:

Abahanga mubya siyansi(science) ntibiyumvisha uburyo ibyaremwe byose byabayeho habayeho kuvuga gusa. Ku batunzi, byabakomerera kumva ko ubukire bwo ku isi ari ubusa ugereranije n’ubukire buri muri Kristo, ariko mu kwizera, tuzi nezako ikintu cyose cyavuye mu kanwa k’Uwiteka, tuzi neza ko Kristo yasohotse mu mva ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwe, mu kwizera tuziko hari ibyo Imana yateguriye abayikunda.

Nshuti byose ni mu kwizera. Ntabwo umuntu yaba ari umukristo ngo ashidikanye ku bice bimwe na bimwe byo muri bibiliya.
Muby’ukuri , twakijijwe kubwo kwizera Kristo( Abefeso2:8-9). Niba dushidikanya ku kuri kuri muri bibiliya ni gute wavuga ko umwizera?

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”(2Timoteyo3:16-17)

Ntibishobokako tuvuga ko turi aba kristo niba tudashobora kwizera ibyahumetswe n’Imana , kuko ari byo biduha ubushobozi bwo kwizera ibyo tutabona no kuzabona ibyo Imana yasezeranije abayikunda.

Sophie@ Agakiza.org

-->