Ese kuba umukristo nyakuri bisaba iki?

CEP –UR NYARUGENGE  None kucyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, twagize amateraniro meza y’umugisha tuyobowe n’umuyobozi wa gahunda NZAYISENGA Jean De Dieu.

Twatangiye  iteraniro mundirimbo ya 186 gushimisha Imana , tuyobowe na ELIM PRAISE & WORSHIP TEAM.

Bati:”mu isi yacu no mu ijuru nta zina nk’irya yesu nta rindi ryampumuririza nk’iry’uwatubambiwe.Iryo zina ndarikunda, Ry’umucunguzi wange!. Iryo zina.. rihebuje.

Twakomeje na chorale NAZIR CHOIR, bati uri mwiza urimwiza yesu imbabazi zawe ni nziza, imigambi yawe nimyiza kuri twe ,Yanesheje satani amunyaga ubutware bwose akwiriye icyubahiro n’ikuzo.

Bakomeje mundirimbo yabo nziza bati “Izina rya yesu” 

Izina aaah rya yesu ni umunara muremure abakirinutsi bahungiraho , no mu mwijima wo mu isi rimurika nk’inyenyeri .

Bati” riraruhura , rirakiza, ntanumwe warihungiyeho wabuze ibyiringiro.

Njyewe ubwanjye ntacyo mbasha gukora, itsinzi no gukomera kwanjye bihishwe muriryo, Buri munsi; mpora ndibonamo ikimenyetso k’ibyiza . riraruhura, rirakiza ntanumwe warihungiyeho wabuze ibyiringiro.

Bakomeje nindi bavuga bati “Turishimye”, iyo Uwiteka ataba muruhande rwacu, baba baratumize bunguri, baba barasibanganyije ahacu ntihabe hakibukwa,

imitima yacu  yuzuye indirimbo zishimwe, Uwiteka yadukoreye ibikomeyehe natwe turishimye

Itsinzi ni iy’uwiteka  utubera maso iteka.

NAZIR CHOIR

Twakomeje mu mwanya wo kwakirana n’umuyobozi w’umuryango ucyuye igihe HAGENIMANA Bosco.

Twakiranye mu ibyiciro; aho twakiranye muburyo bw’amatsinda uko yose akorera muri CEP-UR NYARUGENGE

Nyuma yaho twinjiye mumwanya w’amashimwe   aho Kandi twafashijwe na ELIM PRAISE & WORSHIP TEAM       Batininde ushaka kugira ubwiza bukeneye icyubahiro?  ngaho nagende abushakishe gukora ibyiza adacogora.

Yadusanze twigaragura mu ivata,  idukumuramo , iratweza, iratubabarira , ikiruta ibindi idusezeranya ubugingo.

ngaho mugende mubwire ababaye, muhumurize abakomeretse” Imana nishimwe rwose, ese ubu twari kuba abande iyo yesu ataza kuducungura?

Ibihe byiza bivaho hakurikiraho ibyiza kurushaho, nyuma ya ELIM PRAISE & WORSHIP TEAM

Twakomeje twumva ijambo ry’Imana n’umuyobozi w’umuryango MUNYARUSISIRO Wensislas

MUNYARUSISIRO Wensislas

Yatangiye agira ati”Dukwiye kuba abakristo ariko bafite n’inshingano z’ubukristo , twe kuba abakristo ku izina gusa. Mbere yo gufata izindi nshingano ,icyambere ni ugukunda Imana”.

Luka 10:1-3 

  1. Hanyuma y’ibyo umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi,atuma babiri babiri ngo bamubanzirize bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.
  2. Arababwira ati” ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge ny’iribisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.
  3. Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega.

Niba uri umukristo urinde ubuhamya bwawe , kuko niyo mashimwe yawe.  

Ubuhamya rero bubamo ibice bitatu:

  1. Mbere yo gukizwa
  2. Ukiva mubyaha
  3. Nyuma yo gukizwa

Twakomeje n’indirimbo yo mu gitabo igira iti:”Mumagana menshi y’abanyabyaha, yantoranyijemo ngo mbe inshuti ye, none mu mutima wanjye huzuye zaburi nyinshi, ni igitangaza kuko nahawe agakiza k’ubuntu, njye munyabyaha nahawe agakiza kandi sinzibagirwa igihe nakizwaga ubwo Yesu yinjiraga muri njye.”

Maze asobanura agira ati:”Genda ubiba imbuto  aho ugenda hose.

Niba uvuga biba imbuto, niba ureba , biba imbuto.

Indi nshingano umukristo afite ni “kwezwa”, aho uri  hose cyangwa ibyo ukora byose ukwiye guhora uri uwejejwe.

Umwambaro wose wambitswe ukwiye kuwurinda ikizinga (wurinde kwandura).

Ariko se, Umwenda wambaye ni uwuhe?, Wurinde ikizinga we kwandura.

Uwo mwambaro ugomba kurindwa.

Gusa niba hari ikizinga cyawugezeho utarabashije kuwurinda, Yesu aracyateze amaboko ngo awukureho ikizinga,  Hallelujah.  Kuko naho ibyaha byatukura tuku tuku birahinduka rwose.

Yesaya 1:18-20

18.“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.

19.Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.

20. Ariko nimwanga mukagomwa inkota izabarya”, kuko akanwa k’ Uwiteka ariko ka bivuze.

Nk’umukristo, niyo kuririmba  byakunanira, ariko hari ibintu bitatu(3) utagomba kunanirwa

  1. Ukwiye kuvuga ukuri kw’Imana. Imana irera , irakiranuka.
  2. Mubyo uvuga byose , vuga ukuri ku icyaha . wibyoroshya kugira ngo ahari ubone uko uhuza nabo. Vuga ukuri, icyakora nibamenya ukuri , ukuri niko kuzababatura.
  3. Aho uri, aho uba, aho ugenda, aho ukora, vugisha ukuri kuzuye kuri kristo, niwe nzira ,ukuri, n’ubugingo, ntawujya kwa data atamujyanye. Icyakora abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubufasha bwo kuba abana b’Imana.

Nyuma y’ijambo ry’ Imana twakomeje twumva ubutumwa bwiza mu indirimbo na chorale  GILGAL

Mu indirimbo yabo nziza“IMPARAKAZI” (Habakuki 3:17-19)

Gilgal Choir

 Bati “ nkuko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi niko umutima wange wahagizwa no ku kwifuza mana, nkugirira inyota umunsi ukira ,uri igihome cyange nzajya nkwiringira.

Kandi ntaho imitini itatoha inzabibu ntizere imbuto, ntakabuza ko nishimira Uwiteka.

Nzanezerwa mu Mana y’agakiza kanjye, Uwiteka niwe mbaraga zanjye.

Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaza akiri bugufi cyane, umunyabyaha areke ibyo yibwira byose agarukire Uwiteka aramugirira ibambe.

Bakomeza baririmba Indirimbo nziza cyane yitwa “Nzahimbaza Uwiteka”(Zaburi 34:2-3)

Nzahimbaza Uwiteka, iminsi yange yange yose, Uwiteka niwe umutima wange uzirata, abanyamubabaro babyumve bishime, uwiteka arakomeye.

Bati” ku inyanja itukura yakoze ibikomeye, iyeriko naho inkike zirariduka, k’umusozi karumeli yabanye na eliya, yabanye na Daniel mu rwobo rw’intareeee, none natwe turavuga gukomera kwayooo, irakomeye.

Kubw’iyo mpamvu tuzibanira nawe iteka, kuko ariwowe Mana y’ukuri , niwowe uvuga ugasohozaaaaa, Hallelujah hallelujah, Imana ishimwe rwose.

“Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga”.  Matayo 11:12

                                

Ntimukabure k’umwuka wera! Shalom shalom!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *