Ibyo kurya ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu, nk’ibindi ibintu by’ibanze byose Imana yahaye umuntu. Bikoreshwa n’umubiri kandi nawo ugakoresha ibyo ukura mubyo turya. Mbese ni nko kugura imodoka ifite ibyuma bihenze cyane ndetse n’imikorere ihambaye ariko kugirango bikore ukagomba gushyiramo lisansi.
Ibi byose tuvuze haruguru, ni imiterere y’umuntu wacu w’inyuma ugaragara mu buryo bufatika. Ariko hari undi w’imbere (2 Abakorinto 4.16) kandi we abaho iteka ryose mu gihe uw’inyuma we abaho igihe gito hanyuma agapfa (2 Abakorinto 4.18).
YOHANA 4.31 “ Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.” 32 Arababwira ati “mfite ibyo kurya mutazi.” 33 Abigishwa be barabazanya bati “mbese hari uwamuzaniye ibyo kurya?” 34 Yesu arababwira ati “ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.”
NI IBIHE BYO KURYA YESU YAVUGAGA?
Aha turabonamo ibyo kurya by’uburyo bubiri butandukanye;
- Ku murongo wa 31; Abigishwa ba Yesu bari bamuzaniye ibyo kurya bisanzwe bitunga wa muntu w’inyuma (umubiri).
- Ku murongo wa 32; Yesu yabahishuriye neza ko we hari ibindi byo kurya afite batazi ari byo gukora ibyo Imana ishaka no kurangiza cyangwa se kuzuza umurimo wayo.
Abakristo benshi muri iyi minsi, usanga bashishikajwe no kuzuza ibigaragara cyane kuruta ibitagaragara. Dukunda kumenya cyane ibyo abantu badushakaho, ibyo twishakaho, cyangwa se ibyo amadini adushakaho ntitwite ku kumenya icyo Imana itwifuzaho ngo abe ari cyo dukora. Mbese tukita kuri wa muntu w’inyuma gusa kandi twaramuhawe ngo adufashe gukora ugushaka kw’Imana, ari nabyo bigirira umumaro umuntu wacu w’imbere uzabaho iteka ryose.
Aba bigishwa ba Yesu bari bamusanze amaze guhamiriza umusamariyakazi ko hari amazi yamuha yayanywa ntazongere kugira inyota ukundi ahubwo akazamuhesha ubugingo buhoraho. (Yohana 4.13-14), yakomeje amusobanurira ko kuramya Imana by’ukuri badakwiriye kubishingira ku mateka n’ibindi bifatika by’amasezerano yabo nk’abisirayeli ahubwo bakabikora mu kuri no mu mwuka (Yohana 4.23). Ibyo byatumye uwo mugore atangira kwizera Yesu ndetse igihe Yesu yavuganaga ibi n’abigishwa be, uyu mugore yari arimo ahamagara abandi bantu benshi mu mudugudu ngo nabo abereke Yesu.
Birumvikana ko Yesu we imbere muri we yumvaga yishimye kandi aguwe neza kuko arimo kuzuza umurimo we wo kumenyekanisha ubwami bw’Imana mu mahanga yose cyane ko yahamanyaga n’Umwuka w’Imana wari muri we ko icyo arimo gukora ntakabuza kiri gukuza umuntu we w’imbere, nyamara abigishwa be bo bumvaga ko kumugaburira aribyo by’agaciro cyane, dore ko yari ku rugendo. Natwe dukwiriye rero kumenya igikenewe kuko icyo tubwirwa cyangwa twigira ku bandi hari igihe ataba ari cyo kitugirira umumaro.
MBESE ICYO IMANA IDUSHAKAHO NI UKWAKIRA KRISTO GUSA?
Twifashishije rwa rugero twatangiranye; nkuko iriya modoka ntacyo yamara idafite lisansi, ni ko natwe ntacyo gucungurwa kwacu twaboneye mu maraso ya Yesu ku bw’ubuntu ntacyo kuba kutumariye iyo tutamenye ugushaka kw’Imana ngo tube ari ko dukora nk’abahindutse ibyaremwe bishya koko muri Kristo.
Nubwo muri iyi minsi abigisha benshi bigisha ko nyuma yo Kwakira kristo umuntu naho yakora ibyo ashaka byose aba ari umwana w’Imana ariko si ko biri (1 Yohana2.4). Rero dukwiye kwizera Imana, tukitondera amategeko yayo n’ijambo ryayo kuko ari byo bizaduhesha imbaraga z’Umwuka Wera twasezeranijwe zidufasha muri byose biduhuza n’Imana (Yohana 14.15-21).
Mwena data, ubutumwa (mission) dufite uyu munsi ni ugukiranuka no kwera imbuto z’Umwuka Wera ngo duhamye umumaro ukomeye wo kunesha kwa Kristo kuko ari we udukiza ibyaha akatugira abigishwa be nyakuri (Yohana 15.8). Ibi bitandukanye cyane no gukora ibyiza bitewe nuko uri umuntu runaka mu itorero usengeramo; kuko byo tubikora biturimo, tubishaka kandi twumva neza ingororano n’akamaro kabyo kandi tuyobowe n’Umwuka Wera, maze kamere n’irari n’iruba ryayo bigasimburwa no gukiranuka kw’Imana igirira mu bana bayo. Nubwo abandi batabyitaho nk’uko abigishwa batari babizi. Dukwiye gukora neza ahantu hose, muri byose, iteka ryose kandi twita cyane ku gushimwa n’Imana tutitaye ku bantu.
WARI UZI KO:
1-Hari abantu benshi bahagijwe n’ibintu bito cyane mu buryo bw’umwuka nk’icyubahiro, amafaranga, kumenyekana, kwishimisha n’ibindi binezeza, ariko umuntu wabo w’imbere yarishwe n’inzara!?
2-Kuba mu itorero rya gikristo gusa bidahaza ubugingo?! Ahubwo buhazwa no guhindurwa na Kristo mu mikorere n’imigendere yawe yose akanesha ibya kamere y’icyaha byose n’ibisa nabyo (ugahinduka ubuturo bwera bw’ubwami bw’Imana), kugira ngo ukore ibyo ashaka byose.
Yesu yaravuze ngo; “Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko ari bo bazahazwa!”(Matayo5.6). Nawe se urashaka guhazwa mu buryo bwo gutunganira Imana mu buzima bwawe bwose? Izere Yesu Kristo uyu munsi umwereke iyo nyota yawe nziza, yiyemeje guhaza abameze nkawe bose nta feza abatse (Yesaya55.1). AMEN!
TURAHIRWA Aimable