Ese Gilgal Evangelical Tour ni iki? Imanaze iki?

 

Kuri uyu wa 12/08/2018, Korari Gilgal ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR NYARUGENGE,yagiriye urugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR shyorongi.Uru rugendo rw’ivugabutumwa ruri mungendo iyi korari yita Gilgal evangelical Tour. Wakibaza” Gilgal evangelical Tour”ni iki?Uru ni urugendo rw’ivugabutumwa iyi korari igira buri mwaka rugamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse no kwamamaza insinzi ya Yesu kugirango abantu bataramenya Yesu bamumenye kandi n’abamuvuyeho bongere bamenye ko Yesu agira neza kandi yiteguye kubagirira imbababzi maze bose hamwe akabakura mu bubata bwa Satani.

Uru rugendo rw’uyu munsi iyi korari yagize rwari rufite intego iri byakozwenintumwa 4:20″kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise“.Abaririmbyi bagize iyi korari bose hamwe umugambi ni umwe wo kogeza Yesu!Bo ngo ntibashobora guceceka kuvuga Yesu kuko bazi neza uburyohe buba muri Yesu Kristo. Ngo kuri bo bazamuvuga bogeze ubwami bwe ku isi hose kandi uko Yesu abashoboje.

Korari Gilgal igeze kuri ADEPR Paruwasi ya Shyorongi

Muri uru rugendo  rwo kwamamaza ubutumwa bwiza kandi  Gilgal yifatanyije n’amakorari atandukanye. Urugero ni korari Heburoni, Korari Umunezero na Korari Umurwa wera zaho kuri paruwasi ya Shyorongi nazo zataramiye Yesu zinamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Korari Heburoni mu munezero w’agakiza k’Imana mu giterane

Korari Umunezero nabo bafatanyije na GILGAL muri iki giterane

Korari Umurwa wera iri kuririmbira Imana muri iki giterane

Twumvise kandi ijambo ry’Imana hamwe n’umwigisha Jean Paul Haburmuremyi hamwe n’intego “Imabaraga z’ibigutwaza igitugu zakurwaho n’Imabaraga za Yesu uramutse umwemereye ”

 

Umwigisha yigisha amagambo Imana akwiye kubwira abo yaremye ari mu butumwa bwa Yesu Kristo  uko bwanditswe na Luka 19:1-10 Yesu agera i Yeriko, arahanyura. Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi. Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” Yururuka vuba amwakira anezerewe.

 

Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.

Ev. Jean Paul Habumuremyi

Kuri uyu munsi Imana yagendanye n’iyi korari kuko abantu   bakiriye agakiza barakizwa kandi Imitima y’abantu barabohoka kandi ibi koko ni inshingano z’abantu bamenye Yesu Kristo.Abantu bari banerewe kandi bakiriye amahoro atangwa no kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza

Abantu bari baje kwakira agakiza muri iki giterane

Abakiriye agakiza bari kubasengera

 

Imana ibahe umugisha kandi mukomerere mu Mwami Wacu Yesu Kristo

by:Origene SIBOMANA

-->